? 1 ABAKORINTO 3
[1] Bene Data, sinabashije kuvugana namwe nk’uvugana n’ab’Umwuka, ahubwo navuganye namwe nk’uvugana n’aba kamere, cyangwa abana b’impinja bo muri Kristo.
[2] Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyokurya bikomeye, kuko mwari mutarabibasha. Kandi na none ntimurabibasha
[6] Ni jye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije.
[7] Nuko utera nta cyo aba ari cyo cyangwa uwuhira, keretse Imana ikuza.
[8] Utera n’uwuhira barahwanye kandi umuntu wese azahembwa nk’uko yakoze umurimo we,
[9] kuko twembi Imana ari yo dukorera namwe mukaba umurima w’Imana n’inzu yayo.
[10] Nk’uko ubuntu bw’Imana nahawe bungana, nashyizeho urufatiro nk’umwubakisha mukuru w’ubwenge, undi yubakaho. Ariko umuntu wese yirinde uko yubakaho,
[11] kuko nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho keretse urwashyizweho, ari rwo Yesu Kristo.
[16] Ntimuzi yuko muri urusengero rw’Imana, kandi ko Umwuka w’Imana aba muri mwe?
[17] Umuntu utsemba urusengero rw’Imana, Imana izamutsemba kuko urusengero rw’Imana ari urwera, kandi urwo rusengero ni mwe.
Ukundwa n’Imana, amahoro Yesu atanga asabe mu mutima wawe. Turi insengero za Mwuka Wera, tumwakire ature muri twe.
1️⃣ NABARAMIJE AMATA
? Nk’uko umwana w’uruhinja atunga n’amata cg amashereka, umukristo ucyakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza we aramizwa amata y’Umwuka. Pawulo yabwiye abikorinto ati : (Um. 2) – Nabaramije amata, sinabagaburiye ibyo kurya bikomeye. Mu 1 Petero 2:2-3 nawe ati : (2) mumere nk’impinja zivutse vuba, mwifuze amata y’umwuka adafunguye, kugira ngo abakuze abageze ku gakiza, (3) niba mwarasogongeye mukamenya yuko Umwami wacu agira neza.
➡ Abamenye ubutumwa bwiza vuba, abakibatizwa, tubegere, tubane hafi, tubasure, tubasobanurire urukundo rwa Yesu, rwatubatuye mu bubata bwa satani.
2️⃣ TWUBAKE KURI YESU KRISTO, RUTARE
?Yesu niwe rufatiro, urutare tugomba kubakaho, kuko atari We, ahandi ni ukubaka ku musenyi.
➡ Amahame akomeye y’amategeko ya kamere y’Imana akubiye mu magambo Yesu yavugiye ku musozi. Uyubakaho wese, aba yubaka kuri Kristo, Urutare rw’ibihe byose. Igihe twakira ijambo tuba twakira Kristo. Kandi noneho rero abakira amagambo ye bonyine ni bo bubaka kuri we. “Kuko ari nta rundi rufatiro umuntu abasha gushyiraho, keretse urwashyizweho, ni Yesu Kristo.” (1 Abakorinto 3:11). “Kandi nta wundi agakiza kabonerwamo, kuko ari nta rindi zina munsi y’ijuru ryahawe abantu, dukwiriye gukirizwamo.” (Ibyakozwe 4:12). Kristo, Jambo, Uguhishurwa kw’Imana, ukwigaragaza kw’imico yayo, amategeko yayo, urukundo rwayo, n’ubugingo bwayo – ni we rufatiro rwonyine dushobora kubakaho imico izaramba.
Twubaka kuri Kristo twumvira ijambo rye. Ntabwo uwishimira ibyo gukiranuka gusa, ari we mukiranutsi, ahubwo ukora ibyo gukiranuka ni we mukiranutsi. Kwera si ugutwarwa n’umunezero ukomeye; ahubwo ni ingaruka yo kwegurira Imana byose; ni ugukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka. (Abahirwa ni Bande, P. 96)
➡ Mureke tube insengero za Mwuka Wera, ature muri twe none n’iteka ryose.
3️⃣IMPAGARIKE YOSE YACU, IGENGWE N’IMANA (1Abako 3:16-23)
?Ese Imana ikeneye iki kuri twe? 1 Abates 5:23 hati: Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’ umwuka wanyu, n’ ubugingo n’ umubiri byose birarindwe,…
Imana ikeneye impagarike yacu yose.
✴☆Turi ab’Imana iturema turi abayo iducungura. Ubwenge, intekerezo, umubiri, ubugingo byose biyikorere.
☆Uwo Imana yamurikiye, akezwa: Umubiri we uba urusengero rwa Mwuka Wera rukwiye. Ukwera kukarimbisha imico ye. Imana ikabasha gusabana na we, kubera umubiri n’ubugingo bisabanye n’Imana. (Letter 139, 1898).
⚠ Nshuti Muvandimwe, izi mpanuro ziratureba cyane. Dukeneye imbaraga ya Kristu ngo tubashe gukura no kutagwingira. Kumenya ko ukeneye kubanza kubakira kuri Kristo rutare, niryo banga. Tanga byose, wikwitanga igice.
? YESU MWIZA, TURAMIZE AMATA Y’UMWUKA, TWUBAKE KURI WOWE, DUKURIRE MURI WOWE.??
Wicogora mugenzi.