Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cya YEREMIYA uciye bugufi kandi usenga.

? YEREMIYA 5:

[1]Nimwiruke mukubite hirya no hino mu nzira z’i Yerusalemu, maze murebe kandi mumenye, mushake mu miharuro yaho niba mwabasha kuhabona umuntu naho yaba umwe ukora ibitunganye agashaka ukuri, nanjye nazahagirira imbabazi.
[2]Kandi naho bavuga bati “Turahiye Uwiteka uhoraho”, ni ukuri barahira ibinyoma.
[3]Uwiteka we, mbese amaso yawe ntuyarebesha ku kuri? Warabakubise ntibababara, warabatsembye ariko banze guhanwa, bakambije mu gahanga kabo harusha ubutare gukomera, ariko banze kugaruka.
[4]Ni ko kuvuga nti “Ni ukuri aba ni abatindi, ni abapfapfa kuko batazi inzira y’Uwiteka cyangwa amateka y’Imana yabo.
[6]Ni cyo gituma intare ivuye mu ishyamba izabatanyagura, isega rya nijoro rizabanyaga, ingwe izabubikiririra imbere y’imidugudu yabo. Uzahasohokera wese azatanyagurwa kuko ibicumuro byabo ari byinshi, no gusubira inyuma kwabo kwaragwiriye.
[7]Nabasha nte kukubabarira? Abana bawe baranyimūye kandi barahira ibitari Imana. Narabagaburiye bamaze guhaga barasambana, kandi biremamo imitwe bajya mu mazu y’abamaraya.

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Ese ubu buryarya bw’abayuda ntacyo butwigisha? Uku kubangikanya Imana kwabo twe twarakwirinze?

1️⃣NAHO HABONEKA UMWE UWITEKA YABABABARIRA

?Umucurabwenge Diyogene wazengurutse umujyi wose ku manywa avuga ati “Je cherche l’homme”(=”Ndashaka umuntu”). Muri Yerusalemu yose haburemo umuntu n’umwe koko! Abakene n’abakomeye bose bari bararetse inzira zayo.
Ese mu itorero uyu munsi Imana ihanyuze ishaka abantu bagendera mu nzira zayo yababona? Yakubona?
⏯️Ibaze niba nta muntu urenganya, wanga, ugirura inshyari, utababariye cg ngo umusabe imbabazi, muryaryana…igisubizo ukisubize bitarenze none.Ikiruta ibindi, gira Yesu Kristu, gendana na We.

▶️N’ubwo yari
umunyabyaha, Abrahamu yasabiye abandi banyabyaha.
Ariko Aburahamu yerekanye kwizera nk’uk’umwana usaba se akunda. Aburahamu yibwiye y’uko muri uwo mudugudu wari utuwe cyane harimo n’abandi basenga Imana nyakuri.(Abak n’Abah 68)

2️⃣ABAMWIRINGIRA IMANA BARI HE ?

❇️Arabinginga ati ntibikabaturukeho…..kurimburana abakiranutsi n’abanyabyaha….Umucamanza w’abari mu isi bose ntiyakora ibyo kutabera.
Amaze kwemererwa, yizeye ko niyo haboneka abakiranutsi icumi, uwo mudugudu utarimburwa.

▶️Kubona Aburahamu yarasabiye Sodomu byerekana yuko dukwiriye kwanga icyaha, ariko rukagirira umunyabyaha impuhwe kandi tukamukunda.

▶️Hari abantu batuzengurutse bagana mu irimbukiro. Isaha yose bamwe barenga urubibi rw’imbabazi. Mbese amajwi yinginga ari hehe ngo ahatire umunyabyaha guhunga uko kurimbuka guteye ubwoba ?Abamwingingira Imana bari he ?(Abak n’Abah 68)

▶️Umutima w’Aburahamu wari umutima wa Kristo, we ubwe umuvugizi ukomeye cyane,uvuganira umunyabyaha. Kristo yeretse umunyabyaha urukundo rutasobanukira undi muntu wese keretse umukiranutsi gusa.
Igihe yari ababaye cyane ku musaraba, aremerewe n’umutwaro uteye ubwoba w’ibyaha by’isi yose, yasabiye abamwicaga ati :”Data ubababarire kuko batazi icyo bakora “.(Luk 23:34)

⁉️Ni abantu bangana iki satani yashyize mu kazitiro ke, mu businzi, mu buraya, mu bujura n’izindi ngeso mbi bagukikije urebera ntibigire icyo bikubwira?
Nk’uko Yesu yagenzaga,
Nk’uko Aburahamu yagenje, birashoboka ko nawe wafata inshingano yo gusabira isi yugarijwe n’ibibazo bitandukanye nk’intambara, inzangano,ubusambanyi n’ibindi hakabaho impinduka kubera wowe,abari barimūye Imana bakayigarukira, ikongera igahabwa icyubahiro mu isi.

?MANA NZIZA TWAKOZE IBYAHA NTITWASHYIKIRA UBWIZA BWAWE ,TURAGUSABA NGO UTUBABARIRE?

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *