Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 28 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

TALIKI 14 GICURASI 2025.

[1] Isaka ahamagara Yakobo amuhesha umugisha, aramwihanangiriza ati “Ntuzarongore Umunyakananikazi.
[5] Isaka yohereza Yakobo, aragenda ajya i Padanaramu kwa Labani mwene Betuweli Umwaramu, musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Esawu.
[11] Agera ahantu araharara buracya, kuko izuba ryari rirenze. Yenda ibuye mu mabuye y’aho araryisegura, aryamaho arasinzira.
[13] Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe.
[16] Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”
[17] Aratinya aravuga ati “Erega aha hantu hateye ubwoba! Aha hantu nta kindi ni inzu y’Imana, aha ni ho rembo ry’ijuru.”

Ukundwa n’Imana amahoro abe muri wowe. Isezerano n’imigambi y’Imana ku bana bayo ntibihinduka kandi ntirihera, nawe yizere.

1️⃣ UMUGISHA WAHAWE URUBYARO RWA ABURAHAMU
🔰Twongeye kubona umugisha Imana yahaye Aburahamu, Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha kuko wanyumviye.” (Itang. 22:18), irongera ibisubiramo kuri Isaka iti Kandi mu rubyaro rwawe ni mo amahanga yose yo mu isi azaherwa umugisha (Itang. 26:4), none na Yakobo ahawe iryo sezerano; kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha. (Itang. 28:14). Natwe rero abizeye turi urubyaro rwa Aburahamu, turi n’abaragwa b’isezerano. Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe. (Abagalatiya 3:29).

2️⃣ IMBABAZI Z’IMANA KU MUNYABYAHA
🔰Ubwo Yakobo yahungaga mukuru we Esawu, ku munsi wa kabiri, agwa agacuho, arambarara hasi, yisegura Ibuye, arasinzira. Nyamara Imana ntiyari yamuretse. Imbabazi zayo zari zikiri ku mugaragu wayo wari wahabye kandi utari uwo kwiringirwa. Uwiteka ku bw’urukundo rwinshi, yagaragaje ko Yakobo yari akeneye gusa Umukiza. Yari yaracumuye, ariko umutima we wari wuzuye ishimwe kubwo guhishurirwa uburyo yakongera kugirirwa neza n’Imana. (AA119.3).
➡Imana ntijya ijya kure y’umunyabyaha, ibiramambu nitwe tuyihunga. Umuntu niwe ukeneye Umukiza.

3️⃣ ITURO RYO GUSHIMA
🔰Imigisha yose duhabwa dukwiye gushimira byimazeyo Nyir’ukuyitanga. Igihe cyacu, impano zacu, ubutunzi bwacu, bigomba kwegurirwa uwaduhaye iyo migisha atwiringiye. Igihe cyose tugiriwe ineza y’ umwihariko, cyangwa tukabona ibyiza tutari twiteze, tuba dukwiriye gushimira Imana ubuntu bwayo itugirira, atari ukubivuga mu magambo gusa, ahubwo nk’uko Yakobo yabigenje, dutanga impano cyangwa amaturo ku bwo umurimo wayo. Nk’uko duhora twakira imigisha y’Imana, ni ko dukwiriye guhora dutanga. (AA 121.1)

🛐 MANA, DUHE KWIZERA IMBABAZI ZAWE, TWIZERE ISEZERANO RYO KUBA ABARAGWA B’IJURU.🙏🏽

WICOGORA MUGENZI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *