Warning: Uninitialized string offset 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 687

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
1 Ngoma 16: IBYO KU NGOMA ZA BASHA NA ELA, NA ZIMURI NA OMURI – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cya 16 ABAMI , usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 16 UGUSHYINGO 2022

📖 1 ABAMI 16
[1] Bukeye ijambo ry’Uwiteka riza kuri Yehu mwene Hanani rihana Bāsha riti
[2] “Nagukuye mu mukungugu ndakogeza nkugira umutware w’ubwoko bwanjye Abisirayeli, ariko none uragendana ingeso za Yerobowamu woheje ubwoko bwanjye Abisirayeli ngo bacumure, bakandakaza ku byaha byabo.
[3] Umva nzakukumba rwose Bāsha n’inzu ye, inzu ye nyihindure nk’iya Yerobowamu mwene Nebati.
[8] Mu mwaka wa makumyabiri n’itandatu wo ku ngoma ya Asa umwami w’Abayuda, Ela mwene Bāsha yimye muri Isirayeli atura i Tirusa, amara imyaka ibiri ari ku ngoma.
[9] Bukeye umugaragu we witwa Zimuri, umutware w’igice kimwe cy’amagare ye aramugomera. Icyo gihe Ela yari i Tirusa ku munyarugo we Arusa, yanyweraga gusinda.
[15] Mu mwaka wa makumyabiri n’irindwi Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Zimuri yarimye atura i Tirusa, amara iminsi irindwi ari ku ngoma. Icyo gihe abantu bari bagerereje i Gibetoni y’Abafilisitiya.
[16] Nuko abantu bari mu rugerero bumva bavuga bati “Zimuri yagomye yishe umwami.” Maze uwo munsi Abisirayeli bose baherako biyimikira Omuri umugaba w’ingabo, aho bari bari aho mu rugerero kugira ngo abe umwami w’Abisirayeli.
[29] Mu mwaka wa mirongo itatu n’umunani Asa umwami w’Abayuda ari ku ngoma, Ahabu mwene Omuri yimye muri Isirayeli amara imyaka makumyabiri n’ibiri ari ku ngoma ya Isirayeli, atuye i Samariya.
[39] Ariko Ahabu mwene Omuri akora ibyangwa n’Uwiteka kurusha abamubanjirije bose.
[31] Nuko bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya.
[42] Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Abisiraheli bakomeje gushayisha mu bigirwamana, ari nako bagerwaho n’ibihano ariko bagakomeza kwinangira.

1️⃣ ABAMI BAKURIKIYEHO BAKOMEZA KUGOMERA UWITEKA
Abami ba Isiraheli Basha, ELA, Zimuri na Omuri bakomeza gukora ibyangwa n’Uwiteka ku ngoma zabo, bagendera ku byaha bya Yerobowamu kandi basenga ibigirwamana❗️

➡️ Mu myaka myinshi y’umwijima ubwo abami basimburanaga ariko bagakomeza gushinga amajosi basuzugura Imana ndetse bagatuma Abisirayeli barushaho kwimbika mu gusenga ibigirwamana, Imana yajyaga yoherereza intumwa zitandukanye ubwoko bwayo bwabaga bwarasubiye inyuma. Ibinyujije mu bahanuzi bayo, Imana yabahaye amahirwe yose yajyaga guhagarika gusakara k’ubuhakanyi bityo bakabasha kuyigarukira. (AnA 91.2)
➡️N’uyu munsi imiburo iratambuka, ese ituma twikosora?

2️⃣ AHABU
Ahabu yakoze ibyangwa n’Uwiteka kuruta abami bamubanjirije!

➡️ Imyaka ibiri mbere y’urupfu rwa Asa, Ahabu yatangiye gutegeka ubwami bwa Isirayeli. Uhereye mu itangira ryayo, ingoma ya Ahabu yaranzwe n’ubuhakanyi budasanzwe kandi bukomeye. Se witwaga Omuri wari warashinze umurwa wa Samariya, yari ‘yarakoze ibibi mu maso y’Uwiteka, ndetse arusha abamubanjirije bose’ (1Abami 16:25); ariko ibyaha Ahabu yakoze byari bikomeye cyane kurusha ibya se. “Kandi yiremera Ashera, ndetse Ahabu uwo arusha abandi bami b’Abisirayeli bamubanjirije bose kurakaza Uwiteka Imana ya Isirayeli” akora nk’aho “bimubereye bito kugendera mu byaha bya Yerobowamu mwene Nebati, ariyongeranya arongora Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni, aragenda akorera Bāli arayiramya” 1Abami 16:33,31. Atanejejwe no gushishikariza abantu gukurikiza imihango y’iby’iyobokamana yakurikizwaga i Beteli n’i Dani, yarihandagaje ajyana abantu mu bupagani bukabije abinyujije mu kureka gusenga Uwiteka abisimbuza gusenga Bali. (AnA 97.3)

❇️Kubera ko yari yarongoye “Yezebeli umukobwa wa Etibāli umwami w’Abasidoni” kandi akaba yari n’umutambyi mukuru wa Bali, byatumye Ahabu “akorera Bāli arayiramya. Yubakira Bāli icyotero mu nzu ya Bāli yari yubatse i Samariya.” Umurongo wa 31, 32. (AnA 98.1)

➡️Uyu munsi Imana iratuburira ibinyujije mu ijambo ryayo Bibliya. Ntitugitumwaho abahanuzi nka kera, ahubwo twahawe ibyanditswe na Mwuka Wera ngo atubere umuyobozi. Nyamara turamuninira. Igihe n’iki twiyarure, turazamera nk’abatubanjirije.

🛐 MANA TURINDE KWINANGIRA, TWUMVIRE MWUKA WERA ATUYOBORE INZIRA YO GUKIRANUKA🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “<em>1 Ngoma 16: IBYO KU NGOMA ZA BASHA NA ELA, NA ZIMURI NA OMURI</em>”
  1. Uwiteka aturinde gushayisha mu bibi ahubwo atubashishe kumvira ijwi rye twigane. Imana ibahe umugisha kubw’ijambo ryayo mutugezaho.

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *