Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 94 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 94
[3] Uwiteka, abanyabyaha bazageza he, Abanyabyaha bazageza he kwishima?
[4] Badudubiranya amagambo bavuga iby’agasuzuguro. Inkozi z’ibibi zose zirirarira.
[5] Uwiteka, bamenagura ubwoko bwawe, Bababaza umwandu wawe.
[6] Bica umupfakazi n’umunyamahanga, Bica n’impfubyi,
[17] Iyo Uwiteka ataba umutabazi wanjye, Ubugingo bwanjye buba bwaratuye vuba ahacecekerwa.
[18] Nkivuga nti”Ikirenge cyanjye kiranyereye”, Imbabazi zawe Uwiteka, zarandamiye.
[19] Iyo ibyo nshidikanya byinshi bimpagaritse umutima, Ibyo umpumuriza byishimisha ubugingo bwanjye.
[21] Bateranira gutera ubugingo bw’umukiranutsi, Bagaciraho iteka amaraso atariho urubanza.
[22] Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira, Imana yanjye ni igitare cy’ubuhungiro bwanjye.
[23] Kandi izabagaruraho gukiranirwa kwabo, Izabarimburira mu byaha byabo, Uwiteka Imana yacu, izabarimbura.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi zaburi ifite amagambo afitanye isano ya bugufi n’amagambo ari muri Zaburi ya 13. Icyo tugomba kumenya ni uko tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifatanyiriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye,

1️⃣ MU BIBI NO MU BYIZA
? Amaranga mutima ari muri iyi Zaburi ni nkaboneka muri Habakuki, kandi natwe abo muri iki gihe twibaza ibibazo bijya kumera nk’ibiri muri iyi Zaburi. “Uwiteka we, nzataka utanyumva ngeze ryari? Ngutakira iby’urugomo ruriho ntubikize. Ni iki gituma unyereka gukiranirwa, ukareba iby’ubugoryi? Kuko kurimbuka n’urugomo biri imbere yanjye. kandi hari n’intonganya, hadutse n’umuvurungano.”. (Hab 1:2-3).

⚠️ Pawulo atanga igisubizo cy’ibyo bibazo byose agira ati: “Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe, mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu. (Abafilipi 1: 29-30); Ariko si ibyo byonyine, ahubwo twishimira no mu makuba yacu, kuko tuzi yuko amakuba atera kwihangana, kandi kwihangana kugatera kunesha ibitugerageza, uko kunesha kugatera ibyiringiro. (Rom 5:3-4)

2️⃣ UWITEKA NI IGIHOME KIREKIRE KINKINGIRA
? [22] Ariko Uwiteka ni igihome kirekire kinkingira, Imana yanjye ni igitare cy’ubuhungiro bwanjye.
Umugaragu w’Imana Pawulo ayobowe n’Umwuka w’Imana aragira ati: mu bibaho byose muhore mushima, kuko ari byo Imana ibashakaho muri Kristo Yesu (1 Abat. 5:18). Mugusoza iyi Zaburi Umwandisti yagaragaje ko Imana ari igitare cy’ubuhungiro. Niwisunga Uwiteka Izuba ntirizakwica ku manywa, cyangwa ukwezi nijoro. Uwiteka azakurinda ikibi cyose. Niwe uzarinda ubugingo bwawe.” (Zaburi 121:6-7

?Nshuti yanjye, wihangayikishwa n’ibibi by’ababi kuko Imana izitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. Abashaka ubwiza n’icyubahiro no kudapfa babishakisha gukora ibyiza badacogora, izabitura ubugingo buhoraho. Ariko abafite imitima ikunda kwirema ibice ntibumvire iby’ukuri ahubwo bakumvira gukiranirwa, izabitura umujinya n’uburakari (Abaroma 2:6;8)

? DATA WERA TUBASHISHE KWEMERA KUBAHO NKUKO UBIDUTEGANYIRIZA?

Wicogora Mugenzi.

One thought on “ZABURI 94: MU BIBI NO MU BYIZA”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *