📖 Yesaya5:20 📖

👉📖 Bazabina ishyano abita ikibi ikiza,n’icyiza bakacyita ikibi.umwijima bawushyira mucyimbo cyumucyo numucyo bakawushyira mucyimbo cyumwijima.

📍✍️abantu benshi nka
Akani, bumva biturije, kandi bakishima bishuka bibwira ko Imana itazahana icyaha
yihanukiriye. Bose bazaba baramaze gukererwa cyane ibyaha byabo bibagaragaze kuri
urya munsi ubwo batazezwa n’igitambo by’iteka ryose. Ubwo ibitabo byo mu ijuru
bizabumburwa, ntabwo Umucamanza azavugisha amagambo ngo abwire umuntu
icyaha cye, ahubwo azabararanganyamo amaso, ijisho rye ricengere, ijisho ryemeza
abantu ibyaha byabo, maze igikorwa cyose n’ibyo umuntu yakoze mu buzima bwe,
bizaherako byandikwe mu bwenge bw’umunyacyaha. Ntabwo bizaba ngombwa ko
umuntu ashakishwa mu muryango we nk’uko byabaye mu gihe cya Yosuwa, ahubwo
akanwa ke ubwe ni ko kazatura ikimwaro afite. Ibyaha byahishwe abantu
ntibabimenye, bizatangarizwa isi yose. {AA 341.2
Abakurambere nabahanuzi p390.
🛐Data raranganya amaso mumibereho yacu tugifite uburyo bwo kwihana🛐

🙌 Igitondo cyiza🙌.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *