Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 95 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi

? ZABURI 95
[1] Nimuze turirimbire Uwiteka, Tuvugirize impundu igitare cy’agakiza kacu.
[2] Tujye mu maso ye tumushima, Tumuvugirize impundu n’indirimbo.
[3] Kuko Uwiteka ari Imana ikomeye, Ni Umwami ukomeye usumba ibigirwamana byose.
[4] Ikuzimu hari mu kuboko kwe, Kandi impinga z’imisozi na zo ni ize.
[5] Inyanja ni iye, ni we wayiremye, Intoki ze ni zo zabumbye ubutaka.
[6] Nimuze tumuramye twunamye, Dupfukamire Uwiteka Umuremyi wacu.
[7] Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b’icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. N’ubwo abantu bagambirira kuramya Uwiteka, satani na we ashyira abakozi be ku murimo bigatuma abenshi bahusha intego.

1️⃣ GUHUSHA INTEGO
?Kuko ari we Mana yacu, Natwe turi abantu b’icyanya cye, Turi intama zo mu kuboko kwe. Uyu munsi icyampa mukumva ijwi rye,
(Zaburi 95:7)
⏯️Muri iyi minsi kuramya bisa nkaho byabaye gikwira mu bantu by’umwihariko ahadukikije.
⁉️Ikibazo kibazwa uburyo abantu baza imbere y’Uwiteka burakwiriye? Imana basenga barayizi, cg basenga iyo batazi?

⏯️ Umubare mu nini w’abantu wamaze kwimura Uwiteka maze bimuka imihango idafite ishingiro kandi bakibwirako baramya Uwiteka. Nta gushidikanya Abenshi bamaze guhusha intego batabizi

?Iyo amahame shingiro y’ubwami bw’Imana yirengagijwe ni ho imihango ihinduka myinshi cyane kandi ikarangwa no gukabya. Iyo kubaka imico byirengagijwe, iyo kurimbisha umutima bibuze, iyo kubaha Imana gucishije bugufi gusuzuguwe, ni ho ubwibone no gukunda kwigaragaza bisaba inyubako z’insengero zifite ubwiza bw’akataraboneka, imirimbo y’agahebuzo ndetse n’imihango y’agahano. Nyamara muri ibi byose Imana ntiyubahwa.

? Imana iha agaciro itorero ryayo idashingiye ku byiza byaryo bigaragara inyuma, ahubwo iriha agaciro kubw’ubutungane nyakuri buritandukanya n’isi. Iriha agaciro ikurikije gukura mu kumenya Kristo kw’abarigize ndetse no mu iterambere ryabo mu by’umwuka. Ishaka amahame y’urukundo n’ubugwaneza. Ntabwo ubwiza bwose bw’ubugeni n’ubukorikori bushobora kugereranywa n’ubwiza bw’umutima n’imico bigomba kugaragarira mu bantu bahagarariye Kristo. (AnA 524.4)

2️⃣ KURAMYA GUKWIRIYE
? Kristu ni We wo gukiriramo-Nta marayika n’umwe wari kuba uwo gikiriramo kw’inyokomuntu: kuko ubuzima bwabo si ubwabo ni ubw’Imana; ntibashoboraga kubutanga. Abamarayika bafite umutwaro wo kumvira.
Kristu yashoboraga kwemera kuzatubera aho gukirira ; kuko yashoboraga kuvuga icyo Marayika ukomeye kurusha abandi atashoboraga kuvuga…. “[Ubugingo]Nshobora kubutanga kandi nshobora kubusubirana” (The Youth’s Instructor, June 21, 1900). – 5BC 1136.12

❇️Mu kiganiro Yesu yagiranye n’umugore w’Umusamariyakazi harimo amagambo yatubera icyigisgo muri aka kanya. Ayo magambo ni aya akurikira:

♦️Dore mwebweho musenga icyo mutazi, ariko twebwe dusenga ibyo tuzi kuko agakiza kava mu Bayuda.
♦️Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene abo ari bo bamusenga.
♦️Imana ni Umwuka, n’abayisenga bakwiriye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri.”
(Yohana 4:22;24)

⁉️ Nshuti nkunda, waba usengera Data mu Mwuka cg umusenga ushingiye ku marangamutima yawe gusa.

⏯️Nuba usengera Data mu Mwuka nu byiza, komeza icyo ufite utakinyagwa nubwo mu buzima uhura n’ibiguca intege by’uburyo bwinshi binyuranye, wirinde kuva mu byizerwa ngo usubire inyuma kubera ibyo bibazo uhanganye nabyo. “Haracyasigaye igihe kigufi cyane kandi uzaza ntazatinda. Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”
(Abaheburayo 10:37-38).

? DATA WERA TUBASHISHE KUKURAMYA UKO BIKWIRIYE?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 95 : KURAMYA GUKWIRIYE.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *