Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 CYA 2 TIMOTEYO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 12 GASHYANTARE 2025.
📖 2 TIMOTEYO 3
[1] Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya,
[2] kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarīra, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera,
[3] badakunda n’ababo, batūzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza,
[4] bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana,
[5] bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako. Abameze batyo ujye ubatera umugongo.
[10] Ariko wowe ho wakurikije neza inyigisho zanjye n’ingeso zanjye, n’imigambi no kwizera no kwiyumanganya, n’urukundo no kwihangana,
[11] no kurenganywa kenshi no kubabazwa kenshi, n’ibyambereyeho muri Antiyokiya no muri Ikoniyo n’i Lusitira, n’ibyo nihanganiye byose ndenganywa, nyamara Umwami wacu akabinkiza byose.
[12] Icyakora n’ubundi abashaka kujya bubaha Imana bose bari muri Kristo Yesu, bazarenganywa.
[16] Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
[17] kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Umwami ageze ku irembo kuko ibyerekana kuza kwe birihuta kuboneka. Ibiranga ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka Pawulo yanditse byose byaragaragaye. Kanguka Yesu araje.
1️⃣ IBYAHANUWE KERA BIKOMEJE GUSOHORA
🔰 “Turi mu gihe cy’imperuka. Ibimenyetso by’ibihe byihutira gusohora biragaragaza yuko kuza kwa Kristo kuri hafi. Iminsi turimo iteye ubwoba kandi irakomeye. Umwuka w’Imana ariho arakurwa mu isi buhoro.” IZI1 52.1
✴️ 2 Tim 3:1-5 hari urutonde rw’ibizaranga ubuhenebere bwo mu minsi y’imperuka: hazaza ibihe birushya, abantu bazaba bikunda, bakunda impiya, birarira, bibona, batukana, batumvira ababyeyi babo, indashima, batari abera, badakunda n’ababo, batuzura, babeshyerana, batirinda, bagira urugomo, badakunda ibyiza, bagambana, ibyigenge, bikakaza, bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwera ariko bahakana imbaraga zako.
➡️Mbese icyo tutabonye muri ibi ni ikihe? Ni ikihe dutegereje ko gisohora ngo dukunde tumenye ko turi mu minsi y’imperuka? Byose byarasohoye. Mbese nawe ntiwasanga ubuhanuzi bwa Pawulo bwaragusohoyeho ukaba uri umwe mu barangwa na biriya byahenebereje abantu? Iyarure inzira zikigendwa utazabura ubugingo buhoraho kuko Yesu araje. Mbese ibi bitubwiye iki?
2️⃣ IBYANDITSWE BYERA NI UMURINZI WACU
📖 [16] “Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka [17] kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.”
➡️ Kimwe mu byatuma tutabura ubugingo muri iyi saha iheruka ni ukwita ku byanditswe byera bigasohoza umurimo wabyo muri twe: kutwigisha, kutwemeza ibyaha, kudutunganya, kuduhanira gukiranuka kugira ngo tube abantu b’Imana bashyitse bakora imirimo y’Imana yose.
⚠️ Nshuti mukundwa, mbese ujya ugira igihe uha akanya ibyanditswe byera ngo bikwigishe, bikwemeze ibyaha byawe, biguhane kandi bigutunganye? Hugukira iby’ijuru kuko Yesu ari hafi kugaruka. Ibyanditswe byera ni umurinzi w’ababyiga bigahindura imibereho yabo. Abameze batyo bemera bagengwa n’iri hame: Sola scriptura (ibyanditswe byonyine). Aho kugendera ku marangamutima yabo cyangwa y’abandi bahitamo kuyoborwa na handitswe ngo. Uwiteka adukundishe ibyanditswe byera kugira ngo tubashe kurokoka iki gihe cy’ubuhenebere buteye ubwoba.
🛐 MANA DUKUNDISHE IBYANDITSWE BYERA KUGIRA NGO TUROKOKE IKI GIHE CY’UBUHENEBERE. 🙏
Wicogora Mugenzi