Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 10 cy’Umubwiriza , usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 10

[1] Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro.
[2] Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w’umupfapfa uri ibumoso bwe.
[7] Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk’abaretwa.
[10] Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, ariko ubwenge bugira akamaro ko kuyobora.
[11] Umugombozi iyo ariwe n’inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
[12] Amagambo ava mu kanwa k’umunyabwenge amutera igikundiro, ariko iminwa y’umupfapfa izamuroha mu rumira.

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Usesenguye neza umurongo wa 1 w’iki gice wasangamo ubusobanuro buganisha ku mico yacu. Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n’abosa anuka nabi, ni ko ubupfapfa buke bwonona ubwenge n’icyubahiro. (Umubwiriza 10:1). Mureke twanzike turusheho kubyumva neza.

1️⃣ UMUTIMA W’UMUPFAPFA
?Umutima w’umunyabwenge uri iburyo bwe, ariko umutima w’umupfapfa uri ibumoso bwe (Umubwiriza 10:2). Iyi ni imvugo ya gisizi, igaragaza itandukaniro riri hagati y’umutima w’umunyabwenge n’umutima w’umupfapfa

⏯️Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.
(Itangiriro 6:5;6)

⏯️ Kubera ko umutima ufatwa nk’ububiko bw’ibitekerezo (Kuva 25:2), ingingo ya Salomo ishatse kuvuga ko umunyabwenge arinda ibitekerezo bye, amarangamutima ye, n’imigambi ye naho umupfapfa ibyo ntabikozwa.

⏯️ Umubwiriza 10:2 haratwereka ko ari ingenzi kugenzura ibiturimo, kuberako ibiturimo igihe kigera bikagaragara inyuma.

3️⃣ UMUGOMBOZI W’INZOKA
? Umugombozi iyo ariwe n’inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
(Umubwiriza 10:11)

⏯️ Uyu murongo uvuga ko ntacyo bimaze kumenya gutsirika inzoka, noneho ukayitsirika yamaze kukuruma; cg kwitwa ko uvura uwariwe n’inzoka ariko wowe yakurya ntiwivure. Ibi twabigereranya no kuvuga ibitakurimo. Uvuga iby’ukuri yerekana gukiranuka, Ariko umugabo w’indarikwa avuga ibinyoma.
(Imigani 12:17)

3️⃣ IMINWA Y’UMUPFAPFA
? Umubwiriza 10: 10-20 havuga ku ngingo zinyuranye; ariko mureke tuvuge ku murongo wa 12-14 na 20, hagendanye n’uburyo dukoresha amagambo yacu.

⚠️ Mbega ukuntu dukwiriye kwigengesera cyane mu byo tubuga! Ongera utekereze ku magambo yawe. Mbese uwo ukunda kuganira ninde?Ukunda kugira umutima uboneye, Akagira imbabazi mu byo avuga, Umwami azaba incuti ye.
(Imigani 22:11)

? Amagambo tuvuga ubungubu azakomeza kurangurura n’igihe yuzaba tutakiriho. Ibikorwa dukora muri iki gihe bigaragarira mu bitabo byo mu ijuru, nk’uko iby’umuhanzi ashaka kwerekana bigaragarira mu gihangano ke akirangije. Ibikorwa byacu nibyo bizagena iherezo ryacu ry’iteka, ariryo ubugingo buhoraho cg kurimbuka kw’iteka (Ellen G. White, Ibihamya ku bagabura P.429, 430).

? IMANA IDUKUNDA KANDI ITWITAHO, TUBASHISHE KURINDA URURIMI RWACU?

Wicogora Mugenzi!

One thought on “UMUBWIRIZA 10: AMAGAMBO TUVUGA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *