Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA
[2]Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y’abanyamahanga kandi ntimugaterwe ubwoba n’ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahanga ubwoba.
[6]Nta wuhwanye nawe Uwiteka, urakomeye kandi n’izina ryawe rikomeranye imbaraga.
[7]Ni nde udakwiriye kukubaha, Mwami w’amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.
[10]Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w’ibihe byose. Isi itigiswa n’uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganira umujinya wayo.
[21]Abungeri bahindutse nk’inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.
[23]Uwiteka, nzi ko inzira y’umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntu ugenda kwitunganiriza intambwe ze.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Gupfukamira ibishushanyo, gufata umuntu upfa ukamuramya, guha iby’isi agaciro karuta ako uha Umuremyi…ni ugusenga ibigirwamana kandi Imana ibyanga urunuka, ahubwo yifuza ko tuyishaka mbere na mbere ibindi tukazabyongererwa.

1️⃣GUSENGA IBIGIRWAMANA NI UBUPFAPFA (Yer 10:1-16)
?“Ntukagire izindi mana mu maso yanjye. “Ntukiremere igishushanyo kibajwe, cyangwa igisa n’ishusho yose iri hejuru mu ijuru, cyangwa hasi ku butaka cyangwa mu mazi yo hepfo y’ubutaka. Ntukabyikubite imbere, ntukabikorere kuko Uwiteka Imana yawe ndi Imana ifuha,…(Kuv 20:3-5)
➡️Kuramya biba mu muntu ku buryo iyo ataramya Imana abona ikindi aramya. Hari igihe umuntu upfa ahabwa icyubahiro kigenewe Imana abantu bakumva ko utagera ku Mana utamunyuzeho n’icyo avuze ukaba wakirutisha icyo Imana ivuga mu ijambo ryayo, akaba yakwitwa utajya yibeshya, nyamara byagaragariye bose ko nabo bavuga bakanakora ibivuguruza Imana. Kristu niryo zina ryonyine dukwiriye gukirizwamo (Ibyakozwe 4:12). Ibindi ni ibigirwamana.
⏯️Ibyo utunze, ibyo wifuza kugeraho, ingeso igutandukanya n’Imana wanga kureka… nabyo ntibikubere ibigirwamana, wiba umupfapfa ba umunyabwenge.

2️⃣MURIKIRWA N’IJAMBO RYAYO GUSA
?Abungeri bahindutse nk’inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana. (Yer 10:21)
?Ntabwo ari gake intekerezo z’abantu ndetse n’iz’abakozi b’Imana, zihumishwa cyane n’ibyo abantu bibwira, imigenzo n’inyigisho z’ibinyoma z’abantu, ku buryo babasha gushyikira igice gusa cy’ibikomeye Imana yahishuriye mu ijambo ryayo. Ibyo byabaye no ku ntumwa za Kristu n’igihe Umukiza yari ari kumwe nazo ubwe. CIHS 70.2
➡️Imigenzo n’imihango byashyizweho n’abantu, ibyo twigishijwe, abungeri batagisha inama Imana …bizitira intekerezo zacu ngo zitabona ukuri kw’ijambo ry’Imana, ngo nako kutubature.
?Wabona ukuri aho kukwemera ukumva washaka ubundi buryo ugusobanura ariko ntikuguhindure, umuntu akayobora ijambo ry’Imana aho kuyoborwa na ryo. Imana iguhe guca bugufi umurikirwe n’ijambo ryayo.

?MANA URI RUREMA, RUGIRA, URI UWITEKA. IRUKANA IBIGIRWAMANA BYOSE MU BUGINGO BWACU, UBUSHYIREMO KRISTU ABUYOBORE.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “YEREMIYA 10: IBIGIRWAMANA NI IBY’UBUSA, RUREMA NI WE UKOMEYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *