Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 87 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.

? ZABURI 87
[2]Uwiteka akunda amarembo y’i Siyoni,Akayarutisha ubuturo bwose bw’Abayakobo.
[3]Wa rurembo rw’Imana we,Uvugwaho iby’icyubahiro.Sela.
[4]“Nzavuga Rahabu n’i Babuloni ko biri mu bāmenya,Dore Filisitiya n’i Tiro na Etiyopiya,Iyo ni ho bavukiye.”
[5]Ni koko bazavuga iby’i Siyoni bati“Umuntu wese yavukiyeyo,Kandi Isumbabyose ubwayo izabakomeza.”
[6]Uwiteka niyandika amahanga azabara ati“Ishyanga naka na naka yavukiyeyo.”Sela.
[7]Abaririmbyi n’ababyinnyi bazavuga bati“Amasōko yanjye yose ari muri wowe.”

Ukundwa n’Imana, amahoro y’Imana abe muri wowe. Iyi Zaburi ni iya Bene Kōra bari abakumirizi ku marembo y’urusengero, birahura neza n’indirimbo bahimbiye ishyanga bahumekewemo n’Imana. Umugenzi n’ubwo akwiye gushyikirana n’Imana ku giti cye kandi buri gihe, Imana yishimira cyane kurushaho itorero rihurije hamwe rizamura icyubahiro cyayo.

1⃣ IMANA YISHIMIRA ABASHYIZE HAMWE BUYAMBAZA
?Umurongo wa 2 n’uwa 3, ngo Uwiteka Imana yishimira amarembo y’i Siyoni (ahari Ubuturo bwera) aho iherwa icyubahiro, kurusha ubuturo bwose bw’Abayakobo.
?Ikunda aho abantu bahuriye bayambaza kurusha ba nyamwigendaho.
➡Iyi mirongo irakebura umuntu wumva ko kuba mu itorero ry’Imana atari ngombwa, icya ngombwa ari uko abana n’Imana ye.
➡️Ni byo agakiza ni ak’umuntu ku giti cye ariko tuzirikana icyo Yesu yavuze “…. aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.” [Mt 18:20]
Reka kuba mu itorero Kristu abereye umutwe, ariryo kandi umugeni Kristu abereye Umukwe, natwe tubyishimire nk’uko Imana ibikunda.

2⃣AMATEKA YAWE, UWITEKA ARAYAHINDURA
?Kuva ku murongo wa kane, turabona ko ubwoko bw’Imana bwavukiye ahatandukanye. I Babuloni, mu Bafilistiya, i Tiro, Etiyopiya…
➡Ntukangwe rero n’uko waba waravukiye i Babuloni mu nyigisho z’urudubi zidashingiye ku kuri kwa Bibiliya, ntukangwe n’uko wavutse uri umwanzi w’Imana nk’Abafilistiya mu bikorwa byakuranze, kuko na Rahabu wari indaya y’inyamahanga yabaye uwo mu ishyanga ry’Imana aba n’umwe mu bakomotsweho na Mesiya.
?Yh 10:16 Mfite n’izindi ntama zitari izo muri uru rugo, na zo nkwiriye kuzizana. Zizumva ijwi ryanjye kandi zizaba UMUKUMBI UMWE, zigire UMWUNGERI UMWE.
Uri uw’Imana ikurema, uri uwayo igucungura, uri n’uwayo ikubeshaho. Nta mpamvu rero yo kuguma inyuma y’urugo, injira uzarindwa rwose, mubane na Yesu akaramata.

?MWAMI IMANA DUHE KUBA MU ITORERO RYAWE, DUKORESHE MU GUTARURA ABAWE BAKIRI INYUMA Y’URUGO.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ZABURI 87: KU RUREMBO RW’IMANA, NI AH’ ‘ICYUBAHIRO.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *