Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 39 cya EZEKIYELI uciye bugufi kandi mu mwuka w’isengesho.

? EZEKIYELI 39
[1] “Nuko rero mwana w’umuntu, uhanurire Gogi uti ‘Umva uko Umwami Uwiteka avuga ngo: Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.
[5] Uzagwa ku gahinga kuko ari jye wabitegetse. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[6] Maze nzohereza umuriro kuri Magogi no ku bantu baturaga mu birwa biraye, kandi bazamenya yuko ndi Uwiteka.
[8] ‘Dore biraje kandi bizasohora, uyu ni wa munsi navugaga. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[17] Nuko rero mwana w’umuntu, uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Ubwire ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa zose zo mu ishyamba uti ‘Nimuteranire hamwe muze, mwikoranirize hamwe muturutse impande zose muze ku gitambo cyanjye mbatambiriye, igitambo gikomeye cyo ku misozi ya Isirayeli, kugira ngo murye inyama kandi munywe n’amaraso.
[22] Uko ni ko ab’inzu ya Isirayeli bazamenya yuko ndi Uwiteka Imana yabo, uhereye uwo munsi no mu bihe bizakurikiraho.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dukomeje rwa rugamba twize ejo ruri hagati ya Gogi n’Imana ihoraho. Imana noneho yagabye igitero kuri Gogi.

1️⃣ IGITERO KURI GOGI
?Ejo mu gice cya 38 twabonye ko Gogi n’abambari be batari bibasiye Isirayeli gusa ahubwo bari bibasiye Imana ubwayo. Mu gice cya none turareba noneho uburyo Imana ubwayo yibasiye Gogi n’abambari be. “Dore ndakwibasiye yewe Gogi we, mwami w’i Roshi n’i Mesheki n’i Tubali.” Ezek 39:1.
➡️ Nta ntwaro, nta ngabo, nta bitero, nta mbaraga z’umwijima bishobora kugera ku bwoko bw’Imana ngo Imana inanirwe kubitsinda. Imana yacu irashoboye cyane ku buryo ibasha kuburizamo ibitero byose byibasira abera. Gogi n’abambari be byasaga n’ibidashoboka ko baneshwa ariko Imana ubwayo yabahinduye ibiryo by’ibisiga biba nk’igitambo bihawe (Ezek 39:17-20). Nta gitero kigabwa ku Mana ngo itsindwe.

✅ “Ntabwo tugomba kwiringira abami n’ibikomangoma cyangwa ngo dushyire abantu mu mwanya w’Imana. … Igihe cyose hakenewe kugobokwa byihuse, tugomba kumva ko urugamba ari urwe. Ubushobozi bwe ntibugira imbibe, kandi ahubwo ibigaragara ko bidashoboka bizatuma intsinzi ikomera cyane.” AnA 182.5
⚠️Ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, ube ariwe wiringira, ntakabuza azarusohoza.

2️⃣ IKUZO
?Nyuma yuko Isirayeli iteshejwe agaciro n’ibibi byayo, Imana yagambiriye kubaha umutima mushya no kubakuraho igisuzuguriro. “Ntabwo nzongera kubima amaso ukundi, kuko nasutse Umwuka wanjye ku nzu ya Isirayeli.” Ezek 39:29.
➡️ Ku iherezo, ubwoko bw’Imana buzahabwa intsinzi ihoraho ubwo imbaraga z’ikibi zizaba zitsembweho. Ibyo bizatuma ikuzo ry’Imana rimenywa n’amahanga yose. “Izina ryanjye ryera nzarimenyekanisha mu bwoko bwanjye Isirayeli, kandi ntabwo nzareka izina ryanjye ngo bongere kurikerensa ukundi, maze amahanga azamenye yuko ndi Uwiteka, Uwera wa Isirayeli.” Ezek 39:7.
⚠️ Uyu munsi wera Imana yejeje ikawuha umugisha, hitamo kwikoreza urugamba rwawe ya Mana itajya ineshwa n’ikintu cyose. Nubigenza utyo uzaba ushinganishije umurage wawe w’iteka.

? MANA ITAJYA ITERERANA ABAYO, TURAKWIHAYE NGO UTUBERE UMUGABA, N’UBWUGAMO BW’UMUGARU. ?

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *