Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
2 SAMWELI 13: AMUNONI AKINDA TAMARI. ABUSALOMO ARAMUHORERA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cya 2 SAMWELI, usenga kandi uciye bugufi.

Taliki 20 Ukwakira 2022

📖 2 SAMWELI 13
[1]Kandi Abusalomu mwene Dawidi yari afite mushiki we mwiza witwaga Tamari. Bukeye Amunoni mwene Dawidi aramubenguka.
[6]Nuko Amunoni araryama arirwaza.Maze umwami aje kumureba, Amunoni aramubwira ati “Ndakwinginze, mushiki wanjye Tamari naze antekere udutsima tubiri imbere yanjye, nturīre mu ntoki ze.”
[10]Nuko Amunoni abwira Tamari ati “Nzanira ibyokurya ku murere ndīre mu ntoki zawe.” Nuko Tamari yenda utwo dutsima ahishije, adushyira musaza we Amunoni ku murere.
[11]Ayimuhereje ngo arye aramufata, aramubwira ati “Ngwino turyamane, mwene data.”
[12]Na we aramusubiza ati “Oya mwene data, winkoza isoni kuko bene ibyo bidakwiriye gukorwa muri Isirayeli, we gukora iby’ubupfu nk’ibi.
[14]Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we.
[28]Bagezeyo Abusalomu ategeka abagaragu be ati “Mwitegereze, nimubona vino inejeje umutima wa Amunoni nkababwira nti ‘Nimutikure Amunoni’, nuko mumwice ntimutinye. Mbese si jye ubategetse? Nimukomere mube intwari.”
[29]Nuko abagaragu ba Abusalomu bagenza Amunoni nk’uko Abusalomu yabategetse. Maze abana b’umwami bose baherako barahaguruka, umuntu wese yinagurira ku nyumbu ye barahunga.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiba ahetse aba yigisha n’uwo mu mugongo. Urugero rwa Dawidi rwarakurikijwe.

1️⃣ICYAHA CYA AMUNONI
📖Um 14: Ariko yanga kumwumvira. Maze kuko yamurushije amaboko, aramuhata aryamana na we.
📖Dawidi yemeye yuko icyaha giteye isoni cya Amunoni, imfura ye gihera atagihaniwe. Amategeko yaciraga umusambanyi urubanza rwo gupfa, kandi ishyano Amunoni yari yakoze ryamuciragaho iteka byikubye inshuro ebyiri. Ariko Dawidi nawe wiciragaho urubanza ku bw’icyaha cye, yananiwe guhana uwacumuye. AA 507.2
➡️Mubyeyi menya ko abana bumvisha amaso kurusha amatwi. Bakora ibyo babona dukora kurusha ibyo tubabwira(Amunoni YARI yarabonye ibyo se Dawidi yakoreye Uriya).
Umubyeyi ufite ingeso mbi, biramugoye cyane kuyihanira cg kuyibuza abana be, ari abo yibyariye cg abandi bamufataho ikitegererezo.
Muvandimwe, turi inzandiko zisomwa n’abatubona, saba Imana kuba umucyo n’umunyu by’isi.

2️⃣KUDACYAHA IKIBI, BIRACYORORA
🔰Iyo ababyeyi cyangwa abayobozi batitaye ku nshingano yo guhana abakoze ibibi, Imana ubwayo izagira icyo yikorera. Imbaraga yayo ikumira ibibi izakurwaho kugira ngo hagire ibintu bibaho bihanishe icyaha ikindi. AA 507.5
➡️Ahantu hari umuntu urenze umwe si byiza kudacyaha ndetse no guhanira ikibi cyakozwe bibaye ngombwa. Ese wari uzi ko Imana ishobora kwemera ko ikibi gihanishwa ikindi kibi? Ntugatume bigera aho. Ikibi nikitwe ikibi, kirandurwe; icyiza nacyo gishimwe kimakazwe, byose mu guhesha Imana icyubahiro.

🛐MWAMI IMANA, AYA MASOMO YINJIZE MU NTEKEREZO ZACU, UTUBASHISHE NO KUYASHYIRA MU BIKORWA. DUSHOBOJWE NAWE UDUHA IMBARAGA🙏🏽

Wicogora mugenzi.

One thought on “2 SAMWELI 13: AMUNONI AKINDA TAMARI. ABUSALOMO ARAMUHORERA”

Leave a Reply to N.Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *