Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 6 cy’urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 14 Mutarama 2025

?ABAGALATIYA 6
[1] Bene Data, umuntu niyadukwaho n’icyaha, mwebwe ab’Umwuka mugaruze uwo muntu umwuka w’ubugwaneza, ariko umuntu wese yirinde kugira ngo na we adashukwa.
[2] Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo.
[3] Umuntu niyibwira ko ari ikintu kandi ari nta cyo ari cyo, aba yibeshye.
[4] Ibyiza ni uko yakwisuzuma mu murimo we ubwe, kuko ari bwo azabona icyo yirata ku bwe wenyine atari ku bwa mugenzi we,
[5] kuko umuntu wese aziyikorera uwe mutwaro.

[11] Murebe namwe uburyo mbandikishirije inyuguti nini n’ukwanjye kuboko:
[12] ABASHAKA BOSE KWIHA IGIKUNDIRO KU BY’UMUBIRI NI BO BABAHATA GUKEBWA. NTA YINDI MPAMVU IBIBATEYE, KERETSE KUGIRA NGO BATARENGANYWA BAZIZE UMUSARABA WA KRISTO

? Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe.
Ni amahirwe yacu kwiratana umusaraba, ni amahirwe yacu kandi kwiyegurira burundu uwatwitangiye. Bityo, biturutse ku mucyo uva i Kaluvari umurika mu maso yacu, natwe dushobora kugenda tukajya guhishurira uyu mucyo abari mu mwijima. INI 132.4

1️⃣ TWAKIRANE IBITUREMERA
? Mwakirane ibibaremerera, kugira ngo abe ari ko musohoza amategeko ya Kristo. [um 2]

✳️ Bibiriya igaragaza neza ko twese twakoze ibyaha ndetse ko turi abantu b’abanyantege nke; igaragaza neza uburyo tugomba kugaruza umwuka w’ubugwaneza uwadutsweho n’icyaha. Ni muri ubu buryo tugomba kwakirana ibituremerera.

✳️ Buri mugabura nyakuri w’ijambo ry’Imana yiyumvamo inshingano iremereye yo gutuma abizera ashinzwe bakura mu by’umwuka, akagira icyifuzo gikomeye cy’uko bazaba abakozi bafatanya n’Imana. Amenya ko kugira ngo Itorero rigubwe neza bishingira ku gukora neza umurimo yahawe n’Imana. Akora ashishikaye kandi atarambirwa ashaka ko abizera bakwifuza kuzana abantu kuri Kristo, yibuka ko umuntu wese wiyongereye mu Itorero agomba kuba umukozi mushya wiyongeye mu murimo wo gushyira inama y’agakiza mu bikorwa. INI 130.4

⚠️ Ukunda Kristo wese akunda n’abo yaremye akamenya n’uburyo bwo kubiyegereza no kubaramira igihe bahuye n’ibibaremerera.

2️⃣ KWIRATA UMUSARABA
? Ariko jyeweho sinkiratana ikindi, keretse umusaraba w’Umwami wacu Yesu Kristo wateye ko iby’isi bimbera nk’ibibambwe, nanjye nkabera iby’isi nk’ubambwe. (Abagalatiya 6:14)

? Urupfu rwa Kristo rwerekana urukundo rw’Imana ruhebuje yakunze umuntu. Urupfu rwe ni ingwate y’agakiza kacu. Kuvana umusaraba mu Mukristo byaba gukura izuba mu kirere. Umusaraba utwegereza Imana, ukatwunga na Yo. Mu mpuhwe nyinshi z’urukundo rw’umubyeyi, Yehova areba umubabaro Umwana we yihanganiye kugira ngo akize inyokomuntu urupfu rw’iteka ryose, maze akatwemera mu Mwana we akunda. INI 132.2

⁉️ Ikibazo. Wowe wiratana iki? Ahari wiratana impamyabumenyi (Degree), ahari wiratana amoko yaciye ibintu cg se wiratana ubutunzi, amafaranga, inshuti zikomeye n’ibindi.
⚠️ Iyaba abanyabyaha bayoborwaga ku kureba ku musaraba rimwe bivuye ku mutima, iyaba mu buryo bushyitse bashoboraga gusobanukirwa Umukiza wabambwe, bazamenya uburebure bw’imbabazi z’Imana n’ububi bukomeye bw’icyaha. INI 132.1
➡️Hanga amaso Kristu wakubambiwe, iby’isi byiguhuma amaso.

? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE GUSOBANUKIRWA N’UMUSARABA NO KUWUHA AGACIRO KAWO?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “ABAGALATIYA 6: KWEREREZA UMUSARABA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *