Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 13 cy’ ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 4 WERURWE 2025.

?ABAHEBURAYO 13
[1]Mukomeze gukundana urukundo rwa kivandimwe.
[2]Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi, kuko bamwe bacumbikiye abashyitsi, bacumbikiye abamarayika batabizi.
[5]Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhāna na hato.”
[6]Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti“Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya.Umuntu yabasha kuntwara iki?”
[17]Mwumvire ababayobora mubagandukire, kuko ari bo baba maso barinda imitima yanyu nk’abazabibazwa. Nuko rero, mubumvire kugira ngo babikore banezerewe kandi batagononwa, kuko kubikorana akangononwa kutagira icyo kumarira mwebwe.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Dushoje urwandiko rw’ingenzi cyane rwandikiwe Abaheburayo. Ejo Imana nibishima tuzatangira urwa Yakobo. Umurimo Kristu arimo mu ijuru twarawusobanukiwe kurushaho, kwizera twabonye ko bishoboka, n’ubu turangije uru rwandiko dukomerezwa mu isezerano ry’Imana. Agakiza ka muntu niko kayiraje inshinga. Igisubizo cyacu kuri urwo rukundo ni ikihe?

1️⃣GUKANGURIRWA INSHINGANO, NO KUNYURWA N’IBYO UFITE

?Kristu yatanze ubugingo bwe ngo abashe kuronka abantu badasanzwe, bakora imirimo myiza idakorwa na bose, barangwa n’umurunga w’urukundo ariwo uranga abamukurikira by’ukuri.
➡️Mu byo bibutswa hari gukundana, kwakira abashyitsi, kwita ku bari mu nzu y’imbohe n’abababazwa, kwirinda ubusambanyi n’ubuhehesi no kunyurwa. Kutanyurwa tubivugeho kuko bikunze kutitabwaho. Adamu na Eva bazize kutanyurwa, abamarayika baguye bazira kutanyurwa.
Guhanga amaso ubwami bwa Kristu no kuzirikana amasezerano y’Imana itabeshya, bitume tunyurwa.

2️⃣KRISTU NI IGITAMBO CYATAMBIWE ABANTU BOSE.

?Kristu ni umwe no mu gihe cya kera, ni umunyambabazi, umunyembaraga, ushobora byose. Tumwisunge mbere na mbere, twirinde inyigisho zituma twihambira ku by’isi cg tukarushaho kubikunda.
?Uko Adamu na Eva birukanywe muri Edeni bajya inyuma y’urugo kubera kwica itegeko ry’Imana, Kristu nawe yapfiriye inyuma y’inkike za Yerusalemu, i Karuvari. Apfira inyuma y’urugo ahicirwaga abicanyi n’ibisambo. Igihano cyagombaga guhabwa umunyabyaha, aba ariwe ugihabwa, apfa urupfu twagombaga gupfa, turonka ubugingo bwari ubwe. Adupfira twese inyuma y’urugo, bivuze ko yapfiriye isi yose, atapfiriye Abayuda gusa. Atangariza isi yose ko ari Umucunguzi, isi yose ikwiye kwakira agakiza atanga. (The Southern Work, September 4, 1906)
➡️Nta mpamvu n’imwe yatuma nawe utakira agakiza.

3️⃣KUGIRA NEZA NO GUSABIRA ABAGABURA

?Imibereho yiyeguriye Imana ni igitambo gishimwa. Abagabura badahabanya n’ijambo ry’Imana turasabwa kubumvira no kubasabira, kumenya ko bavuga ukuri bisaba kwiga ijambo ry’Imana.
?Abo bagabura nabo bazirikane ko umurimo bashinzwe ukomeye cyane, usaba gushyigikirwa n’ijuru, bagakorana na Mwuka Wera kuko intama zizimira kubera bo bazazibazwa.
✍?Um 20, utubwiye isezerano ry’imbabazi ry’iteka ryose. Abababajwe n’ibyaha muzirikane ko hari ibyiringiro, agakiza k’umuntu niyo ngingo nyamukuru y’inama y’ijuru. Isezerano ry’imbabazi ryashyizweho mbere y’iremwa ry’isi. Ryabayeho igihe cyose, ni isezerano ry’iteka. Igihe cyose Imana yakomeje kwishimira kwereka umuntu imbabazi zayo
(The Signs of the Times, June 12, 1901).
➡️Nta kure habi wagera, Imana itagukura.

4️⃣BASABWA KWITA CYANE KURI URU RWANDIKO
?Dukwiye rwose kwita ku butumwa bwiza twigishwa budusaba kuva mu nzira zigayisha izina ry’Imana.
Ubuntu bw’Imana bubane natwe twese, abatubona barusheho kubona Kristu.

⚠Nshuti Muvandimwe, uru rwandiko rwatubereye ingenzi cyane. Twabonye Yesu Kristu nk’Umutambyi Mukuru, Umucunguzi, Umuhuza umwe rukumbi uduhuza n’Imana, ni ikintu cyasabye kubanza kubura ubugingo bwe no kwikorera ibyaha atakoze. Twirinde hatagira undi muntu (cg ikintu) ku isi cg mu “ijuru” twakwibeshyaho ngo araduhuza n’Imana. Ntacyo, ntawe, Kristu ni We gukiranuka kwacu, ni We nzira, ukuri n’ubugingo.

? UBUNTU BW’IMANA BUBANE NATWE TWESE. AMEN?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAHEBURAYO 13: GUHUGURA KUTARI KUMWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *