Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cya Habakuki usenga kandi uciye bugufi.
📖HABAKUKI 1
[2]Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize.
[3]Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.
[5]“Yemwe abari mu mahanga mwe, nimurebe, mwitegereze kandi mwumirwe, kuko mu gihe cyanyu ngiye gukora umurimo mutari bwemere naho mwawubwirwa.
[6]Kuko mpagurukije Abakaludaya, bwa bwoko bukaze kandi buhutiraho ngo bakwire isi yose, bahindūre igihugu kitari icyabo.
[13]Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi. Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka,
Ukundwa n’Imana, amahoro Abe muri wowe. Mugenzi urugendo rwiza rwo kwiga ibyanditswe, rukomereje muri HABAKUKI. Iri zina risobanura “ukirana” cg uhobera(wrestler, cg who embraces). Cyanditswe amagana muri 609MK (mbere ya Kristu).
1️⃣UBUGOME BUKWIRA, UGUHORA K’UWITEKA
🔰Iki gice n’igikurikiyeho cya 2 ni impaka hagati y’Imana na Habakuki. Ntiyumva ukuntu Imana irebera ibyaha bikabije bikorwa, ndetse bigakorwa n’abashinzwe kuyobora abandi, Imana igakomeza kurebera.
Bimugora cyane kubyumva ariko, abwirwa ko Abagome nka Babuloni aribo bakoreshwa mu guhana Abayuda (umurongo wa 6).
➡️Uko byamera kose, Imana niyo Uhoraho, Uwera wa Isirayeri. Turi abayigomera, Uwiteka ni Imana tugomera. Nyamara uko twashayisha kose Yo iba idufitiye imigambi myiza(Yer 29:11), iyo tugarutse itwakirana urukundo.
2️⃣AMASO ATISHIMIRA IBIBI
📖Ufite amaso atunganye adakunda kureba ikibi, habe no kwitegereza ubugoryi.
Kuki ureba abakora uburiganya ukihorera, igihe umunyabibi amira umuntu umurusha gukiranuka, (Hab 1:13)
🔰Nta yindi mbaraga yagereranywa no kumva ko uri kumwe n’Imana kuko iba ari ingabo ikingira ibishuko kandi ikaba n’imbaraga iganisha umuntu ku butungane n’ukuri. “Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.” Ub 266.4
➡️Uko byagenda kose ubutabera bw’Imana buzahana ikibi cyose.
Ntukarebe abagome bamererwa neza ngo uvuge uti ese gukiranuka bimaze iki? Cg ngo ubone uguwe neza kandi ukiri mu byaha ngo ugire ngo nta kibazo.
⏯️Aho uri hose zirikana ko Imana muri kumwe, ibona byose ndetse n’ibikiri mu ntekerezo. Maze uyiyambaze muri byose igukingire ibyo umwanzi yifuza ko biguhitana, ikuyobore mu nzira yo gukiriramo.
🔅Kuri uyu munsi yejeje igaha umugisha (Itangiriro 2:1-3), Imana ikugenderere, ikumvishe ko nta na rimwe igusiga wenyine, kandi ko igukunda bihebuje.
🛐UWITEKA MANA,DUHE KWANGA IKIBI, DUHE KWIZERA NO KWIRINGIRA KO UDUFITIYE IMIGAMBI MYIZA.🙏
Wicogora Mugenzi