Ntucogore gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya Habakuki 2 usenga kandi uciye bugufi.

?HABAKUKI 2
[1]Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.
[2]Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.
[3]Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, NAHO BYATINDA UBITEGEREZE, KUKO KUZA KO BIZAZA NTIBIZAHERA.
[4]Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko UMUKIRANUTSI AZABESHWAHO NO KWIZERA KWE.
[13]Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa?
[15]“Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!

Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Twige kandi turyoherwe n’urukundo n’ubutabera byayo muri Habakuki 2.

1️⃣ HABAKUKI ATEGEREZANYA UKWIZERA (Hab 2:1-4)
??Nyuma yo gukirana n’Imana ejo, uyu munsi umuhanuzi yize ikintu cy’ingenzi: kwihangana agategereza icyo Imana izasubiza, ukwizera kukamubeshaho. Ni kenshi dusaba Imana, ariko satani akaturiganya mu kutabasha gutegereza no kwizera ko Imana izadusubiza. Yanadusubiza ntitunabimenye.
Uko Habakuki n’abandi bantu b’Imana babeshejweho no kwizera, n’uyu munsi niko kubeshejeho intore zayo.
?Umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.” Mu murimo w’Imana ntihakwiriye kubamo gucika intege, nta gucogora, nta n’ubwoba. Uwiteka azasohoza ibirenze ibyo abamwiringira bakwitega byo ku rwego rwo hejuru cyane. AnA 351.3

2️⃣GUCIRWAHO ITEKA KW’ABAKARUDAYA (Hab 2:5- 14)
?Umuntu umwe yibajije nka Habakuki ati “ese Imana ikoresha abagome gute, ikoresha satani gute ngo itange ibihano”. Igisubizo kibonetse muri iyi mirongo cyane cyane uwa 8. Uko Babuloni yarimburaga amahanga, ikayababaza, ngo nayo izabihanirwa. Imana rero ntikoresha abanyabyaha na satani ibibi(um 13) mu guhana abantu bayo ariko yemera ko bibashyikira iyo ibonye bizatuma bava mu byaha cg bizahamya ubwiza bwayo (Yobu na we atubere urugero, satani wamushegeshe ntiyoherejwe n’Imana, ariko nta kiba itakemeye). Twiringire Imana muri byose tuzirikana Abaroma 8:28 na Zaburi 37:5.

3️⃣GUSENGA IBIGIRWAMANA (Hab 2:15-20)
?Um 15 ngo Azabona ishyano ukoresha ibisindisha, akanabiha abandi ngo abasome mu bitekerezo.
?Nywa kandi utange icyo kunywa kitica umubiri nk’ibisindisha… kuko imibiri yacu ni insengero za Mwuka.
Mu by’umwuka naho, tanga inyigisho z’ukuri kwa bibiliya, wirinde kuvangamo ibinyoma bitari mu ijambo ry’Imana, yewe uzanirinde kubyumva cg kubiha agaciro. Ni ishyano kwimika cg gushyigikira ikinyoma, ni ukwiciraho iteka.
?Twirinde ibigirwamana (icyo aricyo cyose cyatwara umwanya w’Imana mu bugingo bwacu). Umurongo wa nyuma (Hab 2:20) tujye tuwuzirikana buri gihe tugeze aho ijambo ry’Imana rivugirwa, maze duturize imbere yayo, dutege amatwi duciye bugufi.?

?MANA DUHE KURUSHAHO KUGUSHAKA, N’IMBARAGA ZIRWANYA IKIBI CYOSE. DUHE KUKWIZERA NO KWIHANGANA?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *