Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 24 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 10 GICURASI 2025

? ITANGIRIRO 24
[2]Aburahamu abwira umugaragu we, umu inkuru wo mu rugo rwe wategekaga ibye byoseati “Ndakwinginze, shyira ukuboko kwawe munsi y’ikibero cyanjye,
[3]nanjye ndakurahiza Uwiteka, ni we Mana nyir’ijuru, ni we Mana nyir’isi, yuko utazasabira umwana wanjye Umunyakanānikazi, abo ntuyemo.
[4]Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu kuri bene wacu, usabireyo umwana wanjye Isaka umugeni.”
[12]Arasenga ati “Uwiteka Mana ya databuja Aburahamu, ndakwinginze, umpe ihirwe uyu munsi, ugirire neza databuja Aburahamu.
[13]Dore mpagaze ku isōko, abakobwa b’abo mu mudugudu basohotse kuvoma.
[14]Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”
[15]Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.
[27]Ati “Uwiteka ahimbazwe, Imana ya databuja Aburahamu, itaretse kugirira databuja imbabazi n’umurava, nanjye Uwiteka anyoboye inzira ijya kwa bene wabo wa databuja.”
[50]Labani na Betuweli baramusubiza bati “Ibyo biturutse ku Uwiteka, nta kindi tubasha kukubwira, ari icyiza, ari n’ikibi.
[51]Dore Rebeka ari imbere yawe, mujyane abe muka mwene shobuja, nk’uko Uwiteka yavuze.”
[58]Bahamagara Rebeka, baramubaza bati “Urajyana n’uyu mugabo?”Arabasubiza ati “Turajyana.”
[59]Basezera kuri Rebeka mushiki wabo n’umurezi we, basezerera umugaragu wa Aburahamu n’abantu be.
[60]Bifuriza Rebeka umugisha baramubwira bati“Mushiki wacu, uzabe nyirakuruza w’abantu inzovu ibihumbi,Urubyaro rwawe ruzahindūre amarembo y’abanzi barwo.”

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Urugendo rwa Eliyezeri ajyagushakira Isaka umugeni, ukuntu Imana yamugiye imbere n’ukuntu Rebeka yamugaye amazi akuhira n’ingamiya ze, bitera amarangamutima akomeye ubisomye. Urugendo wikoreje Uwiteka Imana, irarusohoza koko.

1⃣ URUGENDO RUHIRIWE N’IMANA
? Yibutse amagambo ya Aburahamu, ko Imana izamwoherereza marayika wayo bakajyana, Eliyezeri arasenga, ngo ayoborwe na Yo (PP 172.1)
? Rebeka yizeye, akurikije ibyo yiboneye ko Imana yari yamutoranyirije kuba umugore wa Isaka. N’uko arasubiza ati :”Turajyana” (PP 173.3)
➡️Ni kenshi abasore n’inkumi bashaka batabanje gushinga Imana ubuyobozi bw’uwo mushinga. Ni kenshi utangira umushinga uzagiteza imbere utawuragije Imana, ukumva uzakora uko ushoboye bikagenda neza.
⏯️ Uwiteka iyo abaye nyambere akuyobora mu rugendo akanategura abo muzaruhuriramo kuzakugirira neza. Ngaho rero Zaburi 37:5 nikubere agakoni k’urugendo.

2️⃣ IGISABWA UMUKWE N’UMUGENI
? Ugushyingirwa… hagati y’umwizera n’utizera…, ibyerekezo bitandukanye, n’intego zitandukanye . Bakorera abami batandukanye, badashobora guhuza. (PP 174.3)
? … niba hari igihe bibiliya ikenerwamo inama, niba hari igihe kuyoborwa n’ijuru bikwiye gushakishwa mu isengesho ryimitse, ni mbere yo gutera intambwe iganisha mu guhuza by’iteka abantu babiri. (PP 175.4)
➡ ??Kanani yari yuzuyemo ibigirwamana. Abarahamu yagambiriye ku umwana we atarongora umunyakananikazi wazatuma ava ku Mana.
??Eliyezeri yasengeye kuyoborwa n’Imana. Ababyeyi bashaka gufasha abana babo gushaka, bakeneye kuyoborwa n’Imana. Eliyezeri yabaye umugaragu w’indahemuka. Ese turi abagaragu b’indahemuka?
?? Icyemezo Rebeka yafashe cyari gishingiye ku kwizera Imana, n’uko yiboneye ukuboko kwayo mu byabaye byose .
??Gushyingirana hagati y’abizera n’abatizera, mu bya Mwuka, ntibitekanye, kuko ibyifuzo n’ibyerekezo bitandukanye.
??Ijambo ry’Imana no gusenga cyane, ni ingezi cyane, igihe cyose hari abashaka kubana akaramata.

? MANA NZIZA, KIZA INGO ZIRWAYE, YOBORA ABARI KUBAKA IZABO. . ??

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *