Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 2 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.

Tariki 27 WERURWE 2025.

? IBYAHISHUWE 1
Ibyah 2:1-4,8-9,12-14,18-20,29
[1]“Wandikire marayika w’Itorero ryo muri Efeso uti“Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akagendera hagati y’ibitereko by’amatabaza birindwi by’izahabu aravuga aya magambo ati
[2]‘Nzi imirimo yawe n’umuhati wawe no kwihangana kwawe, kandi nzi yuko utabasha kwihanganira abanyageso mbi, n’uko wagenzuye abiyita intumwa kandi atari zo, ukabona ko ari abanyabinyoma.
[3]Uzi kwihangana kandi warenganirijwe izina ryanjye ntiwacogora.
[4]Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
[8]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Simuruna uti“Uwa mbere ari na we w’imperuka, uwari warapfuye none akaba ari muzima aravuga aya magambo ati
[9]‘Nzi amakuba yawe n’ubukene bwawe, (ariko rero uri umutunzi), n’uko utukwa n’abiyita Abayuda nyamara atari bo, ahubwo ari ab’isinagogi ya Satani.
[12]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Perugamo uti“Ufite inkota ityaye ifite ubugi impande zombi aravuga aya magambo ati
[13]‘Nzi aho uba ko ari ho intebe y’ubwami bwa Satani iri, nyamara ugakomeza izina ryanjye ntiwihakane kunyizera, ndetse no mu minsi ya Antipa umugabo wakiranukiraga kumpamya, wiciwe iwanyu aho Satani aba.
[14]Ariko rero mfite bike nkugaya, kuko iwanyu ufite abakomeza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki gushyira igisitaza imbere y’Abisirayeli kugira ngo barye intonōrano kandi basambane.
[18]“Wandikire marayika w’Itorero ry’i Tuwatira uti“Umwana w’Imana, ufite amaso asa n’ibirimi by’umuriro n’ibirenge bye bigasa n’umuringa w’umuteke aravuga aya magambo ati
[19]‘Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe no kwizera kwawe, no kugabura kwawe no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi.
[20]Nyamara mfite icyo nkugaya, kuko ukundira urya mugore Yezebeli wiyita umuhanuzikazi akigisha imbata zanjye, akaziyobya kugira ngo zisambane kandi zirye intonōrano.
[29]“Ufite ugutwi niyumve icyo Umwuka abwira amatorero.

Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Tugeze mu gice ya 2 cy’Ibyahishuwe kivuga ku nzandiko z’amatorero 4 abanza. Twabonye ko ibitereko by’amatabaza 7 Kristu ahagaze hagati, ari amatorero 7 Kristu ahora hafi. Amatorero avugwa aha yahozeho muri Aziya ntoya. Ubu ni mu gice cya Turukiya y’ubu, igice cyayo cyo muri Aziya. Ntibyoroshye kuvuga ibyayo no kuyahuza n’ubuhanuzi muri macye. Busaba gushira ubute, ukicwa n’inyota yo gusobanukirwa. Mwuka Wera atuyobore.

1️⃣ URWANDIKIWE ITORERO RYA EFESO (Ibyah 2:1-7)
?Mu bigaragara,
EFESO bivuze icy’ IGIKUNDIRO (icyifuzwa), kubera hari heza cyane bihebuje.
Efeso iri ku nyanja ku mwaro mwiza cyane. Hari inzira iva ku nyanja igahuza ibihungu byinshi.
Mu buhanuzi, ryashushanyaga itorero ry’intumwa : Ryari ryiza rinyura umutima w’Imana.
Nk’uko Efeso yari itangiriro ry’inzira nyabagendwa, niko n’itorero ry’intumwa ryari itangiriro ry’ibihe by’ubukristu.
Uko kandi Efeso yari ihuriro ry’abantu benshi niko no mu itorero ry’intumwa amahanga menshi yunze ubumwe muri Kristu (Abagalatiya 3:26-28).
?RIRASHIMWA: Ku mirimo myiza n’umuhati. Uko Efeso bagiraga umuhati bamamaza ubutumwa banahanga itorero i Kolosayi, niko n’iry’intumwa ryabukwirakwije amahanga.
?Bagawaga ariko kureka urukundo Yesu yasize rwo gukunda n’abanzi babo, bitewe n’akarengane bagirirwaga ndetse n’amahane ubwo bamwe bashakaga gufatanya n’abapagani.
➡️Barabwirwa ngo uzanesha…, kuko kiriya gihe bari bagisenga ibiti, kunesha kwari ukureka izo inyigisho za gipagani.
⚠️Ese uyu munsi uru rukundo Kristu yahangiyeho itorero ruracyarirangwamo? Cg bamwe tubita abanzi, abo gucirwaho iteka, abakwiye kuzira ibyo bemera bidahuje n’ibyacu? Niba ufite ugutwi wumve ibyo Umwuka abwira itorero.

2️⃣URWANDIKIWE ITORERO RYA SIMURUNA (Ibyah 2:8-11)
?SIMURUNA byo bisobanurwa ngo ISHANGI (ikimera gihumura neza, gihumura kurushaho iyo bagitwitse cg bagiseye). Simuruna nayo yahuye n’akaga kenshi ariko ntiyazima ahubwo irakomera.
Niko n’abakristu bahiciwe, urugero ni Polikaripo wanze kwihakana Yesu akicwa mu 168 NK.
?Simuruna rigereranya gutotezwa kw’itorero ry’Imana. Abami bimye i Roma, Nero, Trajani, Dolikletsia (303NK) bahize butware abakristu bicwa nabi.
Muri ibyo byago Yesu, yabibukije ko yari yarapfuye ariko ari muzima(um8). Kugira ngo bamenye ko niyo bapfa bazongera bakabaho nk’uko Umwami wabo byamugendekeye.
Uko ishangi ikandagiwe, ikaribatwa, igatwikwa irushaho guhumura, niko uko abakristu bapfaga barushagaho kwiyongera kubera gutangarirwa n’abapagani.
✍? Muri 313,Umwami Konstantino ahindura imikorere mu iteka ry’i Milano abuza abantu kwica abakristu. Byaje kugira izindi ngaruka tuzabona.
Abiyitaga Abayuda ari isinagogi ya satani, ni abumvaga bakizwa no kuba mu bwoko bw’ Abayuda batazi ko imbere y’Imana umuyuda ari uwabyawe bwa 2, wakebwe ku mutima.
✍?IMINSI 10 BABAZWA bisobanuye iki? (Um 10). Mu mvugo ya gihanuzi iminsi 10 ni imyaka 10. Ariko abakristu barenganyijwe imyaka myinshi kuva Stefano yicwa.
Gusa ubwo Diokletsia yashyiragaho iteka ryo gutsemba abakristu muri 303 NK kugera ku iteka ryo kudohora rya Konstantino ryo mu 313, hashize imyaka 10.
Nta mugayo kuri iri torero uvugwa kuko burya ibyago bituma abantu bibuka Imana.
⚠️Mu bihe bikomeye Umukristu yari akwiye kugaragara yomatanye n’Imana kurushaho. Nta mwanya usigaye wo gukomeza kugaragaraho umugayo.

3️⃣URWANDIKIWE ITORERO RYA PERUGAMO (Ibyah 2:12-17)
?PERUGAMO bisobanurwa ngo AHIRENGEYE, Ahitaruye kubera yubatse ku mpinga y’umusozi.
Umwami Lysimakusi yarahakunze ahabika ubutunzi bwe, bituma biyumvamo isumbwe ndetse mu 133 MK bahagira umurwa Mukuru w’intara ya Aziya, hajya urukiko rw’ikirenga.

? Mu buhanuzi Perugamo rigereranywa n’ itorero rya Kristu uhereye muri 313 NK (ikinyejana cya 4 na 5) ubwo ryahabwaga isumbwe na Konstantino. Ubukristu buhinduka idini rya Leta y’i Roma.
Muri 325NK agabira umukuru w’itorero ry’i Roma inzu ya cyami ku musozi wa Latrani ati: NTIHAKAGIRE UMUVUGURUZA.
✍?Muri 330 NK Konstantino yimukira i Constantinople, asigira umukuru w’itorero ry’i Roma kumutegekera Italia.
Uko Perugamo yari irimo urukiko rw’ikirenga niko umukuru w’itorero ry’i Roma yahawe na Konstantino kutavuguruzwa, ndetse aza kuba uwo abakristu bose bajuririraho.
Abami bose bamutura amaturo nk’uko Lysmakus yari yarabitse ubutunzi bwe i Perugamo.

AHO INTEBE Y’UBWAMI BWA SATANI IRI NI HE?(Um13).
?Ubwo Abakuludaya bagomeraga Kuro (538 MK) bahungiye i Perugamo bahashinga ishuli rikomeye ry’Ibigirwamana byabo. Ni aha mbere.
Aha 2, hagereranywa n’itorero rya Kristu ryo mu kinyejana cya 4-5NK. I Roma hari ahirengeye ku bitekerezo bya bose cyane cyane Abakristu. Ari umurwa mukuru w’isi yose.
Ariko yashimiye abakristu banambye ku izina ryayo banga guhindukirira umukuru w’itorero ry’i Roma uwo bari bise PONTIFAX MAZIMUS bakamwita Data kandi Data wa twese ari uwo mu ijuru gusa. Aba babirwanyije nibo ba Antipa. Antipa wundi ni umukristu witwaga Antipa watwikiwe mu gicaniro cy’imana y’abapagani i Perugamo.
Uko Balamu yemeye gufatanya n’umwami w’umupagani kubera indamu akanamugira inama yo guteza abisirayeri ubusambanyi, niko n’umukuru w’itorero ry’i Roma (Balamu) yemeye gufatanya na Konstantino kubera isumbwe yahawe, anemerera uyu mupagani kuyobora inama z’itorero no kuzanamo inyigisho z’ibinyoma (ubusambanyi).
?MANU YAHISHWE ni Yesu (Yohana 6:31-35) uba mu mitima iciye bugufi y’abantu bamwiyeguriye.
Abantu basobwe Kristu We wenyine uduhesha agakiza bajya mu mihango ya Kiliziya y’ibigaragara.
IZINA RISHYA ni iriranga imico y’umuntu yo mu mutima. Niryo Imana yita abantu bayo bwite ibandika mu gitabo cy’ubugingo, ritazwi n’abandi kereka Ireba mu mutima.

4️⃣URWANDIKIWE ITORERO RYA TUWATIRA (Ibyah 2:18-29)
?Ubusobanuro, ni amayoberane, ntibuzwi.
Tuwatira igereranya itorero rya Kristu kuva mu mwaka wa 538 NK kugera 1798NK . Icyo gihe Abakuru b’itorero ry’i Roma bagiye baba abami bakomeye cyane bageza n’aho babaramya. Inyigisho za gipagani ziragwira. Uko Tuwatira ari itorero ryo hagati, niko rigereranywa n’itorero ryo muri Middle-age cg Moyen âge. Cyabaye igihe cy’umwijima (538-1798NK= imyaka 1260), abantu b’Imana banze kwifatanya n’itorero rya Roma baricwa (Bacishwa mu ruganda nk’uko Tuwatira yarimo inganda nyinshi ).

IMIRIMO YA NYUMA IRUTA IYA MBERE (um19), ni imirimo y’abagorozi yabaye mu myaka iheruka (Luteri, Calvin, Zwingli…)
Yezebere agereranywa n’itorero mu gihe cy’umwijima.
Imana yahaye Yezebeli uburyo bwo kwihana. Usibye n’itorero, umuntu wese ahabwa ayo mahirwe. Ariko iyo akomeje kwinangira, ijwi rimuburira rigera aho riceceka.
ABASIGAYE B’I TUWATIRA ni abanze kuyoboka inyigisho z’I Roma, aribo Abavauduwa(Iburayi) n’abayoboke ba Wycliffe (ubwongereza).
Um 2:26,27 harimo ihumure ku bahigwaga n’itorero ry’i Roma.
Isezerano ku murongo 28, inyenyeri yo mu ruturuturu ni Yesu (Ibyah 22:16), kubana na Yesu ni isezerano rihebuje ayandi yose.
➡️Ni uyu munsi Imana icyeneye abasigaye, batayobejwe n’uburiganya bwa satani. Ese witeguye kurekura ibyari indamu zawe ugahitamo iby’agaciro k’iteka ryose?

?MANA TUBASHISHE , KUMVA ICYO MWUKA ABWIRA AMATORERO. NO GUFATA ICYEMEZO NONE.?

Wicogora Mugenzi

One thought on “IBYAHISHUWE 2: INZANDIKO ZANDIKIWE AMATOTERO”

Leave a Reply to N. Edison Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *