Dukomeje kwiga igice kimwe cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 40 cya YESAYA uciye bugufi kandi usenga.
? YESAYA 40
[1] “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize.” Ni ko Imana yanyu ivuga.
[2] “Muvuge ibyururutsa imitima y’ab’i Yerusalemu, mukomere muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe, n’ibyaha byaho byose ko habihaniwe kabiri n’Uwiteka.”
[3] Nimwumve ijwi ry’urangurura ngo “Nimutunganyirize Uwiteka inzira mu butayu, mugororere Imana yacu inzira nyabagendwa mu kidaturwa.
[4] Igikombe cyose kizuzuzwa kandi umusozi wose n’agasozi bizaringanizwa, n’ahagoramye hazagororwa n’inzira zidaharuwe zizaharurwa.
[5]Maze icyubahiro cy’Uwiteka kizahishurwa kandi abantu bose bazakibonera rimwe, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.”
[6]Ijwi ryaravuze riti “Rangurura.” Maze habaho ubaza ati “Ndarangururira iki?” “Abantu bose bameze nk’ubwatsi, n’ubwiza bwabo bwose bumeze nk’uburabyo bwo ku gasozi.
[7]Ubwatsi buraraba, uburabyo bugahunguka kuko umwuka w’Uwiteka ubuhushyeho. Ni ukuri abantu ni nk’ubwatsi.
[8] Ubwatsi buraraba uburabyo bugahunguka, ariko Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.”
[9] Yewe wumvisha i Siyoni inkuru z’ibyiza zamuka umusozi muremure, yewe wumvisha i Yerusalemu inkuru z’ibyiza rangurura ijwi ryawe cyane, rirangurure witinya ubwire imidugudu y’i Buyuda uti “Dore Imana yanyu.”
[10]Dore Umwami Imana izaza ari intwari, kandi ukuboko kwayo kuzayitegekera. Dore izanye ingororano, kandi inyiturano zayo ziyiri imbere.
[11] Izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza.
Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe.
1️⃣NIMUBAHUMURIZE
▶️Iki gice ntabwo gituruka kuri Yesaya ubwe, cyavuzwe n’Imana ubwayo ibwira ubwoko bwayo bwari bwarajyanywe bunyago i Babuloni, akabahumuriza ababwira ko amakuba barimo agiye kurangira vuba.
Yesaya arasubiriramo abayuda ubutumwa Imana yabashinze , bagomba guhumuriza umuryango wayo kuko ibyago byarangiye, imbabazi zigatangwa, bagasubira iwabo . Arabasaba gutunganya inzira z’Uwiteka.
?Hanyuma mu mwaka wa mbere w’ingoma ya Kuro umwami w’u Buperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya risohore, ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati
“Kuro, Umwami w’u Buperesi aravuze ati ‘Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanangirije kuyubakira inzu i Yerusalemu h’i Buyuda. None umuntu wo mu bantu bayo wese uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane na we kandi azamuke.”(2ngom 36:22-23)
➡️Uyu munsi ni wowe usabwa guhumuriza ubwoko bwe. Ubundi se wowe warahumurijwe? Ufite ihumure n’icyizere cy’uko Uwiteka azagutuza aheza yaguteguriye?Niba wemera ukuri kwayo reka kwicarana iyo nkuru nziza, nawe bibwire abandi.
❇️Ni isezerano ko izaragira umukumbi wayo nk’umushumba, izateraniriza abana b’intama mu maboko, ibaterurire mu gituza, kandi izonsa izazigenza neza (umur 11)
2️⃣IMANA YACU IRAKOMEYE
▶️Kugira ngo ubwoko bw’Imana buve i Babuloni basubire iwabo i Yerusalemu, byari ngombwa ko bazenguruka ubutayu bwose .Ariko kubera ko Ibarangaje imbere ikomeye, urwo rugendo rwababereye nk’umutambagiro w’ibirori.
?Icyo gihe Yohana Umubatiza araza, yigishiriza mu butayu bw’i Yudaya ati
“Mwihane kuko ubwami bwo mu ijuru buri hafi.”
Kandi ni we wavuzwe n’umuhanuzi Yesaya ngo “Ijwi ry’urangururira mu butayu ati ‘Nimutunganye inzira y’Uwiteka, Mugorore inzira ze.’ ”(Mat 3:1-3)
➡️Abanditsi b’ubutumwa bwiza babyanditseho, babyitirira Yohani Baptista, wagombaga guteguriza imitima y’abantu kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza.
⁉️Nawe ushobora kuba ubona uheze mu ruzerero rw’iyi si, wabuze epfo na ruguru, nyamara ku Mana nta byacitse kuko n’ubundi ni we uturangaje imbere, nk’uko yabisezeraniye Abisirayeli kuzabageza iwabo i Yerusalemu,niko natwe azatugeza iwacu heza hatazabamo kurira, gupfusha, amazu y’imbohe na za gereza. N’uko rero nk’uko turarikirwa kwihana, Imana y’amahoro ibidushoboze kdi itubashishe no kubibwira abandi maze ubwo ari hafi kugaruka tuzibanire nawe ubuzira herezo
❇️Iyo misozi ikuri imbere araje ayiringanize kdi n’ibigoramye azabigorora. Ntuterwe ubwoba n’ibibazo, inzara, kubura abawe n’ibindi ntucike intege izabana nawe.
?*MANA YACU TUBASHISHE KWIHANA TUMARAMAJE UBWO URI HAFI KUGARUKA UZADUCYURE MU BWAMI BWAWE?
WICOGORA MUGENZI