Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 22 cya EZELIYELI uciye bugufi kandi usenga.

? EZEKIYELI 22

[1]Ijambo ry’Uwiteka ryongera kunzaho riti
[2]”Nawe mwana w’umuntu, mbese uzaca urubanza, uzacira urubanza umurwa uvusha amaraso? Nuko wumenyeshe ibizira byawo byose.
[4]Amaraso wavushije yatumye ugibwaho n’urubanza, n’ibigirwamana wiremeye byarakwanduje, kandi wowe wateye igihe cyawe ko gisohora ndetse ukageza no ku myaka yawe. Ku bw’ibyo ni jye wakugize urw’amenyo ku banyamahanga, ugasekwa n’ibihugu byose.
[8]Wasuzuguye ibyera byanjye, uzirura n’amasabato yanjye.
[9]Ababeshyera abandi bari bakurimo kugira ngo bavushe amaraso, abagutuyeho bagaburiye imandwa mu mpinga z’imisozi, kandi bagukoreramo ibiteye ishozi
[10]Muri wowe bambura ba se bakabatera ubwambure, kandi bakoza abagore bari mu mugongo isoni.
[11]Umuntu akorana ibizira n’umugore w’umuturanyi we, kandi undi akanduza umukazana we amusambanya, undi wo muri wowe agakinda mushiki we basangiye se.
[12]Abakurimo bakiriye impongano kugira ngo bavushe amaraso, wemeye kwakira indamu y’ubuhenzi n’inyungu zirenze urugero, kandi wabonye indamu kuri bagenzi bawe ubarenganije, ariko jye waranyibagiwe. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.
[13]”Dore ni cyo cyatumye nkubita ibiganza byanjye ku ndamu z’uburiganya wabonye, no ku bw’amaraso yavushirijwe muri wowe.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Imana ikomeje kubabazwa cyane n’uburyo tuyimūra tugakora ibyo twishakiye, aracyateze ibiganza , aguhendahenda ngo wihane yiteguye kukubabarira.

1️⃣YAKOMEJE GUSUHUZA UMUTIMA

?Ezekiyeli yakomeje gusuhuza umutima no kubabazwa n’uko Abayuda batigeze bumvira Imana kandi aribo bagombaga kuyigaragaza mu banyamahanga.

?Hari urutonde rw’ibyanduje ubwoko bw’Imana muri iki gice: Kurema ibigirwamana, kuvusha amaraso, gusuzugura ibyera, kuzirura amasabato, kubeshyera abandi, kugaburira imandwa, kwambura ba se, gukoza isoni abagore bari mu mugongo, gukorana ibizira n’abagore b’abaturanyi babo, undo akanduza umukazana we amusambanya, undi agakinda mushiki we basangiye se, kwakira impongano, n’indamu n’inyungu zirenze urugero, kurenganya, kwibagirwa Imana, kuzirura ibyera n’ibindi. Mbese uyu munsi ibimeze nk’ibi n’ibibiruta ntibiriho? Kuki wakwiyanduza? Kuraho inkomyi maze Imana ikwishimire.

⚠️ “Ubushobozi bwo gutanga impamvu zo kwizera kwacu ni umurimo mwiza, ariko ukuri nikutaducengeramo, umutima ntuzigera ukizwa. Umutima ugomba kwezwaho imyanda yose yo mu bwenge.” OHC 142 (1893).

➡️Ugusuhuza umutima kwa Ezekiyeli kwari gushingiye ku kuntu ubugome bwakomeje kugwira n’abatambyi baragoma bica amategeko y’Imana harimo no kuzirura Isabato bituma uburakari bw’Uwiteka bugera ku bantu bose kugira ngo ahari babone ko bikomeye, bibatere kwihana no guhinduka rwose, ariko ntacyo byatanze.

2️⃣NI NDE UKORA IBITUNGANYE

?Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri , nanjye nazahagirira imbabazi.(Yer 5:1)

➡️ Birababaje kubona Imana ibura umuntu wahagararira igihugu. Mbese uyu munsi Imana ko ikeneye umuntu wahagararira igihugu iramukura he ko benshi biyanduje? Mbese umuntu ushakwa n’Imana yaboneka ate?

? “Ntacyo Satani atinya nko kubona UBWOKO BW’IMANA BUBONEZA INZIRA BUYIKURAMO INKOMYI YOSE, kuburyo Uwiteka abasha gusuka Umwuka we ku itorero ry’irinyantege nke … Umuntu ashobora kurwanya akanesha buri gishuko, buri mbaraga y’ikibi, ku mugaragaro cyangwa mu ibanga. ‘Si ku bw’amaboko kandi si ku bw’imbaraga, ahubwo ni ku bw’Umwuka wanjye.’ Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga. (Zekariya 4:6).” 1SM 124(1887).
⚠️ Nukuraho inkomyi zose, Imana izakuhagiraho ibyakanduje maze ube umuntu ubasha guserukira igihugu, itorero.

?Nta wundi murimo unyura Imana kandi yishimira nko kugeza ubutumwa ku bantu bari mu nzira y’irimbukiro Kristo yapfiriye. (Ubut bwator 1:73).
Haguruka ubaburire.

? MANA YACU DUHE IMBARAGA N’UBUSHOBOZI BYO KUBURIRA UBWOKO BWAWE ?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *