Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 10: INZU YA AHABU IRIMBURWA, YEHU AGIRA ISHYAKA RYO KURWANYA BĀLI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya 2 ABAMI 10, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 02 Ukuboza 2022

📖 2 ABAMI 10
[1] Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b’abatware b’i Yezerēli, n’abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo
[2] “Uru rwandiko nirubageraho ubwo mufite bene shobuja, kandi mufite amagare n’amafarashi n’umudugudu ugoswe n’inkike, mufite n’ibyo kurwanisha,
[3] nimutoranye muri bene shobuja umwiza ukwiriye mube ari we mushyira ku ntebe y’ubwami bwa se, murwanire inzu ya shobuja.”
[6] Yongera kubandikira urwandiko ubwa kabiri, ngo “Niba muri abanjye mukanyumvira, nimuce ibihanga bya bene shobuja, ejo nk’iki gihe muzabinsangishe i Yezerēli.” Icyo gihe abana b’umwami uko ari mirongo irindwi, bari kumwe n’abakuru b’umurwa babarerega.
[7] Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b’umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli.
[17] Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.
[18] Bukeye Yehu ateranya abantu bose, arababwira ati “Ahabu yakoreye Bāli buhoro, ariko Yehu azamukorera cyane.
[19] Nuko nimumpamagarire nonaha abahanuzi ba Bāli bose, n’abamuramyaga bose n’abatambyi be bose. Ntihagire n’umwe ubura kuko nenda gutambira Bāli igitambo gikomeye. Uzabura wese ntazandokoka.” Ariko Yehu yabigenjeje atyo mu buryarya, kugira ngo abone uko yatsemba abaramyaga Bāli.
[21] Yehu atuma ku Bisirayeli bose. Nuko abaramyaga Bāli bose baraza, ntihagira umuntu n’umwe usigara ataje. Baraza binjira mu ngoro ya Bāli, ingoro ya Bāli iruzura, uhereye mu ruhande rumwe ukageza mu rundi.
[25Bamaze gutamba igitambo cyoswa, Yehu abwira abarinzi n’abatware ati “Nimwinjire mubice, ntihagire usohoka n’umwe.” Nuko babicisha inkota, hanyuma abarinzi n’abatware babajugunya hanze, binjira mu rurembo rw’ingoro ya Bāli.
[26] Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika.
[27] Maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n’ubu.
[28] Uko ni ko Yehu yarimbuye Bāli, amukura muri Isirayeli.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Yehu akomeje kurwana ishyaka ry’Uwiteka, ashyize mu bikorwa ibyo yategetse.

1️⃣ KURANDURANA IGITI IMIZI YACYO
🔰Mu gihe cy’ingoma ya se Ahabu, Ahaziya yari yarabonye ibikorwa bitangaje by’Isumbabyose. Yari yarabonye ibihamya biteye ubwoba Imana yari yarahaye Isirayeli yahakanye Imana byereka uburyo Imana ifata abantu birengagiza amahame yo mu mategeko yayo. ” AnA 190.3
⚠️ Igiti ahabu yateye, igihe cyari kigeze ngo kiranduranwe n’imizi yacyo!

Kandi Ahabu yari afite abahungu mirongo irindwi i Samariya. Bukeye Yehu yandika inzandiko, azoherereza abakuru b’abatware b’i Yezerēli, n’abareraga abana ba Ahabu i Samariya, arabandikira ngo Urwo rwandiko rubagezeho, bafata abana b’umwami babica uko ari mirongo irindwi, ibihanga byabo babishyira mu nkangara babimwoherereza i Yezerēli. Ageze i Samariya, atsemba abari basigaye bose mu bantu ba Ahabu bari i Samariya, kugeza aho yabarimburiye nk’uko Uwiteka yabwiye Eliya.

▶️ Hari igihe Imana yemera ko abantu b’intangiye basogongera ku musaruro w’ibikorwa byabyo, hari n’igihe yemera ko umubare w’abantu runaka urimbuka kugirango umubare munini ubashe kurokoka.

2️⃣ URUNDI RUGAMBA
🔰 Nyuma yo kurimbura abayobozi gito bari baragomeye Uwiteka, icyakurikiyeho ni ugusenyera Bali no kurimbura abayiramya. 2 Abami 10: 26-27 haragira hati “Basohora inkingi zari mu ngoro ya Bāli barazitwika maze bamenagura igishushanyo cya Bāli, basenya ingoro ye, bayihindura icyavu na bugingo n’ubu”.

▶️ Wakwibaza impamvu Bāli yo itirwaniriye! Igisubizo nuko idafite ubushobozi bwo kwirwanirira.
Ibishushanyo abanyamahanga basenga ni ifeza n’izahabu, Umurimo w’intoki z’abantu. Bifite akanwa ntibivuga, Bifite amaso ntibirora, Bifite amatwi ntibyumva, Kandi nta mwuka uri mu kanwa kabyo. Ababirema bazahwana na byo, N’ubyiringira wese. Zaburi 115:15-18

▶️ Aho wowe niwaba warimitse ibigirwamana cyangwa se ukaba ubiramya? Byaba byiza ufashe isomo kuri Ahabu n’umuryango we ndetse no kubaramyaga Bāli bose.

3️⃣ GUSENGA IBIGIRWAMANA KW’IKI GIHE
🔰 Muri iki gihe amayobera yo gusenga kwa gipagani yasimbuwe n’imiryango ikora mu ibanga n’uburyo bwo kuvugana n’abapfuye ndetse no gukora ibitangaza binyuze mu nzira zo gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Gushyirwa ahagaragara k’ubwo buryo kwakiranwa ubwuzu n’abantu ibihumbi bitabarika banga kwemera umucyo w’ijambo ry’Imana cyangwa umucyo unyuzwa kuri Mwuka Wera. Abizera ibyo gukorana n’imyuka bashobora gukwena abapfumu n’abamaji bo mu gihe cya kera, nyamara igihe bayoboka ubucakura bwe bwitwikiriye indi sura, umushukanyi ukomeye asekana intsinzi. AnA 191.1

▶️ Hariho abantu benshi bagira ubwoba bagahinda umushyitsi kubwo gutekereza inzira zikoreshwa mu gukorana n’imyuka, nyamara bene abo bantu bakaba bakururwa n’inzira nyinshi zishimishije zo gukorana n’imyuka y’abadayimoni. Abandi bayobywa n’inyigisho z’ubuhanga bwa siyansi ya Gikristo kandi bakayobywa n’inyigisho zo gutwarwa no kwerekwa byo mu myizerere yemera Imana yubakiye ku bwenge ndetse n’andi madini yo mu burasirazuba bw’isi. AnA 191.2

🛐 IMANA MUREMYI W’ISI N’IJURU RIMBURA IBIGIRWAMANA MURI TWE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 10: INZU YA AHABU IRIMBURWA, YEHU AGIRA ISHYAKA RYO KURWANYA BĀLI”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *