Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’Umubwiriza, usenga kandi uciye bugufi.

? UMUBWIRIZA 8
[1] Ni nde umeze nk’umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw’umuntu butera mu maso he gucya bukahamara umunya.
[2] Nkugiriye inama: ukomeze itegeko ry’umwami ku bw’indahiro warahiye Imana.

[10] Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturo bwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo ni ubusa.

[12] Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza.

[14] Hariho ikitagira umumaro gikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi. Ni ko kuvuga nti”Ibyo na byo ni ubusa.”

Ukundwa n’Imana, Amahoro Abe muri wowe. Umubwiriza 8, harimo amagambo afitanye isano ya bugufi na Zaburi 94 na Zaburi 13. Ni amagambo aganisha ku kwibaza impamvu abanyabyaha bagubwa neza.

1️⃣ KURIKIZA ITEGEKO RY’UMWAMI
? Nubwo umunyabyaha acumura incuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubaha Imana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza. (Umubwiriza 8:12)

?Imbibi zo kwihangana kw’Imana zishobora kurengwa, icyo gihe izatanga igihano byanze bikunze.(3BC 1166.1) Bacye cyane nibo babona ububi bw’icyaha; abantu bibeshya ko ngo Imana ari nziza cyane ku buryo itahana umunyabyaha. Ariko ingero za Miriyamu, Aroni, Dawidi n’abandi benshi zirekana ko nta mutekano uri mu kugomera Imana mu bikorwa, mu magambo yewe no mu bitekerezo. (The RH, August 14, 1900). – 3BC 1166.2

⏯️ Amwe mu magambo Salomo yagaragaje muri iki gice, Habakuki na we yayavuzeho kandi natwe abo muri iki gihe turabyibaza. “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.”. (Hab 1:2-3).
⏯️ Salomo yasobanukiwe ko ku iherezo hazabaho ubutabera n’urubanza kandi ko turi mu ntambara ukomeye (Ibyahishuwe 12). Niyo mpamvu mubyo abakiranutsi basabwa harimo no “Kwihangana” (Ibyahishuwe 13:10, 14:12).

? IMPUGUKIRWA: *Kurikiza itegeko ry’umwami nka Shadaraki, Meshaki na Abedinego (Daniyeli 3) cg nka Daniel (Danieli 6). Abaheburayo 11: 13-16 hatwereka neza igihugu tugomba guhitamo.

? Umuhishuzi Yohana nawe afite icyo abivugaho: Numva ijwi rivugira mu ijuru rimbwira riti: “Andika uti ‘Uhereye none hahirwa abapfa bapfira mu Mwami wacu.’ ” Umwuka na we aravuga ati”Yee, ngo baruhuke imihati yabo, kuko imirimo yabo ijyanye na bo ibakurikiye.” (Ibyahishuwe 14:13)

2️⃣ KUGIRA IBYIRINGIRO BISHYITSE
? Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, (Abaroma 8:28)
⏯️ Ni byo rwose, nubwo umuntu yaba umunyabwenge ate, cg nubwo yaba afite umutima ugenzura ibihe n’imanza, hari ibintu bitumvikana, adashobora gusesengura. Nyamara inkuru nziza ni uko nkatwe abakiristo tugomba kwiringira Imana nubwo ibintu byaba bidasobanutse.

⏯️ Urugero: nubwo Yobu yagwiriwe n’ibyago birenze urugero, igihe Imana yamwiyerekaga ntabwo Imana yamuhaye ubusobanuro bw’ibyamubayeho. Yobu amaze kurabukwa Imana nk’Umuremyi yahise aceceka. Yobu ati”Ni cyo cyatumye mvuga icyo ntazi, Ni ibintu byandenze bitangaje mbivuga ntabizi.
(Yobu 42:3)

? NB: Dushobora kumenya ibyo Imana itugirira mu gihe dusobanukiwe impuhwe zayo nyinshi zivanze n’ububasha bwayo butarondoreka. Dushobora gusobanukirwa n’imigambi yayo kugeza aho ubushobozi bwacu burangirira; ibirenze aho ni ugukomeza kwiringira ukuboko kwayo gukomeye y’uko ishobora byose, kandi irangwa n’umutima w’urukundo”. (Uburezi, P. 169)

? DATA WERA TUBASHISHE KWEMERA KUBAHO NKUKO UBIDUTEGANYIRIZA?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “UMUBWIRIZA 8: KUREBERA MU KIRAHURI CYIJIMYE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *