Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 CYA 2 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 11 GASHYANTARE 2025.

? 2 TIMOTEYO 1
[2] Ndakwandikiye Timoteyo, umwana wanjye nkunda. Ubuntu n’imbabazi n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umwami wacu.
[5] kuko nibutse kwizera kutaryarya kukurimo, kwabanje kuba muri nyogokuru Loyisi no muri nyoko Unike, kandi nzi neza yuko kukurimo nawe.
[6] Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.
[8] Nuko ntukagire isoni zo guhamya Umwami wacu cyangwa izanjye imbohe ye. Ahubwo ufatanye nanjye kurenganyirizwa ubutumwa bwiza, ufashijwe n’imbaraga z’Imana
[13] Ujye ukomeza icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye, ugikomeresha kwizera n’urukundo rubonerwa muri Kristo Yesu.
[14] Ikibitsanyo cyiza wabikijwe, ukirindishe Umwuka Wera utubamo.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uru ni urwandiko rwa 2 Pawulo yandikiye Timoteyo werejwe kuba umwepisikopi wa mbere w’itorero rya Efeso. Rwandikiwe i Roma, ubwo Pawulo yashyirwaga imbere ya Nero ubwa kabiri. Nubwo yari mu kaga, Pawulo yakomeje Timoteyo.

1️⃣ TIMOTEYO YATUMAGA PAWULO AKOMERA
? Timoteyo ni Umwana wa Pawulo (um 2) mu gakiza kandi yamutoje umurimo ntiyamutenguha. Nubwo Pawulo yari mu kaga ndetse asatira iherezo rye, kwibuka Timoteyo byomoraga inguma z’umutima we kuko yari afite icyizere cy’uko umurimo we utazazima ahubwo nanapfa Timoteyo azakomeza kogeza ubutumwa bwiza dukesha igitambo cya Kristo. Pawulo ati: [6] “Ni cyo gituma nkwibutsa gusesa impano y’Imana ikurimo ngo yake, iyo waheshejwe no kurambikwaho ibiganza byanjye.”
➡️ Umurimo ntiwari wubakiye kuri Pawulo ahubwo wari wubakiye kuri Kristo ubwe. Ibi Pawulo yari abizi neza. Yari azi ko nubwo yapfa umurimo w’Imana utazahagarara. N’uyu munsi niko biri. Nubwo abameze nka Pawulo bahagarika umurimo muri iki gihe, rwose umurimo w’Imana ntuzahagarara kuko n’uyu munsi Imana yizigamiye abameze nka Timoteyo bagomba gukomeza kwagura imbibi z’ubwami bw’Imana.
⚠️ Ba Pawulo ba none bagomba gutoza ba Timoteyo bazasigara ku murimo igihe ibyabo bizaba byarangiye. Umuyobozi mwiza atoza abandi umurimo.

2️⃣ NZI UWO NIZEYE UWO ARI WE
?Um 8 Pawulo yasabye Timoteyo kwitegura kurengananywa nawe. Kurengananywa azi ubutumwa bwiza burya Pawulo yabibonaga nk’ibidakanganye kubera ibanga rye: [12] “Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza ko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.” Ibyiringiro bya Pawulo byarengaga umubabaro w’umubiri bigatumbira iherezo ry’urugamba aho abera bazanesha by’iteka ryose. Ibi nibyo byiringiro by’abera bose: “Nzi uwo nizeye uwo ari we.”
? “Mu gihe gitoya bashoboraga kuremererwa n’ibigeregezo by’uburyo bwinshi; bashoboraga kutabona ibibahumuriza byo mu isi, ariko bagombaga gutera ubutwari imitima yabo bifashishije ubwishingizi bw’ubudahemuka bw’Imana bavuga bati: ‘Nzi uwo nizeye uwo ari we, kandi nzi neza yuko abasha kurinda ikibitsanyo namubikije kugeza kuri urya munsi.’ ( 2Timoteyo 1:12). Ijoro ry’igeragezwa n’umubabaro ryari kurangira bidatinze hanyuma umuseso w’igitondo gishimishije cy’amahoro n’umunsi uboneye bigatangaza.” INI 316.2
➡️Mukundwa niba ushaka kuzabera Imana intwari mu isaha y’akaga, uyu munsi menyana na Yesu by’ukuri maze igihe uzaba usumbirijwe nawe uzakomere uhamya uti: “Nzi uwo nizeye uwo ari we.” Amen

? MU MABOKO YAWE NIHO DUSHYIZE UBUGINGO BWACU MANA! ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *