Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 11 cya 2 ABAKORINTO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 06 Mutarama 2025
? 2 ABAKORINTO 11
[1]Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,
[2] kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.
[3] Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo,
[4] kuko iyo haje umuntu ubabwira Yesu wundi tutababwiye, mukakira undi mwuka mutakiriye mbere, cyangwa ubundi butumwa mutemeye mumwihanganira mubikunze, ariko jye ko mutanyihanganira.
[4] Kandi ibyo si igitangaza, kuko na Satani ubwe yihindura nka marayika w’umucyo.
[22] Mbese abo si Abaheburayo? Nanjye ni uko. Si Abisirayeli? Nanjye ni uko. Si urubyaro rwa Aburahamu? Nanjye ni uko.
[23] Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk’umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y’imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k’urupfu.
[30] Niba binkwiriye kwirata, nzajya nirata iby’intege nke zanjye.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Abenshi bumva bakanakunda inyigisho zitari ukuri!
1️⃣ IFUHE RYO MU BURYO BW’IMANA
? Pawulo yashoboraga kubona ibibi byinjiraga mu itorero bityo byatumye avuga ati: ‘Kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo’ (2 Kor 11:2, 3).” UB2 155.1
➡️ Tugomba kubwiriza ubutumwa buri muri Bibliya, Ijambo rya Nyiraryo ariwe Yesu Kristo! Hariho amatorero menshi yiyitirira ko avuga Yesu kandi badakurikiza byanditswe ngo, abo ni intumwa z’ibinyoma. Yesaya 20:8 – Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Nibatavuga ibihwanye n’iryo jambo nta museke uzabatambikira.
⏯️Twirinde kubangikanya Kristu na Satani. Twirinde kuvanga ukuri n’ibinyoma.
2️⃣ SATANI YIHINDURA NKA MALAYIKA W’UMUCYO
?”Nyamara abashaka ibitangaza ngo bibabere ikimenyetso cyo kuyoborwa n’Imana, bari mu kaga gakomeye ko gushukwa. Mu Ijambo ry’Imana havugwamo ko umwanzi azakoresha abakozi be bataye ukwizera, maze bagakora ibitangaza ndetse kugeza nubwo bamanuye umuriro ukava mu ijuru abantu babireba. Satani yifashishije ‘ibitangaza by’ibinyoma,’ azayobya n’intore bibaye bishobotse.” UB2 43.3
➡️Kuko aziko afite igihe gito, satani yihindura nka marayika w’umucyo, kugirango abone uko ayobya benshi! Azakoresha abakozi be bakora ibitangaza bikomeye mu izina rya Yesu kugira ngo bayobye n’intore niba bishoboka.
⏯️Niyo mpamvu tugomba kuba maso dusenga, twiga Ijambo ry’Imana, dusaba Mwuka Muziranenge ngo atuyobore kandi adufashe gusobanukirwa n’amayeri satani akoresha.
▶️ Nutajya mu Ijambo ry’Imana ngo wige, wisomere, kuko ariho hari ubwenge n’ukuri byuzuye, uzayobywa.
? MANA DUHE KWIGA IBYANDITSWE BYERA, TUYOBORWE N’IJAMBO RYAWE?
Wicogora Mugenzi