Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABEFESO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 20 Mutarama 2025

? ABEFESO 6

[1]Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.
[2] Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),
[3] kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.
[4] Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.
[5]Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.
[6]Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.
[7] Mubakorere mubyishimiye nk’abakorera Umwami wacu, mutari nk’abakorera abantu.
[8]Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo.
[9]Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe, buri muntu mu bagize umuryango yahawe inshingano agomba gukora,ni byiza ko buri wese yubahiriza itegeko ry’Imana

1️⃣INAMA YEREKANA NSHINGANO Y’AB’URUGO

?“Wubahe so na nyoko, kugira ngo uramire mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha. (Kuv 20:12)

?Iyi minsi irimo akaga kuko abana bacu bareba ibibi maze bakanduzwa n’umunezero no gusamarira iby’isi. Ababyeyi bakwiriye kwiga ikintu kibasha kujya mu mwanya w’ibiganiro byinshi biteye akaga. Menyesha abana ko ugambiriye kubaha ibyiza kandi binejeje.(Inama Zigirwa Itorero 214)

➡️Ni itegeko ry’Imana ko abana bagomba kumvira ababyeyi babo. Pawulo aragira inama ababyeyi kwibuka iminsi mibi dusohoyemo, ko bakwiriye kumenya uburyo bakwiriye gufasha abana babo uburyo bubarinda guhugira mu bitagira umumaro, bagashakirwa ibyo bakora, nyuma bagahabwa n’ikiruhuko

⏩Ababyeyi nabo ntibagomba gusharirira abana, ahubwo aho bitagenze neza, babahane kandi babigisha iby’Umwami wacu. Ba se, ntimukarakaze abana banyu batazinukwa.(Kol 3:21)
Ahubwo bakwiriye gusengesha, atahaba bigakorwa na nyina, agatoranya umurongo w’ibyanditswe unejeje kandi wumvikana.
Bakwiriye kandi kugotesha abana babo uruzitiro rw’amasengesho y’ukuri kdi asenganwe umwete.

✳️Namwe mbata mujye mwumvira ba sobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo. Kandi namwe ba shebuja, abe ariko mugirira abagaragu banyu.

2️⃣GUTWARA INTWARO Z’IMANA

?Kuko intwaro z’intambara yacu atari iz’abantu, ahubwo imbere y’Imana zigira imbaraga zo gusenya ibihome no kubikubita hasi. (2 Kor 10:4)

▶️Intambara y’Umukristo, si iy’amasasu cg indi ntwaro yose muri zimwe zikoreshwa mu ntambara, ahubwo nk’uko dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru, ni ngombwa gutwara intwaro zose z’Imana kugira ngo tubashe gukomezwa na yo.

?Umur 14-17
?Umuntu muzima ubasha kwita ku muhamagaro w’ubugingo bwe kandi ukomeza umunsi ku wundi kwita ku nshingano ze mu mwuka w’ubugwaneza ndetse n’amaraso ye agenda neza mu mitsi nta kiyatangira. Ubuzima n’ibitekerezo bizira umuze nibyo biranga imibereho ye kandi we ntibimuyesha igihe ngo yumve ko hari icyo arusha abandi.
Uku niko bimera ku mukiranutsi nyakuri. We ntiyibonaho ubwiza no gukiranuka imbere y’Imana. Amahame y’ubukristo kuri we yabaye nk’isoko y’ubuzima n’imyifatire,kandi kwera imbuto za mwuka n’ibisanzwe nk’uko umutini wera imbuto zawo. Imibereho ye yuzura urukundo akunda Imana ndetse na bagenzi be.(Imibereho Yejejwe 11)

? DATA MWIZA TUBASHISHE KWERA IMBUTO KUBWO GUTWARA INTWARO ZAWE?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ABEFESO 6: INSHINGANO Z’AB’URUGO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *