Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 ABAMI 7: ELISA AHANURA YUKO BAGIYE GUKIRA, ABABEMBE BAGARUKANIRA ABANDI INKURU Z’AGAKIZA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 7 cya 2 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 29 Ugushyingo 2022

📖 2 ABAMI 7
[1] Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”

[3] Kandi ubwo hariho abagabo bane b’ababembe bari ku irembo baravugana bati “Ikitwicaza aha kugeza aho tuzapfira ni iki?
[5] Mu kabwibwi barahaguruka bajya mu rugerero rw’Abasiriya. Bageze aho urugerero rw’Abasiriya rutangirira basanga nta muntu ururimo,
[6] kuko Uwiteka yari yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi, bituma bavuga bati “Yemwe, umwami w’Abisirayeli yaguriye abami b’Abaheti n’abami ba Egiputa ngo badutere.”
[7] Baherako barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo uko urugerero rwakabaye, barahunga ngo badashira.
[8] Nuko abo babembe bageze aho urugerero rutangirira binjira mu ihema rimwe, bararya baranywa, bakuramo ifeza n’izahabu n’imyambaro, baragenda barabihisha. Baragaruka binjira mu rindi hema bakuramo ibindi, baragenda barabihisha.

[10] Nuko baragenda, bageze ku murwa bahamagara umurinzi w’irembo, baramubwira bati “Twageze mu rugerero rw’Abasiriya, nuko dusanga nta muntu ururimo, nta wuhakomera, keretse amafarashi n’indogobe biziritse, kandi amahema ari uko yakabaye.”
[16] Nuko abantu barasohoka banyaga ibyo mu rugerero rw’Abasiriya, bituma bagurisha indengo y’ifu y’ingezi shekeli imwe, n’indengo ebyiri za sayiri zigurwa shekeli imwe, nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze.

[17] Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk’uko wa muntu w’Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Burya urukundo rw’Imana rugaragarira ahantu hose, no mu babembe rugerayo.

1️⃣ IMANA IRUTA IMANGA
🔰 Uyu mugani Abanyarwanda bawuca iyo babonye umuntu uvuye mu mazi abira ni bwo bavuga ngo: “Imana iruta Imanga”. Ni umwe n’indi ibiri ivuga kimwe na wo: “Imana iruta imanzi” n’ “Imana iruta ingabo.
[1] Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”

▶️ Urebesheje amso ya kimuntu Abisirayeli, nta byiringiro byo kubaho babonaga imbere yabo ariko ku Manaho byari bihari.
Mbese aho wowe ntujya wiganyira? Mu gihe usoma iki kigisho ongera wibuke iby’Uwiteka yagukoreye bityo umenye ko n’ibindi byose atabinaniwe.

2️⃣ IBIKORESHO BY’UWITEKA
🔰Hanyuma baravugana bati “Ibyo tugira ibi si byiza, kuko uyu munsi ari umunsi w’inkuru nziza tukicecekera. Niturinda ko bucya, tuzagibwaho n’urubanza. Nuko nimuze tugende tubwire abo mu rugo rw’umwami.” (2Abami 7:9)

▶️ Rimwe na rimwe Imana ikoresha abadakwiye gukoreshwa. Wakwibaza uburyo ababembe bazanye ubutumwa bw’agakiza kandi batari bemerewe kugera aho abandi bari! Ibi ni icyigisho kuri wowe yuko udakwiye kwigaya ngo wumve ko ntacyo wakorera Uwiteka. Imana ntikoresha igihe cyose abakomeye cyangwa abanyabwenge. 1 Abakorinto 1-27-29, haragira hati “Ahubwo Imana yatoranije abaswa bo mu isi ngo ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranije ibinyantege nke byo mu isi ngo ikoze isoni ibikomeye, kandi n’ibyoroheje byo mu isi n’ibihinyurwa n’ibitariho, Imana yarabitoranije ngo ihindure ubusa ibiriho, kugira ngo hatagira umuntu wirata imbere y’Imana.

3️⃣ IJAMBO RY’UWITEKA NTIRIBISHYA
🔰Elisa aravuga ati “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka. Uwiteka avuze ngo ejo nk’iki gihe, ku irembo ry’i Samariya indengo y’ifu y’ingezi izagurwa shekeli imwe, kandi indengo ebyiri za sayiri na zo zizagurwa shekeli imwe.”

▶️ Uwiteka “yumvishije ingabo z’Abasiriya ikiriri cy’amagare n’icy’amafarashi n’icy’ingabo nyinshi,” maze bafatwa n’ubwoba “bahera ko barahaguruka, nimugoroba hari mu kabwibwi, bata amahema yabo n’amafarashi yabo n’indogobe zabo, uko urugerero rwakabaye barahunga ngo badashira,” kandi urwo rugerero rwarimo ububiko bw’ibyokurya. Birutse umuhashya kugeza ubwo bambutse uruzi rwa Yorodani. AnA 236.1

▶️ Habayeho iminyago myinshi; ibyokurya byari byinshi cyane ku buryo uwo munsi “ibiro cumi na bibiri by’ifu cyangwa ibiro makumyabiri na bine by’ingano bigurwa igikoroto kimwe cy’ifeza,” nk’uko Elisa yari yabivuze ku munsi ubanziriza uwo. Na none izina ry’Uwiteka ryongeye gushyirwa hejuru imbere y’abapagani “nk’uko ijambo ry’Uwiteka ryavuze” binyuze ku muhanuzi w’Uwiteka muri Isirayeli. Soma 2Abami 7:6-17. AnA 236.3

[2] Ariko umutware umwami yegamiraga asubiza uwo muntu w’Imana ati “Mbese naho Uwiteka yakingura amadirishya yo mu ijuru, bene ibyo byabaho?” Aramusubiza ati “Uzabirebesha amaso ariko ntuzabiryaho.” Ku murongo wa 17 w’iki gice haragira hati: Maze umwami agira uwo mutware yegamiraga, amushyira ku irembo ngo arinde ibyaho. Abantu bamwuriranira hejuru aho yari ahagaze ku irembo, arapfa nk’uko wa muntu w’Imana yavuze, igihe umwami yazaga aho ari.

▶️ Nshuti muvandimwe icyaba cyiza ni ukureka gukinisha Imana. Mbere yo guhinyura cyangwa gukerensa ijambo ryayo ukibuka ko idahwanye nawe.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KUGUHA ICYUBAHIRO KIGUKWIRIYE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 ABAMI 7: ELISA AHANURA YUKO BAGIYE GUKIRA, ABABEMBE BAGARUKANIRA ABANDI INKURU Z’AGAKIZA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *