Dukomeje gusoma no kwiga bibliya buri munsi. Ifasha igice cya 8 cy’Abaheburayo usenga kandi uciye bugufi.

? ABAHEBURAYO 8
[1] Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru,
[2] ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.
[3] Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura.
[4] Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk’uko bitegetswe n’amategeko.
[6] Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.
[7] Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.
[8] Kuko yavuze ibagaya iti “Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga, ubwo nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,
[9] Ridahwanye n’isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko, nkabakura mu gihugu cya Egiputa, kuko batagumye mu isezerano ryanjye, nanjye simbiteho. Niko Uwiteka avuga.
[10] Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli, hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo, nyandike mu mitima yabo, kandi nzaba Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye.’
[11] Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we, cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘menya Uwiteka’, Kuko bose bazamenya, uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi, ukageza ku ukomeye uruta abandi.
[12] Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo, kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

Ukundwa n’Imana, amahoro ya Kristo abe muri wowe. Ashimwe Yesu ko nyuma yo kudupfira ataturetse ahubwo akomeje kuba umutambyi mukuru ku ntebe y’imbabazi, ahongerera ibyaha byacu. Gira umwete wihane.

1️⃣ UMUTAMBYI MUKURU
? Abaheburayo 4:14-16 – (14) Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.
(15) Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. (16)Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.

➡️ Yesu ari mu ijuru ku ntebe ku bwacu, kugirango uwihannye ibyaha bye ababariwe. Ariko siko bizahora, igihe BIRARANGIYE izavugwa, urubanza ruzaba rugeze ku iherezo!

▶️ Guhera mu 1844, Kristo nk’Umucamanza, yatangiye kugenda areba ibyanditswe kuri buri muntu wese wabayeho kugira ngo yemeze ugomba kuba mu bakijijwe igihe Yesu azaza. Nk’umucunguzi wacu, Yesu ahanagura ibyaha byose by’abakiranutsi mu gitabo cyo mu ijuru cyanditswe mo iby’ubuzima bwabo.(Ibyakozwe n’Intumwa 3:19).

Iyo izina ryawe rigezweho mu rubanza, biroroshye kureba ibyo wakoze mu ubuzima niba waremeye Kristo nk’umucunguzi wawe. Urubanza rw’abakiranutsi nirurangira, Yesu azagaruka ku isi kubaha ingororano (Ibyahishuwe 22:12,14).

Ese witeguye kugaruka kwa Yesu? Cyangwa hari icyo ukimuhishe? Ese mugirana umubano udafifitse kandi wo gukiranuka n’uwasezeranye ati: “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira, no kutwezaho gukiranirwa kose.” (1Yohana1:9)

▶️ Kwatura ibyaha mu buryo bworoshye, bisobanura kwemera kureka ibyaha byawe, wemera imbabazi z’Imana, no kwemera ko ukeneye imbaraga n’ubuntu bye. ?

Urubanza ni inkuru y’agatangaza ku babonye uburinzi bwa Kristo.

2️⃣ ISEZERANO RIDAKUKA
? Muri bibiliya harimo amasezerano menshi, kandi ni ayacu! Ku murongo wa 10-12; harimo amasezerano anejeje buri wese ayagize aye, yanezeza Imana! Uwiteka azashyira amategeko ye mu bwenge bwacu, ayandike mu mitima yacu, kandi azabana natwe! Azaba Imana yacu, natwe tuzaba ubwoko bwe, azatubabarira ibyaha byacu kandi ntazabyibuka ukundi. Hallelua !

➡️ Nuko rero tugire umwete wo kwihana tukava mu bibi, kugirango aya masezerano tuyagire ayacu, tubeho tunezerewe muri iyi si, kandi tukazabana na Yesu, iteka ryose!

? DUSHOBOZE KUREKA IBYAHA, TWIHANE TUBICIJEHO BURUNDU, TUZAGIRE IHEREZO RYIZA

Wicogora mugenzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *