Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 4 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.
? YEREMIYA 4
[1]Uwiteka aravuga ati “Isirayeli we, nugaruka abe ari jye ugarukira, nukuraho ibizira byawe bikamva mu maso ntuzongera kujarajara, kandi uzarahira uti
[2]‘Ndahiye Uwiteka uhoraho w’ukuri, utabera kandi ukiranuka’, maze amahanga azihesha umugisha muri we, kandi muri we ni mo bazishimira.”
[3]Ibyo ni byo Uwiteka abwira abantu b’u Buyuda n’ab’i Yerusalemu ati “Nimurime imishike yanyu, kandi ntimukabibe mu mahwa.
[4]Mwikebere Uwiteka kandi mukebeho ibikoba bitwikiriye imitima yanyu, mwa bagabo mwe b’u Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu, uburakari bwanjye butaza bumeze nk’umuriro bugatwika kandi nta wabasha kubuzimya, bitewe n’ububi bw’ingeso zanyu.
[5] “Mumenyeshe u Buyuda kandi mwamamaze n’i Yerusalemu muti ‘Nimuvuze impanda mu gihugu, murangurure muvuge muti: Nimuteranire hamwe tujye mu midugudu igoswe n’inkike.’
[8]Nuko nimukenyere ibigunira mucure umuborogo murire, kuko uburakari bukaze bw’Uwiteka butatuvuyeho.
[14]Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke. Uzahorana imigambi yawe mibi uzageze ryari?
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Uwiteka akomeje kugusaba, araguhendahenda ngo
Wihane ibyaha maze urokoke umujinya ugiye gutera.
1️⃣GUHAMAGARIRWA KWIHANA
?Uwiteka aravuga ati “Ariko n’ubu nimungarukire n’imitima yanyu yose mwiyirize ubusa, murire muboroge.”(Yow 2:12)
▶️Uko niko umuhanuzi yahagaze ashikamye ku mahame mazima yo kubaho mu butungane agaragazwa neza mu gitabo cy’amategeko.
Nyamara uko ibintu byari bimeze mu gihugu cy’ubuyuda, byari biteye ku buryo impinduka iganisha ku cyiza yabaho gusa ari uko hafashwe ingamba zikomeye.
Ibyo byatumye Yeremiya akora ashishikaye cyane ku bw’abantu banze kwihana.
Yarababwiye ati:”Nimurime imishike yanyu kandi ntimukabibe mu mahwa.” “Yewe Yerusalemu we, uhagira umutima wawe ho ibyaha kugira ngo urokoke.”(umur 3-14)
▶️Nyamara guhamagarirwa kwihana n’ivugurura ntibyumviwe n’imbaraga y’abantu benshi, uhereye igihe Umwami mwiza Yosiya yatangiye, abategekaga igihugu ntibagiye baba indahemuka ku nshingano yabo kandi bagiye bayobya benshi. (AnA 265)
⁉️Uyu munsi nawe urahamagarirwa kwihana ibyaha, ndakurarikira kumvira irarika,ihane ibyaha byawe kandi ubicikeho, kuko kubigundira bitera urupfu nk’uko ijambo ry’Imana rivuga, ibihembo by’ibyaha ni urupfu,ariko uwihanye akababarirwa ibyaha ,ibihembo bye ni ubugingo buhoraho.
2️⃣IMANA IRIRIRA ABAYUDA BANZE KWIHANA.
?Ye baba we, ye baba we! Mfite umubabaro mu gisenge cy’umutima, umutima wanjye urandihagura, naniwe kwiyumanganya kuko wumvise ijwi ry’impanda n’induru z’intambara mutima wanjye.
Kurimbuka guhamagara ukundi kuko igihugu cyose kinyazwe, amahema yanjye arasahurwa atunguwe n’inyegamo zanjye zitamururwaho muri ako kanya.
Nzahereza he ndeba ibendera ry’intambara, kandi nkumva ijwi ry’impanda?
Kuko abantu banjye ari abapfapfa ntibanzi, ni abana batitonda kandi nta bwenge bafite, bazi ubwenge bwo gukora ibyaha ariko gukora neza ntibabizi.(Umur 19-22)
▶️Muvandimwe, Uwiteka ararira,ararira kubera njye nawe twanze kwihana. Ariko se koko nk’uko umuhanuzi Yeremiya abivuga, akarondora umubabaro w’Imana, izahereza he kumva izo ntambara,inzangano, ishyari,
Ese koko ko Imana yatwimenyekanishije mu mwana wayo,ko twabonye ko ari Imana y’urukundo, amahoro n’umunezero, izo nzangano, intambara n’ibindi nk’ibyo bivahe?
Va mu byaha ureke ubwo bupfapfa wumvire ijambo ry’Imana .
?kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu.(Rom 6:23)
? MANA NZIZA TUBASHISHE KWIHANA BY’UKURI UWITEKA ATWISHIMIRE?
WICOGORA MUGENZI