Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 9 cy’ ABAHEBURAYO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 28 GASHYANTARE 2025.
📖ABAHEBURAYO 9
[8]Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho,
[9]ari ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura,
[11]Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.
[12]Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.
[15]Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.
[25]Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye,
[26]kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw’isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y’ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uyu munsi twize iby’ubuturo bwera dutekereze cyane ku rukundo rw’Imana rushakisha mu buryo bwose uko rwakiza umuntu. Mana tuyobore🙏🏾
1️⃣IBIKORESHO BYO MU BUTURO BWERA BWO KU ISI
🔰Ubuturo bwera Mose yubatse bwarimukanwaga. Yabwubatse akurikije igishushanyo yahawe n’Imana ubwayo. Ibyaberagamo byose byari igicucu cy’umurimo w’Ubutambyi Kristu. Kuva ku mwana w’intama n’igicaniro cy’ibitambo byashushanyaga igitambo cya Kristu (Umwana w’intama y’Imana ) igikarabiro amaraso ya Kristu atwezaho ibyaha, amatabaza ari Kristu umucyo w’isi, imitsima idasembuye ari Kristu Jambo w’Imana kandi mutsima w’ubugingo, …byose byashushanyaga umugambi w’agakiza ka muntu.
2️⃣BYASOHOREYE MURI KRISTU
🔰Uyu murimo w’ubutambyi Kristu ari kuwudukorera mu ijuru. Gusa aho umutambyi yajyanaga imbere y’Imana amaraso y’intama, Kristu ajyana aye bwite, akerekana ko umunyabyaha wamwakiriye nk’umucunguzi we bwite, agirirwa ubuntu kubera igitambo cy’i Karuvari cyatanzwe RIMWE risa (si buri cyumweru cg buri munsi).
✳Kugira ngo icyaha kibabarirwe hagombaga kumeneka kw’amaraso, Kristu ni We Ntama w’Imana watambwe kuva isi yaremwa.
Buri tungo ryatambwaga, byashushanyaga igitambo cya Ntama w’Imana.
✳Icyaba kibabaje ni uko abantu bakeka ko ibi bitambo aribyo byeza ibyaha. Oya muri Kristu honyine niho haboneka kubabarirwa ibyaha, kubera igitambo yitambyemo we bwite. Kwibagirwa iki byatuma umuntu azimira by’iteka.
⚠️Nshuti ntihagire ugusaba gutanga icyiru kugira ngo ubabarirwe ibyaha, cg ngo umuceho akugerereyo; Kristu ni We wenyine ubishinzwe kuko igitambo cye cyashoje ibindi byashushanyaga icye.
3️⃣UMURIMO W’UBUTAMBYI WA KRISTU URENZE KURE UWAHOZEHO KU ISI
🔅Ibyo mu ijuru byejejwe n’igitambo kiruta ibyagishushanyaga.
🔰Ubu Yesu Kristu aduhagarariye ahera cyane imbere ya Data wa Twese. Kuba duhagarariwe gutya, ntibivuze ko dukwiye kwirara. Kristu ntavugira icyaha. Twuzurira muri We, twemerwa kubera turi muri We, GUSA iyo tuguma muri We mu kwizera.
Wikuhigiraho,tekereza Yesu. Atubereye mu ijuru akikijwe n’ingabo zitabarika zo mu ijuru.
Azohereza kuza gufasha abera b’intege nke kurusha abandi bashyize ibyiringiro byabo mu Mana. Abakomeye n’aboroheje, abakire n’abakene, bafashwa kimwe (Letters 134,1899)
⚠Nshuti Muvandimwe, urukundo rw’Imana rurenze intekerezo. Uku kugoragoza kose ni ukugira ngo tubone agakiza. Tubonye neza ko atari igitambo cya Kristu, nta kwezwa ibyaha. Nitwe tumuraje inshinga. Ariko tubonye ko nta kwirara, ni ukuguma muri We mu kwizera, naho hanze ye agakiza ntakariyo. Kuri uyu munsi wo gusabana n’Imana, dutumbire Kristu, tumushinge ibyacu byose, kandi tumwemerere na We adukoreshe.
🛐UHORAHO MANA IKOMEYE URUKUNDO RWAWE RURAHEBUJE. WARAKOZE.🙏
Wicogora Mugenzi