Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 23 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.
? EZEKIYELI 23
[1]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti:
[2]“Mwana w’umuntu, habayeho abagore babiri basangiye nyina
[3]maze basambanira muri Egiputa, basambana bakiri inkumi. Aho ni ho amabere yabo yakabakabwaga, amabere y’ubwari bwabo bakayakorakora.
[4]Amazina yabo umukuru yitwaga Ohola, na murumuna we yitwaga Oholiba, hanyuma baba abanjye babyara abahungu n’abakobwa. Ayo mazina yabo Ohola ni we Samariya, na we Oholiba ni Yerusalemu.
[5]“Nuko Ohola yari amaze kuba uwanjye hanyuma arasambana, kandi yakundaga abakunzi be bikabije ari bo Bashuri b’abaturanyi be.
[6]Bari bambaye imyambaro y’imikara ya kabayonga, abategeka n’abatware, bose ari abasore b’igikundiro bafite amafarashi bagenderaho.
[7]Nuko asambana na bo, ab’imfura zo muri Ashuri bose. Yiyanduzaga ku uwo yakundaga wese n’ibigirwamana byabo byose.
[8]Kandi ntiyaretse ubusambanyi bwe yagiriye muri Egiputa, kuko baryamanye na we akiri inkumi bagakorakora ku mabere y’ubwari bwe, kandi bakamugwizaho ubusambanyi bwabo.
[9]Ni cyo cyatumye mutanga mu maboko y’abakunzi be, mu maboko y’Abashuri, abo yakundaga.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe ,Uwiteka akomeje kugaragaza uburyo ababazwa n’ikibi kandi ko atazihanganira kudahana abakigundiriye, araturarika ngo twihane, yiteguye kutubabarira.
1️⃣NTIYANEJEJWE NA BYO
? ‘Ariko wiringiye ubwiza bwawe maze usambana ubitewe no kogezwa kwawe, ubusambanyi bwawe ubuha abahisi bose uba uwabo.(Ez 16:15)
?Mu Isezerano Rishya, imvugo nk’iyi ikoreshwa habwirwa abavuga ko ari Abakristo bishakira kugirana ubucuti n’isi bakabirutisha ubuntu bw’Imana. Intumwa Yakobo iravuga iti: “Yemwe basambanyi namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” (II 384.3).
➡️Abisirayeri n’Abayuda nibo Ohola na Oholiba, abasambanyikazi. Uyu munsi ni ukubangikanya Imana n’iby’isi ibi bikaba nyambere aho gushaka Imana, kuvanga inyigisho za Bibiliya n’ibihimbano by’abantu ukaba muri uwo rudubi, gusimbuza Imana ibigirwamana bitandukanye (nawe uzi icyawe); ibyo byose Imana irabyanga. Bihindura umuntu umwanzi w’Imana.
➡️Muvandimwe Uwiteka akomeje kubabazwa n’ubwoko bwe bukomeje kurimbukira muri iyi si ku bw’irari bikabatera kuyimura bakiyimikira ibigirwamana, Mbese ntacyo wakora ngo ugarure izo nzimizi?
2️⃣ KWIHANA N’IBYO WITA BITO
?Satani atuma abantu benshi bizera ko Imana itazita ku kugukiranirwa k’utuntu duto two mu mibereho yabo; ariko Uwiteka yerekana ko atazihanganira cyangwa ngo abure guhana ikibi uko cyaba kingana kose nk’uko yabigenje kuri Yakobo. Abihatira gutanga inzitwazo cyangwa gutwikira ibyaha byabo, maze bakemera ko bikomeza kugaragara mu bitabo byo mu ijuru biticujijwe ngo bibabarirwe, bazatsindwa na Satani. II 599.2
➡️Abakristu benshi bazarimbuzwa no gushyira inzego mu byaha, bakumva ko hari icyaha gikomeye n’utundi duto. Icyaha ni icyaha, n’umuti wacyo ni umwe, umuganga ukivura ni umwe, urasabwa kwihana by’ukuri no kumwizera.
?Hari uwumva ko yakwirinda kwica, akagumya akabeshya cg akangana. Nta kibi gito mu butabera bw’Imana. Zana umutwaro w’ibyaha binini n’ibitoya Kristu akuruhure.
? MANA YACU DUHE IMBARAGA N’UBUSHOBOZI BYO KUBURIRA UBWOKO BWAWE ?
WICOGORA MUGENZI