Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 16 MATA 2025.

? IBYAHISHUWE 22.
[1]Anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo rubonerana nk’isarabwayi, ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama,
[2]rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga.
[5]Nta joro rizabaho ukundi kandi ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi bazahora ku ngoma iteka ryose.
[7]Kandi dore ndaza vuba. Hahirwa uwitondera amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo.”
[11]Ukiranirwa agumye akiranirwe, uwanduye mu mutima agumye yandure, umukiranutsi agumye akiranuke, uwera agumye yezwe.
[12]“Dore ndaza vuba nzanye ingororano, kugira ngo ngororere umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze.
[14]“Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
[15]Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora.
[17]Umwuka n’umugeni barahamagara bati “Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
[18]Uwumva wese amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo ndamuhamiriza nti “Nihagira umuntu uzongera kuri yo, Imana izamwongeraho ibyago byanditswe muri iki gitabo.
[19]Kandi nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi, Imana izamukura ku mugabane wa cya giti cy’ubugingo no ku wa rwa rurembo rwera, byanditswe muri iki gitabo.”
[20]Uhamya ibyo aravuga ati “Yee, ndaza vuba.”Amen, ngwino Mwami Yesu.

Ukundwa n’IMANA, amahoro abe muri wowe.
Dushoje igice cya 22 giheruka ibindi cya Bibiliya. Abo twatangiranye n’abaje nyuma tukaba twari tukiri kumwe Uwiteka aduhane imigisha yanditse muri iki gitabo tuyisangire. Kwiga Bibiliya kuri buri muntu nibwo byatangira, twabonye icyo guheraho, abandi icyo gukomerezaho. Abaviriyemo mu nzira namwe mukazanye igihe ni kigufi, muvome ku isōko idakama ya Jambo.
Kuva mu Byah 21:1- 22:5, twabonye ibya Yerusaremu nshya, amakuru meza atera imbaraga n’ibyiringiro abagenzi bagana i Kanani yo mu ijuru. Yerusalemu nshya ni ahantu hafatika abera bazaturana n’Imana yabo. Amagambo yose n’imvugo ya kimuntu yageragejwe mu gusobanura iby’uwo murwa ntahagije, ni ukugenekereza. Ni agahebuzo, ni ibyo amaso atigeze kubona. Dusoze twakira imigisha yo muri iki gitabo, twirinde n’umuvumo ukirimo.
Mwuka Wera asobanurire ubwenge bwacu ikidukwiye.

1️⃣ Anyereka URUZI RW’AMAZI Y’UBUGINGO rubonerana nk’isarabwayi , ruva ku ntebe y’Imana n’Umwana w’Intama, rutembera mu nzira nyabagendwa hagati. (Ibyah 22:1,2):
?Ni ifoto atanga. Iratwibutsa Edeni inyurwamo n’umugezi ubobereza ubusitani (Itang 2:10). Cg umugezi uva mu rusengero utanga ubugingo (Ezek 47:1-12)…
Ni ubwa 1 muri iki gitabo, intebe ivuzwe ko ari intebe y’Umwana w’Intama. (Ibyah 22:1,3

? Hakurya no hakuno y’urwo ruzi, hariho igiti cy’ubugingo (Ibyah 22:2):
?Biratwibutsa aho igiti cy’ubugingo cyari ku nkombe z’uruzi (Itang 2:8). Kukiryaho bivuze kubaho iteka (Itang 3:22-24).
➡Igiti cy’ubugingo cyerekana ubuzima buzira urupfu n’umubabaro. Umuntu azasubizwa ubuzima bw’iteka yabuze kubera Adamu, akongera kuburonka binyuze muri Kristo.

? IBIBABI BYACYO BYARI IBYO GUKIZA AMAHANGA (Ibyah 22:2b):
?Bihuye n’ibyeretswe Ezekiyeli umuhanuzi (Ezek 47:12).
Ariko ku byo Ezekiyeli yanditse, Yohani yongeyeho gukiza amahanga (abayamahanga: gentiles).
?Gukiza amahanga ni imvugoshusho kuko nta ndwara zizaba zikiriho.
Ahubwo hazabaho ikurwaho ry’imipaka ishingiye ku byabatandukanyaga.
?Ntabwo ubwami bw’Imana ari ubwa Abayuda gusa ahubwo ni n’ubw’amahanga, n’indimi zose n’Abayuda barimo.
?Kurya ku giti by’ubugingo bizatuma ibyatandukanyaga amahanga bikurwaho, habeho ubumwe buhuje abacunguwe bose(Mika 4:3, Yesaya 2:4; Zekariya 10).
➡️Ibibabi byacyo rero bizakiza amahanga yose ibyo gupfa amoko, indimi, n’inzagano, n’ibindi byose byangije umuntu Imana yaremye.
⏭️Abera bazaba umwe nk’uko Data wa twese n’Umwana ari umwe.

? NTA MUVUMO UZABAHO UKUNDI (Ibyah 22:3):
??Aya magambo ni asoza umurongo wa 2, habayemo akabazo mu gucamo imirongo.
? ICYAHA CYAZANYE UMUVUMO mu isi (Itang 3:17-19, 5:29).
?️Umuvumo washegeshe umuntu kurushaho wabaye kwirukanwa muri Eden no ku giti cy’ubugingo kubera se w’imivumo, icyaha.
?Icyaha kivuyeho rero, umuvumo wose uhita uvaho Abacunguwe bazasubirana Edeni n’uburenganzira bwo kurya ku giti cy’ubugingo. Ubuhanuzi busohore ngo:
“Maze abantu bazawuturamo kandi nta muvumo uzaba ugihari, ahubwo i Yerusalemu hazaba amahoro”. (Zekariya 14:1)

2️⃣ INTEBE Y’IMANA N’UMWANA W’INTAMA izaba muri urwo rurembo (um 3b: INTEBE Y’IMANA N’UMWANA WINTAMA NI IMWE):
?Mu gihe cy’ubutegetsi bukandamiza kandi burenganya abera bw’Abaroma, intebe yari ikimenyetso cy’ububasha bwabo satani yakoresheje cyane mu gutoba isi.
?Muri Yerusalemu nshya ni ikimenyetso cy’imbaraga z’Imana, iturana n’ubwoko bwayo (Ezek 43:7).
??Intebe yavagaho guciraho iteka satani n’abamukurikiye, niyo izaba isōko y’ubugingo n’umunezero by’iteka ryose mu isi nshya.??

? IMBATA ZAYO ZIZAYIKORERA (UM 3C), ZIZABONA MU MASO YAYO (um 4a) :
?Abacunguwe bazabona icyo Mose yangiwe (Kuva 33: 20). Igihe kigiye kugera ngo tumubone uko ari (1Yohani 3:2).

? IZINA RYAYO RYANDITSWE MU RUHANGA RWAZO (um 4b):
?Ni isohora ry’ubuhanuzi bwo mu Byah 3:12, abacunguwe bahavuzwe, izina ry’Imana ryanditse ku ruhanga (Ibyah 14:1), kubera banze kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa (Ibyah 15:2), bahembwe kwandikwaho izina ry’Imana mu ruhanga. Izina muri Bibiliya bivuze IMICO (character).
➡Abacunguwe bazarangwa n’imico y’Imana iteka ryose.

? NTA JORO RIZABAHO UKUNDI KANDI ntibazagomba kumurikirwa n’itabaza cyangwa kuvirwa n’izuba, kuko Umwami Imana izabavira kandi BAZAHORA KU NGOMA ITEKA RYOSE. (Ibyah 22:5):
? Imana niyo ibaho ikaba ku ngoma iteka (Ibyah 4:9-10, 10:6, 11:15,15:7).
➡️Ku bw’urupfu rwa Kristu ku musaraba, abacunguwe ni abami n’abatambyi (Ibyah 1:6, 5:10), bazimana na Kristu (2 Tim 2:12).
?Aha byose bizaba birangiye, mu isi nshya abacunguwe bazabana n’Imana, baryohewe n’umushyikirano bafitanye nayo kandi bimane nayo iteka ryose.
??MANA, MPA KUZABA MURI ABA BAHIRWA. NI MU IZINA RYA YESU MBISABYE. AMINA.??

UMUSOZO N’INCAMAKE Y’IBYAHISHUWE

?Ashoje kumwereka ibya Yerusalemu nshya, Marayika yashimangiye ibyo yabwiye Yohani ati:

? Ayo magambo (Ibyah 22:6):
?Ni ibyo Yohani yabonye, yumvise kandi yanditse BYOSE (Um 6a).

? NI AYO KWIZERWA N’AY’UKURI (um6b):
?Byamaze kwemezwa mu Byah 21:5, no mu gusoza biragarutse.

? UMWAMI IMANA ITEGEKA IMYUKA Y’ABAHANUZI , yatumye marayika wayo kwereka imbata zayo ibikwiriye kubaho vuba (um 6c) :
?Umwami Imana itegeka imyuka y’abahanuzi (Ibyah 19:10) bivuze Imana ihumekera mu ntekerezo z’abahanuzi. Ibyo Yohani yeretswe rero yabihawe n’Imana yahumekeye mu bahanuzi bayo mu isezerano rya kera==>Ni iby’agaciro kenshi.

? DORE NDAZA VUBA (Ibyah 22:7):
?Ntabwo Ibyahishuwe byatangiwe kugira uwo bimara amatsiko ku bizabaho, ahubwo ni ugukebura abantu b’Imana ngo BAHORE BITEGUYE KANDI BANAMBE KU MANA . Ngo no mu gihe bagiye kurenganyirizwa Kristu, bazashikame mu masezerano y’Imana atavuguruzwa.

? HAHIRWA UWITONDERA AMAGAMBO Y’UBUHANUZI BW’IKI GITABO (Um 7b):
?Aba ni abahirwa ba 6 bo mu gitabo cy’Ibyahishuwe (Ibyah 1:3 haragarutse).
?Bivuze ko bidahagije kumenya neza ibiri muri iki gitabo cy’Ibyahishuwe, ko ahubwo tumenya ko kugaruka kwa Kristu kuzabanzirizwa n’ubushukanyi bukomeye, hahirwa rero utazatwarwa n’ubwo bushukanyi.

? Jyewe Yohana numvise ibyo kandi ndabireba (Ibyah 22:8):
Nk’uko yabivuze atangira (Ibyah 1:9).

? IMANA ABE ARI YO URAMYA.” (Ibyah 22: 8-9):
?Gukangurirwa kuramya Imana nibwo butumwa bukwiriye ab’iki gihe basoza amateka y’isi. Aho ruzingiye mu minsi ya nyuma ni mu KURAMYA, ubwo abenshi bagiye kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo (Ibyah 13:12).
??Ubutumwa bw’abamarayika batatu bwo kuramya Imana tubwiteho cyane. (Ibyah 14:7).

? BITANGAZWE HOSE (Ibyah 22:10-11)
?Bitandukanye n’ibyabwiwe Daniyeli (Dan 8:26, 12:4), Marayika asabye Yohani ko “Amagambo y’ubuhanuzi bw’iki gitabo atayazigama cg ngo ayagire ubwiru, kuko igihe kiri bugufi.

Hagati y’amagambo “igihe kiri bugufi no kugaruka kwa Kristu , hazumvikana iri tangazo rikomeye ngo:

? UKIRANIRWA AGUMYE AKIRANIRWE, UWANDUYE MU MUTIMA AGUMYE YANDURE, UMUKIRANUTSI AGUMYE AKIRANUKE, UWERA AGUMYE YEZWE (Um 11):
? Mu minsi ya nyuma, abita ku magambo y’ubuhanuzi bazatunganywa bazezwa, bazacishwa mu ruganda, ariko ababi bazakomeza gukora ibibi. Kandi nta n’umwe muri bo uzayamenya, ariko abanyabwenge bazayamenya .(Dan 12:10).
?Ubu birashoboka guhindura uruhande ukajya mu rwa Kristu. Ariko igihe kigiye kuzagera, bibe bitagishobotse, buri wese agume mu ruhande abarizwamo. Kandi amaherezo atandukanye yazo twarayabonye.

? DUKIZWA N’UBUNTU, ariko IMANZA ZICIBWA n’ufite ahazaza hacu mu biganza bye, HAKURIKIJWE IMIRIMO (Ibyah 22:12,13):
?? NDAZA VUBA nzanye INGORORANO, kugira ngo NGORORERE UMUNTU WESE IBIKWIRIYE IBYO YAKOZE.
?Ibi byanavuzwe mu Byah 1:7-8; Mat 16:27; Abaro 2:6, 14:12; 2 Abakor 5:10.
ESE BIVUGA KO DUKIZWA N’IMIRIMO?
Oya, ntabwo ubutumwa bwiza bwo mu isezerano rishya butandukanye n’ubwo mu Byahishuwe.
DUKIZWA N’UBUNTU (Ibyah 7:10,14). Nyamara IMANZA ZICIBWA HAKURIKIJE IMIRIMO .
??Imirimo ni igihamya kirusha ibindi cy’agakiza k’umuntu n’umubano afitanye n’Imana.

EGW ati: ” Kwizera kugaruka bidatinze kwa Kristu ntibituma umukristu w’ukuri yirengagiza imirimo isanzwe yo mu buzima. Abategereje ntibazaba abanebwe, ahubwo bazaba abanyamwete. Imirimo yabo ntizabamo kutita ku bintu cg uburiganya; ahubwo bazarangwa n’ubudahemuka, ubwira no gukora neza buri kintu. ABIBESHYA KO KUTITA KU MIRIMO YO MU ISI BIGARAGAZA KO BAKOMEYE MU BYA MWUKA KANDI KO BITANDUKANYIJE N’ISI, BARI MU BUYOBE BUKOMEYE. Gukoresha ukuri, gukiranuka n’ubunyangamugayo bigaragarira mu mirimo ya hano ku isi. Ukiranuka mu bike, azakiranuka no muri byinshi. ” (Testimonies for the Chuch. 4:309).

? NDI ALUFA NA OMEGA, UWA MBERE N’UWA NYUMA, ITANGIRIRO N’IHEREZO. (Um 13):
?️Muri Bibiliya kubera Kristu, amateka afite itangiriro risobanutse, kandi muri We, amateka azagira iherezo ritunganye.
➡Ni ukubera Kristu kandi ni muri We tugira ibyiringiro by’ahaza.

? HAHIRWA ABAMESERA IBISHURA BYABO … (Ibyah 22:14):
?Ni abahirwa ba 7 kandi basoza Ibyahishuwe (last beatitude).
?Ikanzu (igishura) imeshe mu maraso ya Kristu, ni ikigombero cyo kuba muri Yerusaremu nshya.
?Kumesa ibishura bigahinduka umweru bikorerwa mu maraso ya Kristu (Ibyah 7:14)

? NIBO BONYINE BEMERERWE KWEGERA CYA GITI CY’UBUGINGO , kandi BANYURE MU MAREMBO BINJIRE MURI RWA RUREMBO (Um 14b):
?Agakiza k’abantu b’Imana no kwemererwa kwinjira muri Yerusaremu ni ukubera icyo Kristo yabakoreye si ukubera imirimo bakoze.

? HANZE HAZABA IMBWA (abatejejwe) n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese UKUNDA KUBESHYA AKABIKORA (Ibyah 22:15):
?Abakunda kandi bagakora ibihabanye n’inkuru nziza ya Yesu Kristu, ntibazinjira mu murwa wera.

? YESU KRISTU UBWE ni We watanze ubu butumwa (Ibyah 22:16)
? Jyewe Yesu… Ni jye Gishyitsi cya Dawidi n’umwuzukuruza we, Inyenyeri yaka yo mu ruturuturu .
?Kristu, Mesiya, ni We ubuhanuzi busohoreraho.
?Ubutware bwose ni ubwe (Mat 27:18; Ibyah 5).
?Abanesha bo mu itorero rya Tuwatira, nibo basezeranyijwe Inyenyeri yo mu ruturuturu (Ibyah 2:28) ari we Kristu.

? UMWUKA N’UMUGENI BARAHAMAGARA BATI “ NGWINO !” (Ibyah 22:17):
?Umusozo w’Ibyahishuwe ni irarika rikomeye cyane ku bantu b’Imana ngo bahe agaciro gakomeye iki gitabo, baze basange Yesu. Kandi bararikire n’abandi kwakira agakiza.

?Kandi UWUMVA NAHAMAGARE ati “ Ngwino !” Kandi UFITE INYOTA NAZE, USHAKA AJYANE AMAZI Y’UBUGINGO KU BUNTU (um 17b)
?“Umuntu nagira inyota aze aho ndi anywe (Yoh 7:37).
?”Ufite inyota nzamuhera ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo” (Ibyah 21:6).
➡Ubutumwa bwiza ni uko agakiza ari impano Imana itangira ubuntu . Ni ku Mana abanyotewe bose bashirira icyaka.

? HAVE UDAPFA (Ibyah 22:18-19)

?“Nihagira umuntu uzongera kuri yo…,
?nihagira umuntu ukura ku magambo y’igitabo cy’ubu buhanuzi….
Uyu muburo unagaragara mu Gutegeka kwa kabiri 4:2
⚠ Ntabwo hano ikiri kuvugwa ari ukongeramo amagambo cg kugira amwe usimbuka;
Ikibazo ni UGUSOBANURA NABI INYIGISHO ZIRI MURI IKI GITABO(interpretation), wihimbira uko ubyumva ufite ibyo ushaka kugeraho.
Muvandimwe iyo nzira yaba inyerera cyane yirinde utahagwa.

? “YEE, NDAZA VUBA.”
?Abumvise akamaro k’ubu butumwa bwo mu Byahishuwe bazasubizanya urukumbuzi ngo
AMEN, NGWINO MWAMI YESU “.

? IJAMBO RYA NYUMA KRISTU AHAYE ABAMUTEGEREJE , ni UKUBAGIRIRA UBUNTU bwe:
Ubuntu bw’Umwami Yesu bubane namwe mwese “.
?Ibihe bya nyuma bishobora gusa n’ibiteye ubwoba, ariko abantu b’Imana bafite isezerano ko Yesu azahorana nabo (Mat 28:20).
?Ni k’ubw’ UBUNTU bwe ko amasezerano ari muri iki gitabo azasohora, ubwo abera b’Imana bazagera mu ijuru. Bakaba bazimana na Kristu iteka ryose.

⚠Nshuti Muvandimwe, twize Bibiliya, Imana yarakoze yaturinze ikatuyobora . Byaba bibabaje dushoje nta ngaruka nziza bikugizeho. Twabonye urukundo rw’Imana ku rugero ruhwanye n’agatonyanga mu nyanja. Ariko ibihagije ngo tubone agakiza, byaraduhishuriwe. Dushoje tubona Yerusalemu nshya. Byaba ari agahinda kumara imyaka myinshi mu bukristu bikarangira udatuyeyo. Inzira ijyayo ni Kristu, ukuri kutugezayo ni Jambo, umucyo utumurikira ni Inyenyeri yo mu ruturuturu. Byose ni Yesu Kristu.

?? UBUNTU BW’UMWAMI YESU BUBANE NAMWE MWESE. AMEN .??

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 22: DORE NDAZA VUBA“`”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *