Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 15: ABUSALOMO AGOMERA UMWAMI. DAWIDI AHUNGA. – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 15 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 22 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 15
[3]Abusalomu akamubwira ati “Umva, urubanza rwawe ni rwiza kandi ruraboneye, ariko nta muntu umwami yashyizeho kumva ibyawe.”
[4]Kandi Abusalomu akongera ati “Yemwe, iyaba naragizwe umucamanza wo muri iki gihugu, umuntu wese wagize impamvu yose cyangwa urubanza akansanga, namuciriye urubanza rutabera.”
[5]Iyo hagiraga umuntu umwegera kumuramya, yaramburaga ukuboko kwe akamufata, akamusoma.
[6]Uko ni ko Abusalomu yagenzaga Abisirayeli bazaga kuburanira umwami bose. Nuko Abusalomu yigarurira imitima y’Abisirayeli.
[13]Bukeye haza intumwa kuri Dawidi ivuga iti “Imitima y’Abisirayeli ikurikiye Abusalomu.”
[14]Nuko Dawidi abwira abagaragu be bose bari kumwe na we i Yerusalemu ati “Nimuhaguruke duhunge, nitudahunga nta n’umwe muri twe uri burokoke Abusalomu. Mubanguke kugenda atadufata vuba akatugirira nabi, bigatuma arimbuza umurwa inkota.”
[30]Dawidi aterera aho bazamukira ku musozi wa Elayono agenda arira ikijyaruguru, yari atwikiriye umutwe adakwese, kandi n’abari kumwe na we bose bitwikira imitwe bazamuka barira ikijyaruguru.

Ukundwa n’Imana, Gira umunsi w’umunezero. Ese ubuzima bwawe bwugarijwe n’akaga kava ku ngaruka z’ibyaha byawe wakora Iki?

1️⃣INYUNGU Z’IMANA MBERE Y’IZAWE
🔰Imana yabaga hagati y’Abakerubi yari yaravuze ibya Yerusalemu iti: “Aha ni ho buruhukiro bwanjye iteka ryose” (Zaburi 132:14), kandi nta mutambyi cyangwa umwami wari ufite uburenganzira bwo kuhakura ikimenyetso cy’uko Imana ihari atabiherewe uburenganzira na Yo. Kandi Dawidi yari azi ko umutima we n’ubugingo bwe bigomba kujyanirana n’amategeko y’Imana, bitaba ibyo isanduku y’isezerano yari kuzaba isoko y’ibyago aho kuba isoko yo kunesha. Yahoraga yibuka icyaha gikomeye yari yarakoze AA 511.2
➡️Nubwo gutwara Isanduku y’Imana byari bishimishije abari kumwe na we, bikaba byari guca intege abanzi be, Dawidi yahisemo kumvira itegeko ry’Imana aho Guharanira inyungu ze yizirika ku bwami.
⁉️Ese wowe iyo uheze mu kigeragezo gikomeye urwanywa n’uwo wizerega, ukora iki? Uguhoora ukwegurira Uwiteka cg urirwanirira. Emera ucishwe bugufi aho kugomera Imana.

2️⃣ICYAHA GIKOREWE UMWE, KIBABABAZA BENSHI.
🔰Impamvu yatumye Ahitofeli wari umuyobozi warushaga abandi bose ubuhanga bwo gutegeka acika, ni uko yagira ngo ahorere icyaha cyo gusuzugurwa k’umuryango we cyabaye mu bibi Dawidi yakoreye Betisheba, wari umwuzukuru we. AA 511.5
➡️Dawidi yica Uriya agatwara Betesheba, Sekuru Ahitofeli ari mubo byababaje. Ibyo byatumye yifatanya n’abanzi ba Dawidi.
⏯️Ntugahemuke. Akenshi uhemukira umuntu umwe, ukaba uhemukiye umuryango we wese ndetse na sosiyete muri rusange afitiye akamaro.
⚠️N’ubwo Dawidi yari ari gusarura ibyo yabibye, yakomeje kwishingikiriza ku bushake bw’Imana. Nawe nugera mu kaga gakomeye ntuzumve ko Imana yakuretse. Iyemeye ko kakugeraho, izaguha kukihanganira no kukanyuramo wemye.

🛐 MANA TURINDE KWITURA INABI ABAYITUGIRIYE. TURINDE KUGAMBANIRANA🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 15: ABUSALOMO AGOMERA UMWAMI. DAWIDI AHUNGA.”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *