Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 30 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 16 GGICURASI 2025
[1] Rasheli abonye yuko atabyaranye na Yakobo agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati “Mpa abana, nutabampa simbaho.”
[3] Aramusubiza ati “Dore umuja wanjye Biluha umugire inshoreke, kugira ngo abyarire ku mavi yanjye, nanjye mbonere urubyaro kuri we.”
[9] Leya abonye yuko yarekeye aho kubyara, yenda Zilupa umuja we, amushyingira Yakobo.
[10]Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo.
[22] Imana yibuka Rasheli iramwumvira, izibura inda ye.
[23] Asama inda abyara umuhungu ati “Imana inkuyeho igitutsi.”
[24] Amwita Yosefu ati “Uwiteka anyongere undi muhungu.”
[25] Nuko Rasheli amaze kubyara Yosefu, Yakobo abwira Labani ati “Nsezerera ngende, njye iwacu mu gihugu cyacu.
[32] Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.
[43] Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu, n’ingamiya n’indogobe.
Ukundwa n’Imana, gira umunsi w’umunezero. Yakobo yahuye n’ikigeragezo gikomeye cyo kubana n’abagore babiri b’abavandimwe nyamara batumvikana, hiyongeraho kumushyingira abaja. Imvano y’amakimbirane yavuye kuri Labani. Mbese ujya uhura n’ibigeragezo by’inzitane? Bibwire Yesu niwe nshuti y’ukuri. Indirimbo y’100.
1️⃣ URUBYARO RWA YAKOBO
📖Dore abana ni umwandu uturuka k’Uwiteka, Imbuto z’inda ni zo ngororano atanga.(Zaburi 127:3).
👉🏽Yakobo abyarana na Leya abahungu batandatu. Rasheli abura urubyaro yigira inama yo guha Yakobo umuja we aho gutegereza Uwiteka, nka Sara. Ibyo bituma na Leya abigenza atyo. Yakobo abyara abahungu 12. Nyamara nubwo byagenze gutyo, rya sezerano yahawe mu Itangiriro 28:14 ry’uko mu rubyaro rwe ari mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha rirakomeje.
2️⃣ UMWUMGERI MWIZA
📖 “Ni jye mwungeri mwiza. Umwungeri mwiza apfira intama ze.” (Yohana 10:11).
➡Yakobo nawe yagiriye umugisha mu kuragira umukumbi wa nyirarume ari we sebukwe Labani, kuko yabaye umwungeri mwiza, ubana n’Imana. Uwo mugabo agwiza ubutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’abaja n’abagaragu, n’ingamiya n’indogobe (Umur. wa 42). Natwe duharanire kuba abanyamwete mu kazi ka buri munsi, tuzagororerwa.
📖 Hari umuntu w’umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi (Imigani 22:29).
🛐Kuri uyu munsi Imana yejeje igaha umugisha, Itang 2:1-3, ndagusabira ngo ube umunyamwete mu by’Imana igushakaho. …..Icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi.(Mika 6:8).🙏🏽
WICOGORA MUGENZI