Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 29 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 15 GICURASI 2025

[1] Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’abanyaburasirazuba.
[4] Yakobo abaza abungeri ati “Bene data murava he?” Baramusubiza bati “Turi Abanyaharani.”
[5] Arababaza ati “Muzi Labani mwene Nahori?” Baramusubiza bati “Turamuzi.”
[9] Akivugana na bo Rasheli azana intama za se, kuko ari we uziragira.
[18] Yakobo abenguka Rasheli asubiza Labani ati “Ndagutendera imyaka irindwi, uzanshyingire Rasheli umukobwa wawe muto.”
[23] Nimugoroba azana Leya umukobwa we aramumushyingira, aramurongora.
[27] Mara iminsi irindwi y’uwo, tubone kugushyingirira n’uriya iyindi myaka irindwi uzatenda.”
[30]Yakobo arongora na Rasheli, akundwakaza Rasheli, anyungwakaza Leya, atenda kuri Labani indi myaka irindwi.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Dukomeje kubona urugendo rutoroshye rwa Yakobo. Amahoro y’umutima yagize amaze guhura na Yesu muri za nziza, yamubereye intwaro yo kwitwara neza mu bigeragezo.

1️⃣ ARUHUKIRA KU IRIBA
Nk’umugaragu wa Aburahamu wagiye gusabira Isaka, Yakobo nawe yaruhukiye ku iriba. Aha ho ntiyari agiye kuhira ingamiya, afite abamuherekeje benshi bafite amaturo, ahubwo yagiye yitwaje inkoni gusa, yari yizeye ko ari kumwe n’Imana gusa; Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza(Zaburi 23: 24). Ariko kandi na none bombì bari bahujwe no kurambagiza, kandi bahuriye n’abageni baje bashaka ku iriba. Natwe dusabe Imana duhurire ku mugezi, utemba uva imbere y’Imana bityo tunywe amazi y’Ubugingo. …….ariko unywa amazi nzamuha ntazagira inyota rwose iteka ryose, ahubwo amazi nzamuha azamuhindukiramo isoko y’amazi adudubiza kugeza mu bugingo buhoraho.” (Yohana 4:14).➡Muvandimwe ha agaciro aho uhurira n’umwami wawe. Haba mu kwiga ijambo rye cg gusabana na We mu isengesho no mu mibereho yawe.

2️⃣ URUKUNDO NYAKURI
N’ubwo Labani yariganije Yakobo akamushyingira Leya atashakaga, ntiyacitse intege ngo arekere, ahubwo yaremeye amutendera indi myaka irindwi ariko abona Rasheli (Itang. 29:30). Ibi byateje amakimbirane ku bavandimwe, niyo mpamvu umusore w’umukristo agirwa inama yo gusenga cyane mbere yo gushaka uwo bazabana kandi bakaba bahuje imyizerere.
🔰Guhitamo umufasha muzabana iteka gukwiriye kuba ukuzana imibereho myiza y’umubiri, iy’ubwenge, n’iy’iby’umwuka ku babyeyi no ku bana babo, kukazabashisha ababyeyi n’abana guhesha umugisha bagenzi babo no kubaha Umuremyi wabo. (IZI 29.2)

🛐 YESU UDUKUNDA, TURINDE UBURIGANYA AHUBWO TUBE ABAHESHA ABANDI UMUGISHA🙏🏾

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *