Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 8 cy’Imigani, usenga kandi uciye bugufi.
? IMIGANI 8
[1] Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, Akarangurura ijwi ry’ubuhanga?
[2] Ahagaze mu mpinga z’imisozi, Mu mahuriro y’inzira.
[3] Mu marembo no mu miharuro y’umurwa, Ashyira ejuru ari mu bikingi by’amarembo ati
[4] “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N’abana b’abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.
[5] Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke, Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.
[10] Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.
[11] “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.
[32] “Nuko rero bana banjye nimunyumvire, Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.
[33] Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge, Ntimubwange.
[34] Hahirwa umuntu unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, Agategerereza ku nkomo z’imiryango yanjye.
[35] Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, Kandi azahabwa umugisha n’Uwiteka,
[36] Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe, Abanyanga bose baba bakunze urupfu.”
?Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe kuri wowe, Jambo (Bwenge) yigize umuntu abana natwe. Ahagaze ku rugi arakomanga. Byaba byiza umukinguriye akinjira iwawe mugasangira.
1️⃣ BWENGE ARARANGURURA
? Ubwenge ni ikintu cy’ingirakamaro ku buryo buhomba kugera kuri buri wese. Bwenge arahamagara, aranguruye ijwi. Bwenge yavuze incuro umunani ku kuri kw’amagambo ye.
⏯️ Umwuka n’umugeni barahamagara bati”Ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati”Ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
Uhamya ibyo aravuga ati”Yee, ndaza vuba.” Amen, ngwino Mwami Yesu.
(Ibyahishuwe 22:17;20)
♦️Imigani 8: 10-11iyi mirongo hari icyo icyo ivuga ku byerekeye ubwenge. Ongera uyisome witonze urasobanukirwa neza aho igishoro (investment) cyacu cyakagombye kwerekezwa.
⏯️ Abantu benshi babayeho, na nubu baracyariho, mu bujiji, mu bugoryi, no mu mwijima. Abenshi babaho nta byiringiro na mba bafite cyangwa bakaba bafite ibyiringiro byubakiye ku musenyi. Ikibabaje, ni uko batazi ko ubwenge n’ukuri ari ibintu byiza mu buryo buhebuje, byuzuye ibyiringiro n’amasezerano y’imibereho myiza y’iki gihe n’igihe cy’ahazaza cyo kuzabaho by’iteka ryose mu ijuru rishya mu isi nshya, byose dukesha igitambo cya Yesu, akaba akwiye ishimwe ryose. Ubukire bwose bwo ku isi ni ubusa (Umubwiriza 2: 11-13) ubigereranije no ku menya Imana.
2️⃣ BWENGE ARAHUGURA
? Ubwenge nta nkomoko bufite muri twe, ahubwo twarabuhishuriwe, ni ikintu twiga, ikintu twigishwa; ntabwo ari ikintu kiduturukamo. Mu kuri, kugendera mu mucyo wacu bivuze kugendera mu mwijima. Tubwirwa ko “Yesu ari we Mucyo Nyakuri umurikira umuntu wese” (Yoh 1:9). Kandi buri muntu wese arawukeneye.
⏯️ Muri iki gice cya 8:32-36: Bwenge aratanga ubutumwa burebana n’ubugingo n’urupfu. Ijambo ry’Igiheburayo ryasobanuwe ngo “GUHIRWA” bivuze “KUNEZERWA” . Hahirwa abakomeza inzira zanjye (32). Hahirwa umuntu unyumvira (34). Ntabwo bihagije kuba twaramenye inzira y’ukuri “tugomba no kuyigenderamo”. Ntabwo bihagije kumva ijambo ry’Imana, tugomba no “guhora turi maso”
⚠️Nkuko Yesu abivuga hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakaryitondera (Luka 11:28)
3️⃣ISUNGE BWENGE UGUHAMAGARA
?Ubukire n’icyubahiro biri iwanjye,Kandi n’ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo. (Imig 8:18)
✳️Mu murimo yakoreye Imana wose, Pawulo ntiyigeze avana amaso ku isoko y’ubwenge n’imbaraga ze. Mwumve hashize igihe uko yongeye kuvuga, “Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo” (Fil 1:21) (AA, chap 13, pp 128.1)
➡️Kristu ari kuguhamagara ati ibyubahiro n’ubutunzi uri kwirukaho nijye ubitanga. Kandi ikirenze ibyo byose nkaguha ubutunzi budashira bw’iteka ryose, gukiranuka, ubugingo.
⏯️Ariko uku ari guhamagara gutya siko bizahora, igihe kigiye kugera avuge ati uwanduye akomeze yandure, uwera akomeze yezwe, birarangiye. Imbabazi ntizizaba zigishoboka. Uyu munsi rero niwumva ijwi rye ntiwinangire umutima imbabazi zikiboneka.
? DATA WA TWESE URI MU IJURU TUBASHISHE KU MVA IJWI RYA BWENGE NO KURYUMVIRA.??
Wicogora Mugenzi
Uwiteka atubashishe kumvira ijwi rye.