Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 25 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 11 GICURASI 2025
📖 ITANGIRIRO 25
[21]Isaka yingingira umugore we Uwiteka kuko yari ingumba, Uwiteka yemera kwinginga kwe, Rebeka umugore we asama inda.
[22]Abana bakiranira mu nda ye aribaza ati “Ubwo bimeze bityo, ibi bimbereyeho iki?” Aragenda ajya kubaza Uwiteka.
[23]Uwiteka aramusubiza ati“Inda yawe irimo amahanga abiri,Amoko abiri azatandukana,Ahereye igihe azavira mu mara yawe.Ubwoko bumwe buzarusha ubundi amaboko,Umukuru azaba umugaragu w’umuto.”
[28]Maze Isaka yakundiraga Esawu kuko yajyaga arya ku muhigo w, Rebeka we yakundaga Yakobo.
[29]Bukeye Yakobo ateka imboga, Esawu arinjira avuye mu ishyamba, akōza.
[30]Esawu abwira Yakobo ati “Ndakwinginze, ngaburira ku bitukura utetse, kuri ibyo bitukura byawe, kuko nkōza.” Ni cyo cyatumye yitwa Edomu.
[31]Yakobo aramusubiza ati “Keretse twagura ubutware bwawe uyu munsi.”
[32]Esawu aramusubiza ati “Ubu se ko ngiye gupfa, ubwo butware bumariye iki?”
[33]Yakobo aramubwira ati “Ndahira uyu munsi.” Aramurahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.
[34]Yakobo aha Esawu umutsima n’ibishyimbo yatetse, ararya aranywa, arahaguruka arigendera. Uko ni ko Esawu yasuzuguye ubutware bwe.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Aburahamu inshuti y’Imana igera ho umwhuka urahera. Kuri Isaka havuka amahanga abiri ahabanye, rimwe riha agaciro iby’Imana irindi risuzugura ubutware butangwa n’Imana.
1⃣ IMPANGA ZIHABANYE
✳️Esawu yakuze akunda kwiyemera kandi inyungu ze zishingiye ku by’igihe barimo…. ( PP 177.2)
2⃣ Yakobo, yahoraga atekereza, ashishikaye, kandi yitaye, buri gihe ku kuzirikana ahazaza kurusha igihe babaga bagezemo …( PP 177.2)
✳️ Esawu ntiyakundaga gusenga, iby’iyobokamana ntibyamukururaga…. Amategeko y’Imana, yo yari ikigombero ku isezerano Imana yagiranye na Aburahamu, Esawu yayafataga nk’umutwaro w’uburetwa (PP 178.1)
➡️N’uyu munsi izi mpande ebyiri ziriho kugeza Kristu agarutse, abumva ko kumvira amategeko y’Imana ari uburetwa, n’abumva ko muri Yesu Kristu kuyumvira bishoboka. URI mu ruhe ruhande? Aho abayumvira ntubita intagondwa?
2️⃣HITAMO UYU MUNSI
✳️☆ Yakobo yari yarigishijwe na nyina icyo Imana yakomojeho ko ubutware buzaba ubwe, kandi yari yarasabwe no kwifuza ibyiza biherekeza ubwo butware. (PP 178.2)
☆ Imana yari yaravuze ko Yakobo azaba umutware, iri jambo riba ryarasohoye mu gihe cyaryo iyo baza kuba barategereje mu kwizera Imana ikabibakorera. ( PP 180.)
⚠ Esawu agereranya abantu bose bakerensa ugucungurwa twaronkewe na Kristu, biteguye guhara umurage wabo wo mu ijuru ngo baronke iby’isi bishira. ( PP 181.3)
➡👉🏾 Ibyo bagiraga nyambere byari bitandukanye. Yakobo yaharaniraga ibitazashira mu gihe Esawu yari atumbiriye inyungu ‘icyo gihe gusa.
👉🏾 Nka Esawu, ni kenshi tugurisha ubutware bwacu, tugahitamo iby’isi kurenza ubwami butazahanguka, tukanaha agaciro gake icyo Yesu yadukoreye.
👉🏾 Twige kurekera ibyacu byose mu biganza bitazimiza by’Imana.
Muvandimwe Imana ikubashisha kuyiringira byuzuye.
🛐 MWAMI, DUFASHE GUHITAMO NEZA IBY’INGENZI 🙏🏾
Wicogora mugenzi