Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya cy’Urwandiko Pawulo yandikiye ABAGALATIYA usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 10 MUTARAMA 2025

? ABAGALATIYA 2
[1] Hashize imyaka cumi n’ine nsubira kuzamuka njya i Yerusalemu ndi kumwe na Barinaba, njyana na Tito
[2] njyanyweyo n’ibyo nahishuriwe. Nuko mbasobanurira ubutumwa bwiza mbwiriza mu banyamahanga, icyakora mbubasobanurira abakuru bashimwa twiherereye ngo ntirukira ubusa, cyangwa ngo mbe narirukiye ubusa.
[9] Nuko bamaze kumenya ubuntu nahawe, (abo mvuga ni Yakobo na Kefa na Yohana abashimwa ko ari inkingi), badusezeranira jyewe na Barinaba ko bazafatanya natwe, babihamirishije gukorana mu ntoki ngo twebwe tujye mu banyamahanga, na bo bajye mu bakebwe.
[10] Ariko hariho kimwe banyongereyeho, ni uko twibuka abakene, kandi ibyo nari nsanzwe mfite umwete wo kubikora.
[11] Ariko ubwo Kefa yazaga muri Antiyokiya, namugishije impaka duhanganye kuko yari yarabonetsweho n’umugayo,
[12] kuko intumwa za Yakobo zitaragerayo yasangiraga n’abanyamahanga, ariko zigezeyo ariyufura, arabanena kuko yatinyaga abakebwe.
[13] Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.

? Ukundwa n’Imana; amahoro atangwa na Yo abe muri wowe; ABAGALATIYA
2 harimo amateka atugira inama yo kutava mu mahame atunganye. Ni umuburo ukomeye ku bantu bafite imyanya ikomeye mu murimo w’Imana kugira ngo batazateshuka ahubwo bazashikame ku ihame.

1️⃣ UMUBURO KU BASHIMWA KO ARI INKINGI Z’ITORERO

?Uko inshingano zihawe umuntu ziba zikomeye kandi akagira n’umwanya wo gutanga gahunda no gutegeka, ni nako aba afite ingorane zo kugira ibyo yangiza iyo atagendeye mu nzira y’Uwiteka kandi ngo akore akurikiza imyanzuro yafashwe n’inama rusange y’abizera. INI 125.3

➡️ Ubwo Petero yasuraga Itorero ryo muri Antiyokiya, abantu benshi bamugiriye icyizere bitewe n’ubwitonzi yagaragaje mu kwitwara ku banyamahanga bahindutse. Yahamaze igihe gito ahakorera ibijyanye n’umucyo Imana yamuhaye. Yaje gutsinda imitekereze mibi yari afite ku banyamahanga maze asangira n’abanyamahanga bahindutse. Nyamara igihe Abayahudi bamwe bagiriraga ishyaka amategeko y’imihango bavaga i Yerusalemu, Petero yahereye ko ahindura uko yitwaraga ku banyamahanga bihanye. “Nuko abandi Bayuda na bo bose baryaryana na we, ndetse ibyo bituma na Barinaba ayobywa n’uburyarya bwabo.” ( Abagalatiya 2:13).

⚠️ Izi ntege nke zagaragariye ku bantu b’abayobozi bubahwaga kandi bagakundwa, zasize ishusho ibabaje mu bitekerezo by’abizera b’Abanyamahanga. Itorero ryari rigiye gucikamo ibice.
Ikibazo? Aho ngaho iwanyu nta bibazo byaba bihari biterwa n’abashimwa ko ari inkingi z’Itorero? Hari abantu bajya bibwira ko Itorera ryubatse kuri bo bakibwira ko batabaye abayobozi Itorero ryasenyuka. Oya rwose Itorero ryubakiye kuri Kristo ntiryubakiye ku bantu.

2️⃣ IMPUNGENGE ZA PAWULO
? Impungenge yari azifite ku guhungabana k’ukuri k’ubutumwa bwiza. Ntibyari gusa ibyo gusabana no gusangira.
? Icyiza cyose cyaboneka mu muntu ni urubuto rwa Mwuka. Ni We utwigisha kugaragaza gukiranuka mu bugingo bwacu. Umurimo ukomeye kurusha iyindi ku isi ni ugusingiza Imana, ubaho imico ya Kristu. Imana izahindura abaziranenge, abemera gupfa ku narijye gusa. Abashaka kubikora nibo bashobora kuvuga “Ndiho ariko sijye uriho, ni Kristu muri jye. (Manuscript 16, 1900)

⚠Nshuti Muvandimwe. Ikigisho cy’uyu munsi ni umuburo ukomeye. Abafite inshingano zikomeye birinde kugwa mu mutego wo gukikira ukuri kubera bagenzi bacu tudashaka kubangamira. Mbere na mbere ukuri kw’ijambo ry’Imana, umuco n’inshuti biza nyuma kandi bidahabanya naryo. Uyu munsi dushimire Imana, yatanze Kristu, akadupfira, kumwizera bikaduhesha agakiza k’iteka. Uhereye kera kose inama zo gukira zaratanzwe kandi na n’ubu inama ziracyatangwa. Umugabo ukiranuka, w’ukuri yatanze umuti kandi uzemera uwo muti wese azarokoka (Ibyahishuwe 3:14-20).

? UHORAHO MANA NZIZA TUBASHISHE GUSHIKAMA KU KURI TWAMENYE?

Wicogora Mugenzi!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *