Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 38 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA 38
[2]“Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Uzaguma muri uyu murwa azicishwa inkota n’inzara n’icyorezo, ariko uzawuvamo akayoboka Abakaludaya azabaho, kandi ubugingo bwe azabutabarura abeho.’ ”
[4]Nuko ibikomangoma bibwira umwami biti “Turagusaba ngo uyu muntu yicwe, kuko aca intege z’ingabo zisigaye muri uyu murwa n’iz’abantu bose ubwo ababwira amagambo ameze atyo, kuko uyu muntu adashikira ubu bwoko amahoro, ahubwo ni amakuba.”
[6]Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rwa Malikiya umwana w’umwami, rwari mu rugo rw’inzu y’imbohe, bamanuza Yeremiya imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yari arimo, keretse ibyondo gusa. Nuko Yeremiya asaya mu byondo.
[14]Nuko Umwami Sedekiya aratuma, ajyana umuhanuzi Yeremiya bihererana mu muryango wa gatatu w’inzu y’Uwiteka, umwami abwira Yeremiya ati “Hari icyo ngiye kukubaza ntugire icyo umpisha.”
Ukundwa n’Imana, amahoro yayo abe muri wowe. N’ubwo yari ababajwe cyane Yeremiya ntiyigeze ava ku kuri kugira ngo abe yakoroherwa n’abamwangaga. Icyiza ni ukumvira Imana kurusha abantu.
1️⃣YEREMIYA AJUGUNYWA MU RWOBO (1-13)
?No mu gihome, Yeremiya yakomeje kubwiriza. Ibikomangoma nabyo aho kumva imiburo bisaba umwami ko yicwa. Ni ibisanzwe ko abagomera Imana, babona abakozi bayo nk’abanzi kuko bababwira ububi bw’ibyo bakora n’ingaruka zabyo nibatihana. Ajugunywa mu rwobo rurimo ibyondo ngo apfiremo.
?Ariko iyo bibaye ngombwa, iyo umuntu w’Imana ari mu makuba Imana ihagurutsa inshuti zititezwe zo kumutabara. Umunyetiyopiya akoreshwa n’Imana Yeremiya akurwa mu rwobo.
➡️Nka Ebedimeleki (umunyetiyopiya) tujye duhagarara dushikamye nta bwoba mu ruhande rw’Imana, niyo abakomeye baba bari ku rundi ruhande, twitandukanye n’ikibi.
2️⃣ YEREMIYA AGIRA UMWAMI INAMA (14-28)
?Nk’uko twabisomye ejo muri Yeremiya 37:5- , Zedekiya yiyerekanaga nk’uwayobotse Abakaludaya (uko Imana yabisabaga), ariko akanagirana amasezerano yo gutabarana na Egiputa!
No muri iki gice yihereranye Yeremiya ngo amugire inama. Mu by’ukuri urabona ko adashaka kuyoboka Abakaludaya nk’uko Uwiteka abimusaba, ariko akanagumya gushaka inama z’Imana atazakurikiza (um15).
➡️ Umuntu yumva yagumya kutumvira Imana, ariko akagumya kuyisenga ngo ahari agumane isi kandi azaragwe n’ijuru (ntibishoboka).
?UWITEKA MANA BANA NATWE CYANE, KUKO DUKUNDA GUFATA IMPU ZOMBI. TWEMERE TWISHYIRE MU BWISHINGIZI BWAWE WENYINE.?
Wicogora MUGENZI