Dukomeje gusoma no kwiga igice cya Bibiliya buri munsi. Iga igice cyose cya 1 cy’IBYAHISHUWE usenga kandi uciye bugufi.
Tariki 26 WERURW 2025
? IBYAHISHUWE 1
Ibyah 1:1,3,7-8,10,17-18
[1]Ibyahishuwe na Yesu Kristo, ibyo Imana yamuhereye kugira ngo yereke imbata ze ibikwiriye kuzabaho vuba, agatuma marayika we na we akabimenyesha imbata ye Yohana
[3]Hahirwa usoma amagambo y’ubu buhanuzi, hahirwa n’abayumva bakitondera ibyanditswe muri bwo, kuko igihe kiri bugufi.
[7]Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amen.
[8]“Ndi Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo”, ni ko Umwami Imana ivuga, iriho kandi yahozeho kandi izahoraho, ari yo ishobora byose.
[10]Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka, inyuma yanjye numva ijwi rirenga nk’iry’impanda
[17]Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye, anshyiraho ukuboko kw’iburyo arambwira ati “Witinya. Ndi uwa mbere kandi ndi uw’imperuka
[18]kandi ndi Uhoraho. Icyakora nari narapfuye ariko none dore mporaho iteka ryose, kandi mfite imfunguzo z’urupfu n’iz’ikuzimu.
Ukundwa n’Imana, amahoro abe muri wowe.
Yohana yanditse igitabo cy’Ibyahishuwe ahagana mu mwaka wa 96 NK, ari mu kirwa cya Patimo aho bari baramuciriye nyuma yo kumuteka mu ngunguru y’amavuta aho gupfa akavamo yiyuburuye.
Ibyahishuwe biraduha amateka , ariko cyane cyane iherezo ry’iyi si . Gutinya iki gitabo cg kutakiga ni nko gufunga amaso ngo utabona iyo ujya, kandi umucyo urimo ari uwacu ab’iki gihe .
Mwuka Wera uzabanemo natwe by’umwihariko.??
1️⃣INKOMOKO MVAJURU Y’IGITABO CY’IBYAHISHUWE (Ibyah 1:1-7)
?Iki gitabo ni ibyahishuwe na Yesu ubwe (Ibyah 1:1), bihishuririrwa kandi byandikwa na Yohana mwene Zebedayo, wahoze yitwa umwana w’inkuba akaza guhinduka intumwa y’urukundo kubera kuba hafi ya Yesu.
Ubuhamya bwe nibwo bwari intandaro yo kumwanga, abanzi be bishimira ko ku kirwa cya Patimo, agiye guceceka agapfirayo, bibagirwa ko nta kure Kristu atagusanga.
N’ubwo yari yaratandukanyijwe n’abo bizera kimwe, ijuru ryose ryari kumwe na we. Ngo yandike ukuri kuzigishwa n’igihe azaba yarasinziriye.
Ngo Yandikire amatorero, harimo guhishurwa k’ubuhanuzi buzaranga itorero ry’Imana mu bihe bitandukanye by’amateka yaryo.
2️⃣AVUGA IGIHE, AHANTU N’UKUNTU YAHAWE IHISHURWA (Ibyah 1:8-11)
?Yohani yabonye ihishurirwa ari ku munsi w’Umwami, ku munsi wa 7, ari wo ku isabato (Kristu ni Umwami w’asabato (Mariko 2:27,28 cg Mat 5:17,18). ⁉️Kubahiriza umunsi w’icyumweru (Dimanche=Sunday ) byatangiye ubwo abakristu bashatse guhuza ikiruhuko n’abapagani basengaga izuba ku munsi wa 1 w’icyumweru, bakawita umunsi w’Umwami.
?Amabwiriza yagombaga guhabwa Yohana yari ingenzi cyane ku buryo Kristu yavuye mu ijuru kugirango ayahe umugaragu We, amubwira kuyoherereza amatorero. Tugomba kuyiga twibyitondeye kandi dusenga; kuko turi mu gihe ubwo abantu batayoborwa n’inyigisho za Mwuka Wera bazazana amahame y’ibinyoma. – 7BC 953.9
??Abo bafite ibyubahiro bikomeye, bagamije kwishyira hejuru bagashyiraho ibyabo bitari mu ijambo ry’Imana. Amabwiriza ni ukuzabirinda.
?Abagaragu ba Kristu b’abanyakuri kandi b’abiringirwa bashobora kutabishimirwa cg ngo babyubahirwe n’abantu…, ariko Imana izabahesha icyubahiro. Nizigera ibibagirwa. Izabahesha icyubahiro yiyizira ubwayo kuko bagaragaye nk’abanyakuri kandi b’abiringirwa. Abageze mu zabukuru
bakorera Imana mu murimo wayo, ubunararibonye bwabo bufitiye itorero akamaro cyane. Imana ihesha icyubahiro abakozi bayo basaziye mu murimo wayo – 7BC 954.9
??Abo babyeyi Imana niyo izi icyubahiro bakwiriye. Komera ku murimo niyo waba ukuze gute.
3️⃣IYEREKWA ABONAMO KRISTU UBWE(Ibyah 1:12-20)
?Yohana yabonye Yesu afashe inyenyeri 7 mu kuboko kwe kw’iburyo. Inyenyeri zisobanuye abamarayika ( intumwa =Messenger =messager) bifite aho bihuriye na Kristu atanga akazi muri Matayo 28:18,19.
Ibitereko byo n’amatorero, tuzabona ibyayo.
Yohana wabonye Kristu abambwa, yahawe amahirwe yo kumubona ari mu bwiza mu cyubahiro Cye.
Uwaba agihakana ko Yesu ari Imana, iyi mirongo imuvane mu rujijo. Arivugiye ati ndi Uhoraho (um 18), n’ubwo nari narapfuye (I Karuvari) ariko mporaho iteka ryose .
Nshuti Muvandimwe, Imana nitwongerera indi minsi yo kubaho ejo tuzareba inzandiko zandikiwe amatorero ane ya mbere, nicyo bisobanura mu mateka y’itorero. Uyu munsi tubonye uwatanze ubutumwa, uwo yabucishijeho mu bihe bikomeye n’uko ari ubutumwa bukomeye bugomba kwigwa n’abashaka kuzaturana n’Imana aho twateguriwe.
?MANA DUHE GUSOBANUKIRWA N’IBYO WADUHISHURIYE . ??
Wicogora Mugenzi
Amen
Amen amen 🙏. Imana ihesha icyubahiro abakozi bayi basaziye mu murimo. Twe gucogora kubwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, agakiza twaherewe muri Yesu Kristo