Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’ ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 3 WERURWE 2025.

?ABAHEBURAYO 12
[1]Nuko natwe ubwo tugoswe n’igicucu cy’abahamya bangana batyo, twiyambure ibituremerera byose n’icyaha kibasha kutwizingiraho vuba, dusiganirwe aho dutegekwa twihanganye
[2]dutumbira Yesu wenyine, ari we Banze ryo kwizera kandi ari we ugusohoza rwose, yihanganiye umusaraba ku bw’ibyishimo byamushyizwe imbere ntiyita ku isoni zawo, yicara iburyo bw’intebe y’Imana.
[12]Nuko mumanike amaboko atentebutse, mugorore amavi aremaye,
[13]kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose ahubwo gikire.
[14]Mugire umwete wo kubana n’abantu bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba Umwami Imana.
[24]Mwegereye na Yesu umuhuza w’isezerano rishya, mwegereye n’amaraso aminjagirwa, avuga ibyiza kurusha aya Abeli.
[25]Mwirinde mutanga kumva Iyo ivuga. Ubwo ba bandi batakize kuko banze kumva Iyababuriye iri mu isi, nkanswe twebwe niba dutera umugongo Ituburira iri mu ijuru!

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Kristu ni We rugero rwacu, kandi kuza kudupfira byatumye turagwana na We ubwami butazahanguka. Turasabwa kumwizera, akatubashisha kuguma mu kuri kw’ijambo ry’Imana, n’ubwo isi yose yatana. Mwuka Wera, bana natwe.

1️⃣KWIHANGANIRA IBITUGERAGEZA
?Abahamya bavugwa mu murongo wa mbere.
☆Aba mbere ni bamwe twabonye mu mirongo yabanjirije iyi, bari abantu nkatwe ariko baba intwari zo kwizera; bahawe imbaraga n’Imana, ibafata mu ukuboko cyayo barashikama. (7BC 934 .10 ).
☆Aba kabiri, ni abantu bose bahora baduhanze amaso, ngo barebe imyitwarire yacu niba hari icyo bayigiraho. Imibereho rero ikwiriye kugaragaza ukuri twemeye.

?Ibibazo, ibigeragezo, ingorane, ibyago…bikuza kandi bigakomeza ukwizera, kwihangana, gutumbira iby’ijuru no kwiringira Data wa twese uri mu ijuru.
➡Igihe cyose rero uzahura n’ibigeragezo, ukababazwa cg se ugatotezwa, cg bikaba ngombwa ko utwaza kamere igitugu ngo udataba mu nama Kristu inshuti yawe; ujye uzirikana ko We yihanganiye ibirenze ibyo kugira ngo turonke agakiza. Bityo ushikame mu kwizera.

2️⃣KUBANA N’ABANDI AMAHORO, NO KWEZWA
?Intambara yo kwizera ntitsindwa n’imbaraga za kimuntu, hora wigerera ku isōko, subira ku isōko.
?Bana n’abantu bose amahoro ku rwawe ruhande (ukunaniye umusabire), si abo mufite ibyo muhuriyeho gusa. Uzirikana ko bidasigana no kwezwa, nibwo ayo mahoro ashoboka (um14).

?Ni kenshi nka Esawu abantu twifuza imigisha, tukifuza agakiza ariko ntiduhe agaciro inzira kabonerwamo. Nta washatse ubuntu n’imbabazi by’Imana by’ukuri, wigeze ubibura.
➡Uyu munsi niwo wo gufata icyemezo, ba maso utazashaka kwihana bitagishobotse.

3️⃣ISEZERANO RISHYA RIRUTA IRYA KERA
?Satani agiye kuzahaguruka, ndetse yarahagurutse, akore ibitangaza mu izina rya Yesu kugira ngo ayobye n’intore niba bishoboka. Niba ibirenge byawe bidakomeye uzahagwa. Shikama ku kuri kw’ijambo ry’Imana, satani ntazagushukishe ibitangaza .
?Urubanza rw’Imana ruzashingira ku ijambo ryayo. Ngo nibatavuga ibihwanye n’iri jambo nta museke uzabatambikira (Yesaya 8:20). Irinde abakubuza gusoma ibitabo bimwe na bimwe bya Bibiliya. Yose ni wowe yandikiwe ngo umenye ukuri kandi ukuri kukubature.

?N’ubwo byagaragara wenda nk’aho itorero ryasigaye ryenda kugwa, ntirizigera rigwa kugeza ubwo urumafu n’ingano bizatandukanywa.
Abasigaye banesheje kubera amaraso ya Kristu, bakagumya kwezwa bumvira ukuri, bazahabwa imbaraga zo kuguma mu kuri, igihe isi izaba ikataje mu kugomera Imana. (Letters 55, 1886)
➡️Isezerano rishya, Kristu ni We Mutambyi Mukuru, igitambo cye cyatanzwe rimwe kirahagije. Gukizwa n’ubuntu k’ubwo kwizera byarasobanutse.

⚠Muvandimwe Nshuti, iki gice kitwibukije guhitamo ukuri kw’ijambo ry’Imana no kugushikamamo dufashijwe n’Imana. Ubwo umwanzi agiye gukora ibitangaza bikomeye, cg akaba yaratangiye no kubikora, uzashikama ni uzaba yaramenye ukuri kw’ijambo ry’Imana kukamubera itabaza ry’ibirenge bye. Twisunge Umuhuza umwe rukumbi ari We Kristu, tumwizere koko, azadushoboza.

?MANA DUCIYE BUGUFI IMBERE YAWE DUSHOBOZE MU RUGENDO RWO KWEZWA NAWE?

Wicogora Mugenzi

One thought on “ABAHEBURAYO 12: “KWIHANGANIRA IBITUGERAGEZA “`”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *