Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160

Warning: Undefined array key 0 in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 161
1 Abami 2: DAWIDI ARAGA SALOMO MAZE ARATANGA, SALOMO YIMA, YICA ADONIYA – Wicogora Mugenzi


Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 1 Abami, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 02 Ugushyingo 2022

📖 1 ABAMI 2
[1]Igihe cya Dawidi cyo gutanga cyenda gusohora, yihanangiriza umuhungu we Salomo aramubwira ati
[2] Ubu ndagiye nk’uko ab’isi bose bagenda. Nuko komera ugaragaze ko uri umugabo.
[3] Ujye wumvira ibyo Uwiteka Imana yawe yakwihanangirije: ni ko kugendera mu nzira zayo, ukitondera amategeko yayo n’ibyo yategetse, n’amateka n’ibyo yahamije nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose, kugira ngo ubashishwe ibyo uzakora byose aho uzagana hose,
[4] kugira ngo Uwiteka azakomeze ijambo rye yamvuzeho ati ‘Abana bawe nibirindira mu ngeso zabo nziza, bakagendera imbere yanjye mu by’ukuri n’imitima yabo yose n’ubugingo bwabo bwose, ntuzabura uzungura ingoma ya Isirayeli.’ Uko ni ko Imana yavuze.
[5] “Kandi uzi ibyo Yowabu mwene Seruya yangiriye, n’ibyo yagiriye abagaba bombi b’ingabo za Isirayeli: Abuneri mwene Neri na Amasa mwene Yeteri, ko yabishe akavusha amaraso nk’ayo mu ntambara mu gihe cy’amahoro, akayasīga ku mukandara akenyeje no ku nkweto yari akwese.
[6] Nuko uzamugenze uko uzigira inama, ntuzemere ko imvi ze zimanuka amahoro zijya mu mva.

[10] Nuko Dawidi aratanga asanga ba sekuruza, bamuhamba mu mudugudu wa Dawidi.
[12] Nuko Salomo asubira ku ngoma ya se Dawidi, ubwami bwe burakomezwa cyane.

[22] Nuko Umwami Salomo asubiza nyina ati “Ni iki gituma usabira Adoniya Abisagi w’i Shunemu? Erega wamusabira n’ubwami kuko ari mukuru wanjye, yego! Kandi ugasabira na Abiyatari umutambyi, na Yowabu mwene Seruya.”

[25] Nuko Umwami Salomo yohereza Benaya mwene Yehoyada, aramusumira aramwica.
[28] Nuko inkuru igera kuri Yowabu, kandi Yowabu yari yarakurikiye Adoniya nubwo atakurikiye Abusalomu. Yowabu abyumvise ahungira mu Ihema ry’Uwiteka, yisunga amahembe y’icyotero.
[34] Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu
[35] Hanyuma umwami ashyira Benaya mwene Yehoyada mu cyimbo cye, ngo abe umugaba w’ingabo. Kandi umwami ashyira Sadoki umutambyi mu cyimbo cya Abiyatari.

[42] Umwami atumira Shimeyi aramubwira ati “Harya sinakurahije Uwiteka, nkakwihanangiriza rwose nti ‘Umenye neza ko umunsi wavuyeyo ukagira aho ugana hose, utazabura gupfa’? Ukansubiza uti ‘Ibyo uvuze ni byiza ndabyumvise’?
[46] Maze umwami ategeka Benaya mwene Yehoyada kumwica, na we arasohoka aramusumira, amutsinda aho. Nuko ubwami bukomezwa mu maboko ya Salomo.

Ukundwa n’Imana, Amahoro abe muri wowe. Kugera ku butungane nyakuri ni ngombwa gukurikiza amabwiriza y’ijuru.

1️⃣ KUGWIZA IMBARAGA N’ICYUBAHIRO
🔰 Salomo yasizwe amavuta kandi yimikwa mu mpera z’imyaka yo kubaho kwa se Dawidi wahiguye amasezerano akamuraga ubwami. Imyaka ye ya mbere ari ku ngoma yaranzwe no kurabagiranishwa n’amasezerano, kandi byari umugambi w’Imana ko agenda arushaho kugwiza imbaraga n’icyubahiro, akagira imico ijya usa n’iy’Imana, kandi kubw’ibyo agatera ubwoko bwe gusohoza inshingano yabwo yera nk’ababikijwe ukuri kw’Imana. (AnA 17.1).
➡️Muvandimwe rabagiranishwa n’amasezerano y’Imana, umurikire abandi.

2️⃣ UMURAGE W’IBANZE
🔰Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo (Imigani 22:6).

▶️ Muri iki gihe ababyeyi benshi birengagije inshingano yo guha uburere n’inama abana babo; nyamara byakagombye kuba inshingano y’ibanze ireba ababyeyi.

🔰 Dawidi yuje umutima w’ineza kandi amaramaje, yingingiye Salomo guhagarara kigabo, kuba inyangamugayo, kurangwa n’imbabazi n’ubugwaneza bwuje urukundo agaragariza abo ategeka, kandi mu mikoranire ye yose n’amahanga yo ku isi akajya yubahisha Imana akayihesha ikuzo ndetse akagaragaza ubwiza bw’ubutungane. Ibigeragezo byinshi n’ibintu bikomeye Dawidi yari yaranyuzemo mu mibereho ye byari byaramwigishije agaciro k’imico y’ubupfura kandi mu ipfa rye bimutera kubwira umuhungu we yeruye agira ati: “Utegekesha abantu gukiranuka agatwara yubaha Imana, azahwana n’umuseke utambitse w’izuba rirashe, n’igitondo kitagira igicu; igihe ubwatsi bushya bwarukiye mu butaka ku bw’itangaze ry’umuhituko w’imvura.” 2 Samweli 23:3,4. ( AnA 17.3)

3️⃣ UBUMUNTU BWUZUYE & UBUTABERA N’IMBABAZI
🔰 “Nuko rero mwana w’umuntu, ubwire ubwoko bwawe uti ‘Gukiranuka k’umukiranutsi ntabwo kuzamurokora ku munsi w’igicumuro cye, na byo ibyaha by’umunyabyaha ntibizamwica umunsi azahindukira akava mu byaha bye, nyamara ukiranuka ntabwo azabasha kubeshwaho na ko ku munsi azacumura.’ Nimbwira umukiranutsi ngo ‘Kubaho uzabaho’, akiringira gukiranuka kwe kandi agakora ibibi, mu byo gukiranuka kwe nta na kimwe kizibukwa, ahubwo azapfa azize ibibi bye yakoze. (Ezek 33:12-13)

⚠️ Nuko Benaya mwene Yehoyada asubirayo aramusumira amutsinda aho. Bamuhamba mu rugo rwe bwite aho yari atuye mu butayu (1 Abami 2:34)

▶️Biragoye gusobanukirwa uburyo Yowabu yishwe nyamara yari yararwaniriye umwami n’igihugu! Icyemezo giheruka cyagukiza cg kikakurimbuza hatitawe k’ibyakibanjirije. Hitamo neza uyu munsi .

▶️ Kristo yazanywe no gutanga urugero mu isi rw’icyo ubumuntu bwuzuye bushobora guhinduka cyo, igihe buhujwe n’ubumana.

▶️ Yeretse abatuye isi
uburyo bushya bw’ubukuru abinyujije mu kugaragariza abantu imbabazi, impuhwe n’urukundo. Yahaye abantu uburyo bushya bwo gusobanukirwa n’Imana. Nk’umuyobozi w’inyokomuntu, yigishije abantu inyigisho z’ubumenyi bw’ingoma y’Imana, aho yerekaniye gukiranuka kwahuje imbabazi n’ubutabera.

▶️ Ubwiyunge bw’imbabazi n’ubutabera ntibwigeze bushyigikira na hato icyaha cyangwa ngo bwirengagize ikintu cyose ubutabera busaba; ahubwo mu gushyira ikintu cyose mu mwanya cyagenewe, imbabazi zashoboraga gukoreshwa mu guhana umunyabyaha n’umuntu utihana bidakuyeho kugira impuhwe cyangwa ngo hirengagizwe kamere yazo ibabarira, ndetse n’ubutabera bwashoboraga gushyirwa mu bikorwa mu kubabarira umuntu wihannye bitagize icyo byangiza kuri bwo. (UB1 206.3)

🛐 DATA MWIZA TUBASHISHE KURUSHAHO KUGUSOBANUKIRWA, NONE N’ITEKA RYOSE🙏

Wicogora mugenzi.

One thought on “1 Abami 2: DAWIDI ARAGA SALOMO MAZE ARATANGA, SALOMO YIMA, YICA ADONIYA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *