Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya 1 Abakorinto usenga kandi uciye bugufi.

? 1 Abakorinto 2
[1] Ni cyo gituma bene Data, ubwo nazaga iwanyu ntaje ndi umuhanga n’intyoza yo kuvuga, cyangwa mfite ubwenge buhebuje mbabwira ibihamya by’Imana,
[2] kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo WABAMBWE
[4] n’ibyo navugaga nkabwiriza ntibyari amagambo y’ubwenge yo kwemeza abantu, ahubwo byari ibigaragaza Umwuka n’imbaraga,
[5] kugira ngo kwizera kwanyu kudahagararira ku bwenge bw’abantu, ahubwo mu mbaraga z’Imana.
[6] Icyakora ubwenge tubuvuga mu batunganijwe rwose, ariko ubwo bwenge si ubw’iki gihe cyangwa ubw’abatware b’iki gihe bashiraho.
[7] Ahubwo tuvuga ubwenge bw’ubwiru bw’Imana ari bwo bwenge bwahishwe, Imana yaringanije ibihe byose bitarabaho ngo buduheshe icyubahiro.
[9] Ariko nk’uko byanditswe ngo “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, Ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.”
[10] Ariko Imana yabiduhishurishije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana.
[14] Ariko umuntu wa kamere ntiyemera iby’Umwuka w’Imana kuko ari ubupfu kuri we, akaba atabasha kubimenya kuko bisobanurwa mu buryo bw’Umwuka.
[15] Ariko umuntu w’Umwuka arondora byose, nyamara ubwe nta wumurondora.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Pawulo yagambiriye kumenyesha abikorinto Yesu wabambwe.

1️⃣ UMUGAMBI WA PAWULO
? kuko nagambiriye kutagira ikindi mbamenyesha keretse Yesu Kristo, ari we Yesu Kristo WABAMBWE ( um 2)

? Nta yindi misiyo Yesu yatanze, agiye gusubira mu ijuru, itari ukubwiriza ubutumwa; tuvuga Yesu wabambwe akazuka, kandi ko agiye kugaruka gutwara abamwizeye. Matayo 28:19-20 – (19) Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n’Umwana n’Umwuka Wera,
(20) mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”
⚠️Ubwenge buruta ubundi twahawe ni ubukuza mu muntu guca bugufi, bugakuza inyota yo kumva ukeneye gukomeza kwiga; kuko uko wiga niko intekerezo zawe zirundurira mu kwiga ibya Yesu. Ngubwo ubwenge Pawulo yishingikirijeho ni ukwiga no kubwiriza ibya Kristu wabambwe, nibwo bwenge batuyobora mu gakiza duhererwa ubuntu.

2️⃣ IBYO IMANA YITEGURIYE ABAYIKUNDA
? “Ibyo ijisho ritigeze kureba, N’ibyo ugutwi kutigeze kumva, Ibitigeze kwinjira mu mutima w’umuntu, ibyo byose Imana yabyiteguriye abayikunda.” (um. 9)

? Icyo twizera tudashidikanya n’uko Imana yaduteguriye ibyiza bisumbye ibindi mu ijuru. Bimwe mubyo Yohana umuhishuzi yeretswe, harimo ; ibyahishuwe 22: 4 – igiti cy’ubugingo cyera imbuto z’uburyo cumi na bubiri, cyera imbuto z’uburyo bumwe bumwe uko ukwezi gutashye. Ibibabi byacyo byari ibyo gukiza amahanga. (Um. 14 w’icyo gice) – “Hahirwa abamesera ibishura byabo kugira ngo bemererwe kwegera cya giti cy’ubugingo, kandi banyure mu marembo binjire muri rwa rurembo.
??Nkwifurije kuzaba aho heza twateguriwe.

3️⃣IBYA MWUKA BISOBANURWA NA MWUKA
? ☆Ukuri kw’ijambo ry’Imana gufite agaciro kenshi ku buroheje, baca bugufi kandi bizera Kristu; ariko ku bishingikiriza ku bwenge bw’isi, ku muntu wa kamere, ni ubupfapfa.
Amategeko 10 y’Imana ntitukuyafate gusa nk’abuzanya gukora iki n’iki n’ubwo kudakora ibyo atubuza bitanga umunezero uramye.
☆Iyo uyakiriye uri muri Kristu, agushyiramo kwera n’imico bitanga ibyishimo by’iteka(6BC 1085.5).
Amategeko icumi yerekana ibitekerezo by’Imana, iyo wakiriye Yesu ahinduka ibitekerezo byawe. (Letters 96,1896).
➡Ibi bituma uhora ushaka imbaraga Kristu atanga, kumwizera nk’Uwakubambiwe bikakubera amaboko yakira agakiza Imana iguhera ubuntu.??‍♂

⚠Nshuti Muvandimwe, ikigambiriwe muri iki gice ni ukwiga no kuvuga ibya Yesu Kristu wabambwe, gushaka ubwenge bw’ibizarama iteka, bikaguhindura bigahindura n’abandi. Imbaraga z’umuntu, impano yaba afite izo arizo zose, dusanze ari imfabusa iyo Mwuka Muziranenge adatanze imbaraga mvajuru. Uwirata yirate Kristu wabambwe.

? HATABUZE N’UMWE, MWUKA WERA AZADUSHOBOZE KUZASANGANIRA YESU, TUZAHABWE KU BYIZA BYO MU IJURU

Wicogora Mugenzi.

3 thoughts on “1 ABAKORINTO 2: ICYO PAWULO YARI AGAMBIRIYE UBWO YIGISHAGA AB’I KORINTO”
  1. Mana weeee
    Ubwenge ngo buruta ubundi twahawe ngo ni ugukuza guca bugufi no gukuza inyota yo gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana mu muntu.
    Ibyatunaniye muriki gihe. Uwiteka wee dufashe rwose.

    Ikindi ngo Amategeko y’Imana atwereka ibitecyerezo bya Yo ngo iyo twakiriye Yesu ahinduka ibitecyerezo byacu. Mugihe twe duhora twumva ari umutwaro! Burya nuko nta Kristo tuba dufite.
    Data dushoboze rwose kugirana ubumwe n’Umucunguzi ka Umwami wacu, tumukingurire imitima yacu Abe muri twe natwe tube muri We

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *