Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 3 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 28 WERURWE 2025.

? IBYAHISHUWE 3
[1]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Sarudi uti“Ufite Imyuka irindwi y’Imana n’inyenyeri ndwi aravuga aya magambo ati ‘Nzi imirimo yawe n’uko ufite izina ry’uko uriho, nyamara ukaba uri intumbi.
[3]Nuko ibuka ibyo wākiriye n’ibyo wumvise, ubyitondere kandi wihane. Ariko rero nutaba maso nzaza nk’umujura, nawe ntuzamenya igihe nzagutungurira.
[7]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Filadelifiya uti“Uwera kandi w’ukuri ufite urufunguzo rwa Dawidi, ukingura ntihagire ukinga kandi ukinga ntihagire ukingura, aravuga aya magambo ati
[0]Urwandiko rwandikiwe ab’i Lawodikiya
[14]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Lawodikiya uti“Uwiyita Amen, umugabo wo guhamya kandi ukiranuka w’ukuri, inkomoko y’ibyo Imana yaremye aravuga aya magambo ati
[15]‘Nzi imirimo yawe, yuko udakonje kandi ntubire. Iyaba wari ukonje cyangwa wari ubize!
[16]Nuko rero kuko uri akazuyazi, udakonje ntubire, ngiye kukuruka.
[22]“Ufite ugutwi niyumve ibyo Umwuka abwira amatorero.”

Ukundwa, amahoro abe muri wowe. Ubuhanuzi bujyana n’amatorero burakomeje kandi buratangaje. Bugaragaza ko ibibera kw’isi byose bigenzurwa n’Umuremyi. Ahantu uko hari hameze hagashushanya neza neza ibyabaye ku iroterero mu bihe bitandukanye by’amateka yaryo, biratangaje. Ubwo tugiye kureba iby’amatorero 3 aheruka, dusoze iby’amatorero dufashe icyemezo gikomeye cyo kuramya Imana uko bikwiriye.
Mwuka Wera, ikaze mu cyigisho. ??

1️⃣URWANDIKO RWANDIKIWE AB’I SARUDI (Ibyah 3:1-6)
?SARUDI bisobanura IGISIGAYE cg Igisagutse. Mu gihe cy’akarengane n’ubuyobe (Imyaka 1260) bwatewe na Roma, abakristu b’ukuri barishwe, iyo iki gihe kitagabanywa ntibari kurokoka n’umwe. Abake basigaye bagereranywa na Sarudi.
??Mu buhanuzi iri torero ryahereye mu 1755 NK, ubwo ubugorozi bwari bumaze guhenebera, abantu barirara. Babaho mu mihango y’idini, ariko BARAPFUYE mu bya Mwuka. Ijambo riti “Ufite izina ry’uko uriho, nyamara uri intumbi.
⚠️Ibaze nawe niba uri muzima mu bya Mwuka cg uri…

2️⃣URWANDIKO RWANDIKIWE AB’I FILADELIFIYA(Ibyah 3:7-13)
?FILADELIFIYA bisobanura URUKUNDO RWA KIVANDIMWE.
Ryaranzwe no kwisukiranya kw’ ibimenyetso byo kuza kwa Yesu. Igishyitsi cya Lisbone cyica abasaga ibihumbi 50 mu 1755NK, ubwirakabiri mu 1780NK, kugwa kw’inyenyeri mu 1833NK. Ubwoba bwatashye abantu bibuka kwiga Bibiliya.
Icyo gihe butumwa bwaravuzwe cyane, urukundo rusakara mu Bakristu cyane benshi.
Nta mugayo uri kuri iri torero kuko burya amategeko yose ashingiye ku rukundo. (Abaroma 13:10).
Urufunguzo rukingura ntihagire ukinga…,
Urugi rwafunguwe abantu babwiriza nta nkomyi (ikinyejana cya 18,19), no mu 1844 Yesu akingura urw’ahera cyane, atangira guca imanza.
Imbaraga nke si umugayo ahubwo ni amaboko make bari bafite ugereranyije n’idini rinini ryavuye i Roma rikagira abantu benshi cyane.
➡Bivuze ko ubwinshi ubwinshi bw’abantu cg inyubako zihambaye sibyo bishimisha Imana, ahubwo ubutungane nibwo buyishimisha kuruta ubwinshi.
Mu kinyejana cya 19 nibwo kandi ukuri kw’isabato kwavumbuwe kwari kwaribagiranye igihe kirekire.
Kubera ukuri kwinshi kwavumbuwe muri kiriya gihe byashimishije Imana, ibasezeranya kuzabagira inkingi z’urusengero rwayo. Itorero rya Filadelifiya ryasoje mu 1844NK hatangira Lawodokiya.

3️⃣URWANDIKO RWANDIKIWE AB’I LAWODOKIYA(Ibyah 3:14-22)
?LAWODOKIYA bisobanura GUCIRA ABANTU URUBANZA. Mu kigereki Laos=abantu naho Diakeo= guca urubanza.
Iri niryo torero turimo natwe, ryatangiye Yesu yinjira ahera cyane mu 1844 NK rikazageza ku mperuka. Bisobanuye ko turi mu bihe bisoza amateka y’isi, nta rindi torero risigaye mu buhanuzi.
??Umugi wa Lawodokiya wubatswe na Antiokus II awitirira umugore we Laodike, yuwubatse aho inzira nyabagendwa ishamikiyemo kabiri. Itorero ry’ubu naryo riri mu mayirabiri.
Wari umugi utunze, n’itorero ubu riratunze rifite ibitaro bikomeye, amashuri atangaje, abizera benshi.
Bororaga intama zifite ubwoya bwiza bw’umukara bwabengeranaga nka zahabu iyo bwarasirwaga n’izuba. Abakungu baho bakambara imyenda bukozwemo, bikabatera isumbwe kuko nta handi bwabonekaga.
⚠️Abagize itorero uyu munsi usanga biyumvamo isumbwe kubera ibyera by’ukuri babikijwe, nyamara nta tandukaniro bagaragaza hagati yabo n’abasigaye bose. (Ubutumwa bwo kwirinda ntibakibuhagaraho, ubugiyemo cyane agafatwa nk’ukabya ntabone umurengera).
??Habaga amasōko y’amashyuza yatangaga amazi y’akazuyazi kuyiyuhagira bikavura indwara zimwe na zimwe.
Kubera abarwayi benshi bahazaga, hashinzwe ishuri rikomeye ry’ubuvuzi, bakora n’umuti uvura amaso (collyrium).
??Ukwiyita Amen, Yesu Kristu, uw’ukuri kandi utavuguruzwa, kuko ukuri guca mu ziko ntigushye.
Yesu ni We nkomoko y’iby’Imana ni We gakiza kacu, ni Alfa na Omega w’ubuzima bwacu.
Gukiranuka kwa Kristu niko konyine gutuma twemerwa n’Imana. Ukwacu twakwihangira ni impfabusa.
Nta shimwe na rimwe iri torero rihabwa. NINARYO RYONYINE RITIGEZE RISHIMWA (Nta na kimwe turi gushimwa bagenzi).
??AKAZUYAZI : ubute mu by’umwuka ni ukudakonja. Kuterura ngo ube umupagani cg ngo wirundurire mu by’Imana. Ukaba umukristu ku isabato, indi minsi ukaba umupagani.
?Ubundi kugira ngo urutse umuntu, umuha amazi y’akazuyazi arimo umunyu. Mu buhanuzi amazi agereranya abantu, umunyu ukagereranya itorero (umunyu w’isi).
Aya mazi y’akazuyazi arimo umunyu, amaze gusesema Imana. Iti ngiye kukuruka.
Aho kurukwa n’Imana, hitamo kimwe. Mesa kamwe. Wibuza abandi ibyo nawe ukora.

4️⃣INAMA ZITUGIRWA (Ibyah 3:18-22)
?Gura zahabu y’Imana arizo ngeso nziza ziva kuri Kristo, zo mu mutima: si ugutanga ikiguzi, ni ugusanga Imana uciye bugufi nk’usaba.
Gura umwenda Itanga ariwo gukiranuka kwayo.
Uwihannye ibyaha, akabyatura, agasaba imbabazi, Imana iramubabarira, ntibyibukwe ukundi.
Uku gukiranuka twambikwa, ni ukubera ko Kristu yapfiriye abanyabyaha, maze ugukiranuka kwe uwihannye akaguherwa ubuntu mu kwizera
UMUTI WO GUSIGA KU MASO , ugereranywa na Mwuka Wera uhesha umutima kumenya ikibi n’icyiza.

Muvandimwe uyu niwo umunsi wawe wo gukirizwamo. Gira umwete wihane. “Dore mpagaze ku rugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.’(Um 20). Iri jwi ryinginga bidatinze niryo rizavuga ngo “birarangiye uwanduye agume yandure, uwera agume yezwe”. Hari n’igihe ushobora gupfa uwo munsi utaragera iri jambo rikaba rigusohoreyeho.
❓Ese wumvise ukuri wanga cg utinza gufata icyemezo? Gifate none.
❓Waba se waragifashe ariko nturekure ibya cyera ugakomeza kuvanga? Uyu munsi hari umuburo uheruka: Imana igiye kuruka akazuyazi.
Sanga Kristu utagize icyo umukinga, arakubabarira kandi aragushoboza.

?MANA DUKIZE KUTAMARAMAZA MU BIJYANYE N’AGAKIZA KACU.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 3: INZANDIKO ZANDIKIWE AMATOTERO (2)”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *