Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 32 cya Zaburi, usenga kandi uciye bugufi.
? ZABURI 32
[1]Zaburi iyi ni iya Dawidi. Ni indirimbo yahimbishijwe ubwenge.Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye,Ibyaha bye bigatwikirwa.
[2]Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa,Umutima we ntubemo uburiganya.
[3]Ngicecetse,Amagufwa yanjye ashajishwa no kuniha kwanjye umunsi ukira.
[4]Kuko ukuboko kwawe ku manywa na nijoro kwandemereraga,Ibyuya byanjye bigahinduka nk’amapfa yo mu cyi.Sela.
[5]Nakwemereye ibyaha byanjye,Sinatwikiriye gukiranirwa kwanjye.Naravuze nti “Ndaturira Uwiteka ibicumuro byanjye”,Nawe unkuraho urubanza rw’ibyaha byanjye.Sela
[6]Ni cyo gituma umukunzi wawe wese akwiriye kugusengera igihe wabonerwamo,Ni ukuri umwuzure w’amazi y’isanzure ntuzamugeraho.
[7]Ni wowe bwihisho bwanjye uzandinda amakuba n’ibyago,Uzangotesha impundu zishima agakiza.Sela.
[8]Nzakwigisha nkwereke inzira unyura,Nzakugira inama,Ijisho ryanjye rizakugumaho.
[9]Ntimube nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge,Zikwiriye guhatwa n’icyuma cyo mu kanwa n’umukoba wo ku ijosi,Utagira ibyo ntizakwegera.
[10]Abanyabyaha bazabona imibabaro myinshi,Ariko uwiringira Uwiteka imbabazi zizamugota.
[11]Mwa bakiranutsi mwe,Munezererwe Uwiteka mwishime,Mwa bafite imitima itunganye mwese mwe,Ibyishimo bibatere kuvuza impundu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Iyi ndirimbo ni iy’ishimwe. Nta muzenero waruta uwo kubabarirwa ibicumuro.
1⃣ IHANE, USUBIRANE KWIZERA
?Dawidi yababariwe ibicumuro bye kuko yicishije bugufi imbere y’Imana imbere yo kwihana no kugira umutima ushenjaguwe, kandi yizera ko isezerano ry’Imana yo kubabarira rizasohora. Yatuye icyaha, arihana, yongera kuba umwizera. Mu munezero ukomeye kuzamurwa w’ubwishingizi bw’uko yababariwe, yariyamiriye at: “Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, ibyaha nye bigatwikirirwa. Hahirwa umuntu Uwiteka atabaraho gukiranirwa, kandi umutima we ntubemo uriganya. ”((Manuscripts 21, 1891). 3BC 1146.3
➡ Nta mpamvu yo kubura amahoro mu mutima kandi warababariwe. Wikomeza kugendana ubwoba izire udashidikanya ko wababariwe kuko nta cyaha na kimwe yananirwa kukubabarira.
2️⃣IGITAMBO KIDUHA AMAHORO
?Umugisha uza kubera imbabazi; imbabazi zizanwa no kwizera ko icyaha, cyatuwe kandi cyihannywe, kikorewe n’Uwikorera icyaha ukomeye. Kuko kuri Kristo hava imigisha yacu yose. Urupfu rwe ni igitambo cy’impongano y’ibyaha byacu. Ni Umuhuza tuboneramo imbabazi n’ubuntu bw’Imana. We rero, mu by’uyukuri niwe Tangiriro, Umuremyi, kandi Usohoza, ukwizera kwacu (Manuscripts 21, 1891). 3BC 1146.3
➡️Nta yindi mpamvu rero ituma tubabarirwa, kuko mu butabera bw’Imana Kristu yapfiriye ibyaha cyacu, twamunyuraho tugahabwa imbabazi. Nta rindi zina dukirizwamo usibye iryo.
?MANA NZIZA TUGUSHIMIYE KO WATUBABARIYE IBYAHA. DUHE KUBYIRINGIRA BITYO TUGIRE AMAHORO YUZUYE KUBERA ICYADUKOREWE I KARUVARI.??
Wicogora Mugenzi.
Amena. Uwiteka atubashishe kwemera igitambo cya Kristo.