Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 12 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

📖 UMUBWIRIZA 12

[1] Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti”Sinejejwe na byo.”
[2] Izuba n’umucyo n’ukwezi n’inyenyeri bitarijimishwa, n’ibicu bitaragaruka imvura ihise,
[8] Nuko umubwiriza aravuga ati”Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.” Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana
[13] Iyi ni yo ndunduro y’ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.
[14] Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n’igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.

🔆Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dushoje igitabo cy’umubwiriza. Igitabo cyari gikubiyemo amasomo menshi akomeza abagenzi bajya i Siyoni. Saba Imana kugirango iki gitabo cye kugusiga uko cyagusanze, cye kugusiga amara masa.

1️⃣ WIBUKE UMUREMYI WAWE
🔰 Igitabo cy’Umubwiriza gishobora kwanzura muri aya magambo: “Imibereho itarimo Imana nta gaciro iba ifite”

⏯️ Salomo, kuba mu busore bwe yarinejeje mu buryo bwose, ubu arashaka kuburira abandi kugira ngo be kugera ikirenge mu cye. Nubwo ari ingenzi kuri buri muntu wese kwakura Yesu, mu kigero cyose arimo, ibyiza ni ukumwakira hakiri kare.

⏯️ Ubutumwa Salomo atanga mu mubwiriza 12: 1 bufitanye isano ya bugufi n’imirongo isoza Umubwiriza 11. Ingingo nyamukuru ikubiyemo ni iyi: “Ntukigere wimura Imana”.
⏯️ Kwakira Kristo ukiri muto nubwo bitaguha itike yo gufungura amarembo y’ejuru by’iteka ryose, nibura bituma urushaho gukurira muri we. Pawulo aragira ati: “Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere, ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.” (Abafilipi 3:13;14)

2️⃣ IGIHE ABASYI BAZAREKERAHO GUSYA

🔰 Umubwiriza 12:2-7 ni amagambo meza yanditswe mu buryo bw’ igisigo asobanura uburyo umuntu agenda asaza. “Izuba n’ umucyo n’ukwezi n’ inyenyeri bitarijima, n’ ibicu bitaragaruka imvura ihise”(umurongo wa 2), bisobanura uburyo umuntu iyo ashaje atakaza ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi.” Abarinzi b’inzu bashobora kuba basobanura amaboko yigeze gukomera no kugira imbaraga n’ubuzima buzira umuze ariko noneho akaba arwaye isusumira.

♦️ Icyo Salomo ashaka kutugaragariza ahangaha, cyane ko nawe yageze mu zabukuru, ni iherezo ryacu ariryo rupfu. Iyo ni ingingo yavuzeho kenshi muri iki gitabo cy’ umubwiriza . Kandi nta mugayo. Uko twaba tumeze kose, abo twaba turibo, uburyo twabaho kose, ndetse n’ ubwo twaba turamye cyangwa dukenyutse, twese iherezo ni rimwe,ni urupfu. Urupfu ni ikintu tudafite aho duhungira na hamwe.

Mu magambo make, igitabo cy’Umubwiriza muri bimwe cyongera kutwibutsa nibkamere yacu ipfa.

⚠️ Icyo dukeneye twese ni ukureba kure, mu bitekerezo byacu hakabamo iby’ubugingo buhoraho, ubwo Imana yaduhaye binyuze muri Yesu Kristo.

3️⃣ UMWANZURO W’IBYAVUZWE

🔰Mu bice 12 bigizeigitabo cy’Umubwiriza tubwirwamo ibyo Yesu yatubwiye mu murongo umwe: “Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe?”(Matayo 16:26).
♦️Mbese ubugingo bwawe ubuha akahe gaciro? Aho ntiwaba ubugurana akamanyu k’umutsima! Kugirango ubyumve neza, ntukeneye kugera ku mpera y’isi ushaka ubwenge, kuko Imana ikuri bugufi.

🛐 DATA WA TWESE UDUKUNDA TUBASHISHE GUHA AGACIRO UBUGINGO BWACU🙏

Wicogora Mugenzi !

One thought on “UMUBWIRIZA 12: UMWANZURO W’IBYAVUZWE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *