Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 5 cy’ITANGIRIRO usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 20 MATA 2025.

? ITANGIRIRO 5
[1] Iki ni igitabo cy’urubyaro rwa Adamu. Ku munsi Imana yaremeyemo umuntu, afite ishusho y’Imana ni ko yamuremye,
[2] umugabo n’umugore ni ko yabaremye, ibaha umugisha ibita Umuntu, ku munsi baremeweho.
[5] Iminsi yose Adamu yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itatu, arapfa.
[8] Iminsi yose Seti yaramye ni imyaka magana urwenda na cumi n’ibiri, arapfa.
[17] Iminsi yose Mahalalēli yaramye ni imyaka magana inani na mirongo urwenda n’itanu, arapfa.
[21] Henoki yamaze imyaka mirongo itandatu n’itanu avutse abyara Metusela.
[22] Amaze kubyara Metusela, Henoki agendana n’Imana imyaka magana atatu, ayibyaramo abahungu n’abakobwa.
[23] Iminsi yose Henoki yaramye ni imyaka magana atatu na mirongo itandatu n’itanu.
[24] Kandi Henoki yagendanaga n’Imana, ntiyaboneka, kuko Imana yamwimuye.
[27] Iminsi yose Metusela yaramye ni imyaka magana urwenda na mirongo itandatu n’icyenda, arapfa.
[28] Lameki yamaze imyaka ijana na mirongo inani n’ibiri avutse, abyara umuhungu.
[29] Amwita Nowa ati “Uyu azatumara umubabaro w’umurimo wacu n’uw’umuruho w’amaboko yacu, uva mu butaka Uwiteka yavumye.”
[31] Iminsi yose Lameki yaramye ni imyaka magana arindwi na mirongo irindwi n’irindwi, arapfa.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe. Bibiliya nta muntu n’umwe itubwira Adamu na Eva babyariye muri Edeni. Abana bose Adamu na Eva bababyariye hanze ya Edeni. Nubwo icyaha cyahitanye benshi, hari abantu Adamu yigishije bahitamo kuyoboka Imana kandi barayumvira.

1️⃣ GUKENYUKA
?Mu rubyaro rwa Adamu waramye imyaka 930 tuhigira icyigisho gikomeye: icyaha cyagabanyije imyaka yacu yo kubaho. Uwaramye imyaka myinshi ni Metusela waramye imyaka 969. Uko dutinda mu isi niko imyaka yacu y’uburame igenda igabanuka cyane. Yobu ati: “Umuntu wabyawe n’umugore, Arama igihe gito kandi cyuzuyemo umuruho agakenyuka.” Yobu 14:1. Iyi minsi yacu umuntu ugejeje imyaka 100 aba intwari nyamara mbere y’icyaha abantu bendaga kuzuza ikinyagihumbi. Iki ni icyigisho gikomeye gikwiye gutuma umuntu yanga icyaha agahitamo Yesu. Bidatinze ubuzima bwo gukenyuka azabushyiraho iherezo. Muhitemo bigishoboka.
⚠️ “Abantu benshi bagiye bateza akaga imibiri yabo kubwo kutita ku mategeko y’ubuzima, kandi babasha kutazongera kugira imibiri mitaraga kubera uko gukerensa kwabo; nyamara n’ubu bashobora kwihana kandi bagahindukira. Umuntu yagerageje kwigira umunyabwenge kurusha Imana. Yihindukiye itegeko ubwe. Imana iraturarikira kwita ku byo idusaba, ntidukomeze kuyisuzuguza tutita ku mbaraga z’imibiri yacu, intekerezo zacu, n’iz’umwuka wacu. GUSAZA NO GUKENYUKA IMBURAGIHE NI INGARUKA ZO KUBA KURE Y’IMANA ABANTU BAGAKURIKIZA IMIGENZEREZE y’iyi si.” IMN 38.4

2️⃣ HENOKI WAGENDANYE N’IMANA
➡️ Henoki yamaze imyaka 65 ari kure y’Imana ariko amaze kubyara Metusela arakanguka bituma atangira imibereho mishya yo kugendana n’Imana. Mu myaka 365 yamaze ku isi, imyaka 65 gusa niyo yabaye iyo kujijwa ariko imyaka 300 yo yayimaze yirirwana kandi akararana n’Imana. Harya wowe ugize imyaka ingahe? Imyaka yawe yo kujijwa se yararangiye cyangwa irakomeje? Nudakanguka ngo ugendane n’Imana uzapfira mu myaka yo kujijwa.
✳️ “Imyaka magana atatu niyo Henoki yashakishije gutungana k’umutima, kugira ngo ashobore kugendana n’ijuru. Mu myaka magana atatu Henoki yagendanye n’Imana. Umunsi ku wundi yifuzaga kuba hafi y’Imana; umubano we n’Imana warushagaho gukomera, buhoro buhoro uwo mushyikirano urakura, kugeza ubwo Imana imwijyanira. Ahagaze ku rugabano rw’umudugudu uhoraho, ashigaje gusa intambwe ngo yinjire mu rurembo; noneho inzugi zirikingura, urugendo yagendanye n’Imana igihe kirekire ku isi rurakomeza, maze anyura mu marembo y’Umurwa Wera — ni we muntu wa mbere winjiyeyo.” AA 49.5

? MANA NYEMERERA KUVA UBU NGENDANE NAWE NK’UKO HENOKI MWAGENDANYE.??

Wicogora Mugenzi

One thought on “ITANGIRIRO 5: URUBYARO RWA ADAMU”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *