Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 18 cy’INTANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 4 GICURASI 2025

ITANGIRIRO 18:
[1]Uwiteka abonekera Aburahamu kuri bya biti byitwa imyeloni bya Mamure. Yari yicaye mu muryango w’ihema rye ku manywa y’ihangu,
[2]yubura amaso abona abagabo batatu bahagaze imbere ye, ababonye ava mu muryango w’ihema arirukanka arabasanganira, yikubita hasi
[3]aravuga ati “Databuja, niba nkugiriyeho umugisha, ndakwinginze we kunyura ku mugaragu wawe,
[ [10]Undi aramubwira ati “Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.”Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye.
[12]Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”
[13]Uwiteka abaza Aburahamu ati “Ni iki gishekeje Sara, akibaza ati ‘Ni ukuri koko nzabyara, nkecuye?’
[14]Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”
[17]Uwiteka aribaza ati “Aburahamu namuhisha icyo ngiye gukora?
[23]Aburahamu aramwegera aramubaza ati “Warimburana abakiranutsi n’abanyabyaha?
[31]Aramubwira ati “Dore mpangaye kuvugana n’umwami wanjye. Ahari hazabonekamo makumyabiri.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo makumyabiri.”
[32]Aramubwira ati “Umwami ye kurakara, reka mvuge rimwe gusa. Ahari hazabonekamo icumi.”Aramusubiza ati “Sinzawurimbura ku bw’abo cumi.”

Ukundwa, amahoro y’Imana abane nawe. Muri gahunda yo kugira ubwoko buyubaha ku Isi binyuze muri Aburahamu dukomeje urugendo rutwereka uko Aburahamu wavuye muri Uri y’Abakaludaya,aho basengaga ibigirwamana ( Ubwo bwoko yabubonye mu gihugu kidaturwamo, Mu butayu butarimo abantu iwabo w’inyamaswa zihūma, Arabugota arabukuyakuya, Aburinda nk’imboni y’ijisho rye. Gutegeka kwa Kabiri 32:10 ). yagiye akurira mu buntu kugeza ubwo yitwa Inshuti y’Imana.

1️⃣ ABURAHAMU INSHUTI Y’IMANA
🔰 Nyuma yo gutera umubiri/kamere icyizere byagaragajwe no gukebwa, ubusabane bwe n’Imana bwarushijeho gukura aba inshuti y’Imana
▶️Intumwa ziturutse mu ijuru zamugeze arazakira zirushaho gushimangira Isezerano ry’ijuru.
▶️“Ntimukirengagize gucumbikira abashyitsi: kuko hari bamwe bacumbikiye abamarayika batabizi.” (Abaheburayo 13:2).
🔰 Muri iki gice tubona Aburahamu aganira n’Imana nk’uko umuntu aganira n’inshuti ye.
🔰 Nyuma yo gutakaza icyizere cyo kubona urubyaro, Imana yongeye kubaha isezerano ryasekeje Sara ariko Imana iramuhumuriza iti: Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu

2️⃣ ABURAHAMU UMWINGINZI ASABIRA I SODOMU
▶️Imana yavuze ko nta cyo yahisha inshuti yayo Aburahamu, imubwira imigambi yayo.
▶️Umuhanzi w’indirimbo ya 152 yararirimbye ati: Ngwino uvugane natwe udusobanurire iby’imigambi yawe n’inshingano zacu.
🔰 No muri iki gihe Imana yadusezeranije ko nta cyo izakora itaduhishuriye. “Ni ukuri Uwiteka ntazagira icyo ikora, itabanje guhishurira abagaragu bayo b’abahanuzi ibihishwe byayo.” (Amosi 3:7)
▶️ Amabanga y’Uwiteka ayahishurira abamwubaha.” Zaburi 25:14
🔰 No muri iyi minsi Imana yaduhaye inshingano : Yewe Yerusalemu, nshyize abarinzi ku nkike zawe, ntibazaceceka ku manywa na nijoro. Yemwe abibutsa Uwiteka, ntimugatuze. Yesaya 62:6
❇️ Imana yahaye Aburahamu icyubahiro gitangaje. Abamarayika bagendanaga na we kandi bakaganira na we nk’inshuti. Ubwo Sodomu yari igiye guhanwa, ntibyahishwe Aburahamu, ahubwo yabaye umuvugizi w’abanyabyaha ku Mana. Ikiganiro yagiranye n’abamarayika kigaragaza icyitegererezo cyiza cyo kwakira abashyitsi. {AA 86.4}
▶️Tubona aburahamu ashushanya Kristo, yingingira kandi asabira abanyabyaha.
❇️ Nk’umunyabyaha ubwe, yasabiye abanyabyaha. Uwo niwo mutima ugomba kuranga abegera Imana bose. Nanone Aburahamu yerekanye kwizera k’umwana usaba se akunda.

Muri iki gihe gicuze umwijima, Imana ikineye abantu bumva ijwi ryayo kandi bagasabira abataramenya urukundo rwayo. Imana ikeneye abantu bafite urukundo nk’urwo Aburahamu yagiraga akakira abashyitsi atazi ko ari intumwa z’ijuru. Reka twemere kuba inshuti z’Imana kandi icyo itubwira tugikore

🛐 MANA MPA KUBA INSHUTI YAWE NYAKURI🙏🏽

Wicogora Mugenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *