Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 148

Warning: Undefined variable $ub in /home4/bncrpved/public_html/wp-content/plugins/advanced-page-visit-counter/public/class-advanced-page-visit-counter-public.php on line 160
ITANGIRIRO 26: ISAKA ASUHUKIRA MU BAFITISTIYA, AHABONERA IMIGISHA – Wicogora Mugenzi

Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 26 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 12 GICURASI 2025

📖 ITANGIRIRO 26
[1]Indi nzara itera muri icyo gihugu, itari iyateraga mbere Aburahamu akiriho. Isaka ajya i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisitiya.
[6]Isaka atura i Gerari.
[7]Abantu b’aho bamubaza iby’umugore we, arabasubiza ati “Ni mushiki wanjye”, kuko yatinye kuvuga ati “Ni umugore wanjye.” Ati “Abantu b’aha be kunyica bampora Rebeka”, kuko yari umunyagikundiro.
[12]Isaka abiba muri icyo gihugu, muri uwo mwaka yeza ibirutaho incuro ijana. Uwiteka amuha umugisha.
[13]Uwo mugabo aba umukire, agenda arushaho, ageza aho yabereye umukire cyane.
[14]Yari afite imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, atera Abafilisitiya ishyari.
[22]Avayo afukuza irindi riba, ryo ntibaritonganira, aryita Rehoboti, aravuga ati “None Uwiteka adushyize ahāgutse, natwe tuzororokera muri iki gihugu.”
[26]Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w’ingabo ze.
[27]Isaka arababaza ati “Ni iki kibazanye aho ndi kandi munyanga, mwaranyirukanye aho muri?”
[28]Baramusubiza bati “Twabonye neza yuko Uwiteka ari kumwe nawe, turavuga tuti ‘Dushyire indahiro hagati yacu nawe, kandi dusezerane nawe

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Ni inzara se, ni uburwayi se, n’ibyago se… nta kintu na kimwe kitugeraho Imana itakemeye cg tutabasha kwihanganira. Kandi ikabana natwe muri ibyo bihe bikomeye, bigatangaza abatubona.

1⃣ IMIGISHA MU NGORANE
✳️Imana yari ku ruhande rwe, ariko ntibyabujije inzara kuyogoza igihugu; ari umusuhuke, Imana igumana na Isaka imuha umugisha abura aho awukwiza.
➡Ntugahangayikishwe n’uko ibintu biteye ubwoba igihe cyose wimitse Imana ngo iyobore ibyawe. Ibyagaragaraga nk’umuvumo cg ibyago, biba ari umugisha wiyoberanyije (Abaroma 8:28).

2⃣ UWIBA AHETSE ABA YOGISHA URI MU MUGONGO
✳️Uyu muryango waragwaguzaga rwose. Ikinyoma cya Aburahamu gisubiwemo neza neza n’umuhungu we Isaka.
👉🏽 Bafatwa nk’intwari zo kwizera, ariko agakiza kabo kavuye ku buntu bw’Imana gusa, si ku butungane bwabo.
➡ Agakiza kacu ni k’ubw’ubuntu bw’Imana mu kwizera; ibi ni kuva mu itangiriro.
✳️Ikindi menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo. Esawu yagoramye akiri muto, akura agomera Imana, ababaza ababyeyi. Abana tubaha ubuhe burere, ubw’isi gusa cg n’iby’iteka ryose.

3⃣IGITINYIRO CY’ABUBAHAMANA
✳️Imibereho yacu yagombye guhamya ko turi abubaha Imana. Niyo ibwiriza kurusha amagambo. Imibereho ya Isaka n’ibyo Imana yamukoreye byatumye Abafilistiya bamutinya.
🔰Mu gihe cy’akaga mbere yo kugaruka kwa Kristo, abakiranutsi bazarindwa n’abamarayika b’Imana, ariko nta burinzi buzaba k’uwica amategeko y’Imana. Abamarayika ntibashobora kurinda abirengagiza itegeko na rimwe ry’Imana AA 168.5.
➡Hari abajya batinya ibihe by’akaga abana b’Imana bacamo cg bazacamo. Bibagirwa ko abakiriye gukiranuka kwa Kristu akababashisha gukurikiza amategeko ye, bazarindwa n’ingabo zo mu ijuru. Niba ugitinya kuba warenganywa uzira ukwemera kwawe, ugenzure neza ushobora kuba utizera Imana by’ukuri.
Menya ko iyo uhisemo kwiyegurira Imana, ugira ubudahangarwa mu bitazashira. Iby’isi bishira cg amagara mazima niyo byagenda, ubugingo busigara buhishwe muri KRISTO.

🛐 DATA WA TWESE URI MU IJURU, URUKUNDO RWAWE RUHORAHO ITEKA. GUMANA NATWE NTUDUSIGE .🙏🏾

Wicogora mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *