Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 36 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 18 GASHYANTARE 2022

?ITANGIRIRO 36
[1]Uru ni rwo rubyaro rwa Esawu, ni we Edomu.
[2]Esawu yarongoye Abanyakanānikazi, Ada umukobwa wa Eloni Umuheti, na Oholibama umukobwa wa Ana, mwene Sibeyoni Umuhivi,
[3]na Basemati umukobwa wa Ishimayeli, mushiki wa Nebayoti.
[6]Esawu ajyana abagore be, n’abahungu be n’abakobwa be, n’abantu bose bo mu rugo rwe, n’inka ze n’amatungo ye yose, n’ibintu bye byose yaronkeye mu gihugu cy’i Kanāni, ajya mu kindi gihugu ngo atandukane na mwene se Yakobo.
[7]Kuko ubutunzi bwabo bwari bwinshi bugatuma badashobora guturana, igihugu cy’ubusuhuke bwabo nticyabakwiraga ku bw’amatungo yabo.
[8]Esawu atura ku musozi Seyiri, Esawu ni we Edomu.
[10]Bene Esawu aya ni yo mazina yabo: Elifazi mwene Ada muka Esawu, na Reweli mwene Basemati muka Esawu.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.

1️⃣IMIGISHA Y’IMANA IGERA KU BEZA NO KUBABI
?Urukundo rw’Imana rutandukanye n’urw’abantu, iha gutunga n’imigisha abayumvira n’abayirwanya (Yakobo na Esawu). “… kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n’abeza, kandi abakiranuka n’abakiranirwa abavubira imvura . (Mt 5:45)
??Iduhahamarira agakiza twese, ariko abatoranyijwe cg intore ze ni abemeye uwo muhamagaro.
⚠Igihe abantu basanzwe bakunda kandi bagafasha ababakunda gusa, umukristu asabwa kugaragaza itandukaniro, agakunda n’uwiyita umwanzi we. Ugusanze mufashe uko ushoboye, utarebye ubucuti mifitanye, imyemerere ye, ubwoko, ubukire, ibyubahiro… Ibikomereye abantu, bishobokera ushobojwe na Kristu .

2️⃣ ABAMI BATARI MU ISEZERANO
?Iki gice kiravuga urubyaro rwa Esawu. Mu muryango we haravugwamo abami bakomeye, nyamara isezerano ryahawe Yakobo (Itang 35:11).?
➡Amasezerano y’Imana agera aho yose agasohora, ushobora kwibwira ngo yaratinze ariko asohorera igihe cyayo (cy’Imana). Mu rubyaro rwa Yakobo haje kuvamo abami bakomeye Kandi bo mu ISEZERANO ry’Imana (Dawidi, Salomo…), ndetse havamo n’Umwami w’abami (Kristu Mesiya).
Uyu Mwami w’abami yasezeranye ko azagaruka kutujyana iwe. (Yohana 14:1-3).
❓Ikibazo tugomba gusubiza uyu munsi: ” Mbese uramwiteguye, cg aje ubu waba utunguwe? ” Wibishyira ejo, eby’ejo bibara ab’ejo.

? MANA N’ABATAGUKUNDA UBAHA GUKOMERA ARIKO BATARI MU MASEZERANO YAWE Y’ITEKA RYOSE, TWE DUHE GUKOMERERA MURI WOWE NO GUSHIKAMA MU MASEZERANO Y’UMUKIZA .??

WIcogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *